Abahanzi bashya muri PGGSS bagerageje gushyushya abafana babo

Kuri roadshow ya kabiri ya PGGSS4 yabereye i Nyamagabe, tariki 29/03/2014, abahanzi bashya muri aya marushanwa bagaragaje gushyushya abari bitabiriye igitaramo ugereranyije n’uko byagenze i Rusizi.

Ubwo bari i Rusizi, abahanzi bashya muri aya marushanwa bagaragaweho intege nke mu gushimisha abafana aho baririmbaga, abafana babarebera kugeza ubwo hagezeho abahanzi bari basanzwe muri iri rushanwa, maze babona gushyuha ariko kuri iyi nshuro siko byagenze.

Umunyamakuru wa Kigali Today Richard Kwizera wari uhatubereye, yatubwiye ko aba bahanzi bahinduye strategie (uburyo) bakoresheje ubushize kuko ubu ngo baheraga ku ndirimbo bafite bazi ko zizwi na benshi kandi zinakunzwe mu gihe ubushize arizo basorezagaho.

Ibi rero byatumye batangirana ingufu imbere y’imbaga y’abari baje kubareba dore ko abari bitabiriye iki gitaramo bari benshi cyane kandi bahageze mbere y’uko abahanzi bahagera ubwo umuganda wari ukirangira.

Teta Diana, umwe mu bahanzi bashya muri aya marushanwa ya PGGSS twaganiriye, yadutangarije nawe uko yabibonye.

Teta Diana ngo yishimiye uko yitwaye muri road show ya Nyamagabe.
Teta Diana ngo yishimiye uko yitwaye muri road show ya Nyamagabe.

Yagize ati: “I Rusizi byari byiza uretse ko habayeho akabazo k’imvura yari yaguye wabonaga abantu bisa n’ibigoranye kubazamura ariko nyuma byageze aho bigenda neza kuko wabonaga abantu bagerageza ku responding ariko Nyamagabe yo yabaye agahebuzo.

Nishimye cyane nabonye abafana babikunze bazamuye amaboko ukabona n’imipira n’amagofero hejuru, nishimye cyane rwose uyu munsi, nkunze public narimfite.”

Teta yavuze ko yashimishijwe cyane no gusanga i Nyamagabe indirimbo ze bazizi cyane harimo “Canga ikarita”, “Kata” n’izindi.

Teta nk’umuhanzi w’umuhanga mu muziki w’umwimerere (Live), yongeyeho ko kuva yatangira muzika ari ubwa kabiri akoze playback (kuririmbira kuri CD), inshuro ya mbere yayiririmbye i Rusizi.

Kubijyanye n’insinzi ya PGGSS4 yatangaje ko kuri we yiringira Imana cyane, ko imbaraga zo azifite akaba anazitanga ariko ko ibindi ari iby’Imana.

Abahanzi bashya bari muri PGGSS4 ni Teta Diana, Active, Jules Sentore, Bruce Melody na Ama G The Black.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

JY ndabon harim urujj. gusa abasigayemo nibakomerez ah.

BYIRINGIRO christian yanditse ku itariki ya: 11-04-2014  →  Musubize

courage Teta. we love u so much.

alias yanditse ku itariki ya: 6-04-2014  →  Musubize

aAZAYITWARA TOOO

leos yanditse ku itariki ya: 5-04-2014  →  Musubize

uyu ,mwana w’umukobwa ni umuhanga cyane pe!Imana izamufashe agere kure muri muzika ye!

Love yanditse ku itariki ya: 2-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka