Filime Saruhara yageze ku isoko

Filime yitwa “Saruhara” ikinwe mu buryo bwa gakondo aho usangamo imibereho ijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda, guhera tariki 18/03/2014, yageze ku isoko nk’uko twabitangarijwe na Janvier, umwe mu bakinnye iyi filime akaba ari nawe mukinnyi wayo w’imena wakinnye yitwa Ngaramaninkwaya (Ngarama).

Nk’uko bigaragara mu gace gato kamamaza iyi filime, “Saruhara” ni imwe mu ma filime ya hano mu Rwanda akoranye ubuhanga haba mu buryo amashusho yayo agaragara ndetse n’uburyo abakinnyi bayo bazi gukina.

Iyi filime kandi igaragaramo ibisakuzo, imbyino gakondo, uburyo Abanyarwanda batabaranaga ndetse bakanitanga kugira ngo barokore umuryango mugari n’ibindi bikorwa byinshi binyuranye biranga umuco nyarwanda.

Muri firime "Seruhara" harimo imibereho ijyanye n'umuco gakondo w'Abanyarwanda.
Muri firime "Seruhara" harimo imibereho ijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda.

Filime «Seruhara» igura amafaranga 1000 ikaba iboneka Nyabugogo ku isoko mu muryango wa 46 no mu gikari cya Fantastic restaurant mu mjyi rwagati. Uwakifuza kuyigura cyangwa se akaba yifuza kuba yayirangura, yabahamagara kuri 07886713000 cyangwa akabandikira kuri e-mail ya: [email protected].

Abagize itsinda Benwood ari naryo ryanditse rikanakina iyi filime barashimira Minisiteri y’umuco yababaye hafi cyane ikanabafasha mu buryo bukomeye.

Baranashimira kandi RDB, Akarere ka Kamonyi, MIJESPOC, MINADEF, Itorero ry’igihugu n’abandi benshi babafashije kugira ngo iyi filime ibashe gukinwa no gusohoka ikajya hanze.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka