Injyana ya Hip Hop niyo yishimiwe cyane i Nyamagabe, Jay Polly biba akarusho

Mu gitaramo cyo kwiyereka abakunzi babo (Roadshow) i Nyamagabe, abahanzi bari mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Stars 4 uko ari icumi, bagerageje gushimisha cyane abakunzi babo ariko injyana ya Hip Hop iba ariyo yiganza cyane aho Jay Polly we byabaye akarusho.

Umunyamakuru wa Kigali Today Richard Kwizera wari witabiriye iki gitaramo cyabaye tariki 29/03/2014, yavuze ko injyana ya Hip Hop ariyo njyana yishimiwe cyane kurusha izindi. Tumubajije umuhanzi waba yishimiwe kurusha abandi atubwira ko ari Jay Polly.

Yagize ati: “Abantu bari benshi cyane, igitaramo cyitabiriwe cyane aho wabonaga injyana ya hip hop yishimiwe cyane kurusha izindi njyana ariko umuhanzi Jay Polly niwe wishimiwe cyane kurusha abandi…”

Mu kiganiro na Jay Polly tumubaza uko yakiriye kuba ariwe muhanzi wabashije gushimisha cyane abantu kurusha abandi yatubwiye ko bitamutunguye kuko aba yakoze cyane, gusa yaboneyeho no gushimira abakunzi be by’umwihariko.

Jay Polly.
Jay Polly.

Yagize ati: “Ntabwo byantunguye kuko tuba twakoze cyane musaza, gusa n’abakunzi banjye nibo mbikesha nibo baba bakoze cyane…”.

Tumubajije kubijyanye no kuba injyana ya Hip Hop yagaragaweho gushimisha cyane abantu yavuze ko iyi njyana akora ari iy’ubutumwa bwiza. Yagize ati: “Injyana yanjye ni Gospel, ntabwo turyama tuba twakoze musaza.”

Jay Polly kandi mu rwego rwo kurushaho gushimisha abakunzi be yakoze indirimbo yise “Oh my God” akaba azayikorera amashusho i Dubai hatagize igihinduka.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka