Nyamasheke: Umuhanzi Diplomate yabwiye urubyiruko ko azutse

Umuhanzi Diplomate wamamaye mu Rwanda mu minsi yashize yasuye urubyiruko rwa Nyamasheke tariki 02 Mata 2014, arubwira ko azutse kandi ko azanye ingufu zikomeye zizatuma arenga urwego yari agezeho agakuba kabiri.

Mu myenda y’umutuku y’amatiriningi, urunigi rurerure rw’umuhondo rutemba mu gituza, inkweto z’umukara no mu ngofero y’umukara niko uyu muhanzi yagaragaye imbere y’imbaga y’urubyiruko yari yaje gusoza amarushanwa yiswe Umurenge Kagame Cup, ku kigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke.

Yagize ati “ndashaka kuba umuyobozi ndashaka kwerekana ko ntari mu masiganwa, ndashaka ko Abanyarwanda bemera ko mbayobora nkabajya imbere, nkabigisha uko baririmba, nkabaha abasomo azabafasha mu buzima”.

Umuhanzi Diplomate avuga ushaka gusimbuka asubira inyuma gato kugirango arenge icyo ashaka gusimbuka, niyo mpamvu yari yaragiye hanze y’igihugu kubera ibibazo byo mu muryango ariko no kuruhuka ngo atekereze neza ku bijyanye n’ahazaza h’umuziki we.

Umuhanzi Diplomate azwi mu ndirimbo umucakara w'ibihe, ikaramu, diplomatie n'izindi.
Umuhanzi Diplomate azwi mu ndirimbo umucakara w’ibihe, ikaramu, diplomatie n’izindi.

Diplomate avuga ko agiye guhanga indirimbo nyinshi ndetse izindi akagerageza kuzisubiramo zikajyana n’igihe akaba yizera ko uko yari azwi mu buhanzi azerekana ko umwami ahora ari umwami.

Abisobanura agira ati “abantu bagomba kwemera ko umwami ahora ari umwami, naragiye ariko nsanga abo nasize bagikora, itandukaniro igaragarira mu gihe nzaba nongeye kwigaragaza nkongera nkaba umutware w’uyu muziki”.

Umuhanzi Diplomate azwi mu ndirimbo umucakara w’ibihe, ikaramu, diplomatie n’izindi. Kuri uyu munsi yakiriwe n’urubyiruko rwinshi rwashakaga kumukoraho.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Diplomate akomereze aho,ariko nasubiramo indirimbo yakoze mbere akagira icyo azihinduraho azaba azishe cyane,iza mbere azirekere uko ziri akore inshyashya.

Nelly yanditse ku itariki ya: 6-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka