Ibitero bya MONUSCO kuri FDLR i Tongo ngo ntacyo byamaze

Abarwanyi ba FDLR bakoreraga i Tongo muri Rutshuro bakaba baritandukanyije nayo bagatahuka mu Rwanda bavuga ko ibitero bya MONUSCO kuri FDLR ntacyo byamaze kuko barashe abo ku muhanda aho kubasanga mu birindiro.

Sgt Ngaboyamahina Jean Pierre wari usanzwe akorera ahitwa Cyahi muri Rutshuro avuga ko ibitero byabaye mu kwezi kwa Werurwe ntacyo byangije kuko abayobozi bakomeye nka Gen Omega bari basanzwe babana i Cyahi kandi ahagabwe ibitero ni ku muhanda ujya Gacucu hasanzwe hakorerwa na Maj Rwibasira uyobora CRAP ahitwa Sinayi.

Ababashije gucika FDLR batangaza amakuru menshi ayerekeyeho.
Ababashije gucika FDLR batangaza amakuru menshi ayerekeyeho.

Kigali Today ivugana kuri telephone na Ange uri muri FDLR i Gacucu kuri uyu wa gatatu taliki 19/3/2014 yatangaje ko bakiri mu birindiro byabo kuko barashweho na MONUSCO igahita yigendera na bo basubira mu kazi kabo uko bisanzwe.

Uyu murwanyi uri i Gacucu avuga ko mu bitero bya MONUSCO hakoreshejwe indege ariko ngo ntacyo byangije; cyane ko hatari n’abarwanyi benshi ahubwo abarwanyi benshi bari ku muyobozi wabo Br Gen Omega Nzeli Israel amazina y’ukuri ni Ntawunguka Pacifique ubu uherereye ahitwa Cyahi n’abarwanyi 60.

Kuva ukwezi kwa Werurwe kwatangira ubuyobozi bwa MONUSCO buvuga ko bwashyize imbaraga mu gushaka amakuru kuri FDLR ndetse n’indege zitagira abapilote zari zisanzwe zicunga umutekano hagati y’u Rwanda na Congo zarahakuwe kugira ngo zikurikirane FDLR muri Walikale na Masisi.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR ngo kubera gutinya ko FDLR yaraswaho byatumye bamwe mu bayobozi bimuka aho bakorera.

Gen Iyamuremye Gaston uzwi ku izina rya Rumuri, ngo yimutse aho yakoreraga ubu akaba yibera ku musozi wa Gasopo hafi y’urusisiro rwa Bulimba cyakora ngo kugira ngo ajijishe, ubwo yajyaga guhura n’umuryamakuru wa Al Jazeera bagiye guhurira ahitwa Beleusa muri Walikale.

Aba barwanyi kandi batangaza ko Gen Mudacumura usanzwe uba ahitwa Nganga akomeje kugenda cyane kugira ngo hatagira umuhitana aho akoresha uburyo butandukanye mu kugenda, naho Gen Omega akaba ari Rutshuro ahitwa Cyahi.

Aba barwanyi ba FDLR batashye taliki 19/3/2014 bavuga ko FDLR yarushijeho gutandukanya abasirikare bayo barimo abegerejwe Nyiragongo, Binza hafi y’umupaka na Uganda, Rwindi, Kirima, Cyagara na Muhanga.

Umurwanyi witwa Hategekimana Amani avuga ko byose bikorwa mu rwego rwo kujijisha ahari abarwanyi FDLR cyane ko baba bari hafi ya FARDC bafashije kurwanya M23.
Ngo kubera ko FDLR yafashije FARDC kurwanya M23 ngo bituma ingabo za FARDC zubaha FDLR ndetse bigatuma bamwe mu basirikare ba FDLR bari muri FARDC bagira uruhare mu gushyikiriza ibikoresho FDLR.

Ngo mu ntambara yo kurwanya M23 i Kiwanja hari umu majoro wa FDLR wahaguye witwa Jado wari kumwe na Maj Rwibasira ubwo bateraga inkunga FARDC na MONUSCO mu kurwanya M23.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

gushyikirana na fdlr nibyo byagarura umutekano,buri munyarwanda wese akumva ko afie abamuhagarariye kandi bizewe,naho ibyo kurimbura abantu basaba uburenganzira bwabo ni imigabmbi ya satani nabamukorera

alias yanditse ku itariki ya: 25-01-2015  →  Musubize

Erega ntangazwa nubugome bwa mutabazi ubuse FDLR yawe nabandi nkawe mutekereza kimwe izamarere uvugisha amatama abiri ukavuga ko zizaba izamarira ugirango zarize make???? humura rero ntago FDLR yakongera kuko umunyarwanda nkawe buri wese yiteguye kumurwanya ntibizongere kabisa nushaka utahe cg ugume ahuri ariko ibyo ninzozi n’Imana ntiyabyemera Ahubwo uzababwire baze bihangire imirimo

Nyamagabe yanditse ku itariki ya: 25-04-2014  →  Musubize

FELR buriya ibona itashyeyosese itabona imirimo?imbaraga ihombereza mumashyamba nizizane izikoreshe yihangirimirimo.

ndagijimana xavier yanditse ku itariki ya: 18-04-2014  →  Musubize

Njye mbona umuntu utubaha FDLR afite ikibazo,irarwanira ukuri kdi umunsi yambutse umupaka izamarere zizaba izamarira.Dore aho nibereye.

Mutabazi yanditse ku itariki ya: 31-03-2014  →  Musubize

Ndabamenyesha ko niba congo ishaka amahoro yshaka aho ishira FDLR kuko n tabwo tuzihanganira kubona iza igasenya ibyo twagezeho kdi ntabwo intambara yabera iwacu ngo twemere tuzayisanga aho iva

mugisha yves yanditse ku itariki ya: 22-03-2014  →  Musubize

Ibyo ni ukuyobya uburari sha izokata turazimenyereye

INNOCENT yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

hari ibintu b=mwitiranya kugira mission yongererwe igihe ahubwo njye mbina MONUSCO itera ingabo mubitugu FDLR yarangiza ikatubeshya ngo yayirwanyije, ariko twe icyangombwa nuko imipaka y’igihgu iba ifite umutekano usesuye ntawapfa kwinjira ngonagera imbere mugihugu akora ibikorwa bihungabanya umutekano, igihe bazumva bahaze ubuzima bazegure imbunda bashotore RDF gato murebe ngo ivumbi riratumuka, ariko abantu basabwa gutaha kuva mumahoro ariko ntibumva

celestin yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

ariko mubona Monuso yakwaka intwaro cg ikarasa kuri FDLR? oya pe babikoze baba barangije mission bafite muri Congo bityo umugati wa bamwe agahita ukurwaho gusa niba bashaka amahoro bagomba kurwana FDLR kuko niyo ibangamiye umutekano wa Congo n’u Rwanda.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka