Musanze: Abantu 15 bashinjwa gutera ibisasu bagejejwe imbere y’urukiko

Abantu 15 bakekwaho guhungabanya umutekano mu mujyi wa Musanze, barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve muri Musanze n’abagore batatu kuri uyu wa kabiri tariki 25/03/2014 bagejejwe imbere y’urukiko rwa Musanze bamenyeshwa ibyo barega bahabwa n’umwanya wo kwiregura.

Uruhande rw’ubushinjacyaha rwari rugahariwe na Me Rudatinya Gaspard rwavuze ko abo bantu bose bashinjwa ibyaha birindwi birimo ubwicanyi, kugambanira igihugu, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’ibikorwa by’iterabwoba ugamije guhirika ubutegetsi, guhishira abagizi ba nabi n’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’ubwicanyi.

Umushinjacyaha ashingiye ku buremere bw’ibyaha baregwa bidashobora gukatirwa igihano kiri munsi y’imyaka ibiri, yabasabiye ko baba bafunzwe iminsi 30 mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira.

Abagejejwe imbere y’ubutabera bemeye ibyaha bimwe, ibindi barabihakana uretse Nsengiyumva Jotham, ngo ukorana n’umutwe wa FDLR wemeye ibyaha byose aregwa birimo gutera ibisasu inshuro ebyiri mu mujyi wa Musanze, akanarasa umupolisi wari ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Musanze agapfa. Ibi bisasu kandi byahitanye umwana w’umwaka umwe n’igice.

Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve, Alfred Nsengimana yemereye imbere y’urukiko ko hari murumuna we wo kwa se wa bo wamukanguriye gukorana na FDLR akabyanga ariko ngo akaba yaremereye uwo muvandimwe we ko azabafasha mu bundi buryo.

Yemera kandi ko yahishiye ikibaba abavandimwe be bateye ibisasu ntabimenyeshe ubuyobozi bw’akarere cyangwa inzego z’umutekano kandi yiyemereye ko yari asanzwe abafasha abaha amafaranga yo kwikenuza.

Abantu 15 bakekwaho guhungabanya umutekano mu mujyi wa Musanze bari imbere y'ubucananza.
Abantu 15 bakekwaho guhungabanya umutekano mu mujyi wa Musanze bari imbere y’ubucananza.

Ibyo gukorana na FDLR ariko uyu Alfred Nsengimana arabihakana. Ubushinjacyaha bwavuze ko bumushinja ibyo byaha kuko urwandiko rwe rw’inzira, passport, rwerekana ko yagize ingendo zitandukanye i Goma muri Congo no muri Uganda kandi ngo muri izo ngendo nta ruhusa yabaga yasabye abayobozi bumukuriye. Ubushinjacyaha bushingiye kuri ibyo, bwemeza ko ngo yabaga agiye mu bikorwa bya FDLR.

FDLR ikunze gutungwa agatoki n’abayobozi b’u Rwanda bavuga ko ari umutwe w’iterabwoba witwaza intwaro, ukaba kandi ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Me. Munyaneza Francis uburanira abaregwa yabwiye ubucamanza ko Itegekonshinga u Rwanda rugenderaho ryemerera Umunyarwanda wese uburenzanira bwo kujya ahantu hose ashaka, kugirira ingendo i Goma n’ahandi hose Umunyarwanda ashaka, bityo ubushinjacyaha bukaba butabishingiraho nk’ikimenyetso cy’uko uyu Alfred Nsengimana akorana na FDLR.

Mu baregwa harimo abagore babiri bemera ko bazana ibisasu babikuye muri FDLR, bakabishyikiriza abantu baba babwiwe mu Rwanda. Uwitwa Murekatete Agnes yivugiye ko ibisasu yabihabwaga na musaza we yise majoro Noheli uba muri FDLR.

Abandi bunganira abaregwa, Me. Mucyo Donatien na Me. Nzayisenga Francis basabye urukiko ko abo baburanira baburana bari hanze kuko kuburana bafunzwe ngo ari ibyo bise irengayobora (exception) kandi ngo amategeko ntabyemera.

Itsinda ry’abacamanza ryari riyobowe na perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Musanze, Me. Riziki Isabelle yavuze ko urukiko ruzatangaza icyemezo cyarwo kuwa gatatu tariki ya 26/03/2014 ku isaha ya saa cyenda ubwo hazamenyekana niba bazaburana bari hanze cyangwa bafungwa iminsi 30.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka nibwo umupolisi wari ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Musanze yishwe arashwe n’abantu batari bamenyekanye icyo gihe. Nyuma y’iminsi mike, igisasu cyatewe mu rugo rw’umuyobozi w’akarere ka Musanze gihitana umwana muto waharererwaga, naho ikindi gisasu cyatewe muri uwo mujyi cyakomerekeje abantu batandatu ndetse n’umwe mu bagiteye.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Byarabacanze kweli!!!!!!!!!!!!!!!

jpaul yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

izo nyangabirama zikurikiranwe .

jpaul yanditse ku itariki ya: 16-12-2014  →  Musubize

Na gitifu kweli!!!!!!!!!!!!!

alias yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

abashakla guhungabanya umutekano u Rwanda rugeze nta mwanya bafite. uwo ari we wese agomba guhanwa kandi n’abandi bashakaga kubikora bamenye ko inzego z’umutekano ziri maso

karami yanditse ku itariki ya: 26-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka