U Rwanda, Uganda na Kenya byemeje ikoreshwa rya visa imwe kuri bamukerarugendo
Mu nama yabaye ku munsi w’ejo tariki 20/02/2014 mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, abakuru b’ ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bemeje ko bamukerarugendo bazajya bashaka gusura ibyo bihugu bazakoresha visa imwe mu gihe basabaga visa ya buri gihugu.
Ubu buryo buzorohereza ba mukerarugendo kandi byitezweho ko buzongera umubare w’abanyamahanga basura ibyiza nyaburanga biri muri ibyo bihugu, bityo n’amadevise byinjizaga yiyongere.
Iyi nama yari itandukanye n’izindi eshatu zayibanjirije kuko uretse Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Uganda Yoweri Kaguta Museveni n’uwa Kenya Uhuru Kenya na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Amajyepfo, yitabiriwe bwa mbere n’u Burundi bwari buhagarariwe na Visi Perezida wa Kabiri, Gervais Rufyikiri na Tanzaniya yari ihagarariwe na Visi Perezida, Dr. Mohammed Bilal.
Perezida w’u Rwanda yashimye intambwe imaze guterwa nyuma y’igihe gito biyemeje kwihutisha ibijyanye n’ibikorwaremezo, ubucuruzi, urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ndetse n’ibya politiki.
Ati: “Iyi nama ya kane ni ikimenyetso cy’ubushake bwo kugera ku ntego twihaye mu nama yabereye Entebbe umwaka ushize, gukorera hamwe kugira ngo tugere ku iterambere ry’akarere. Intambwe yatewe mu mishinga dusangiye irashimishije.
Tugomba gukomereza aho kandi tukongera imbaraga cyane cyane ku bijyanye n’ibikorwaremezo by’ubwikorezi n’umuriro w’amashanyarazi kugira ngo turangize imishinga twemereye abaturage b’ibihugu byacu. Abaturage nibo bazaba abacamanza b’ibyo twakoze kandi nizeye ko bazabagirira akamaro.”
Perezida Kagame yashimangiye kandi ko ugutabarana mu gihe hari igihugu kimwe muri byo gitewe ari inzira yo kushinga imizi ku mutekano mu karere no kurwanya ibyaha ndengamipaka muri ibyo bihugu.
Ku ruhande rwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yasabye ko ibihugu kwihutisha iby’amasoko yo kubaka umuyoboro w’amavuta uzava Elderot muri Kenya ukanyura muri Uganda ugakomeza mu Rwanda.
Kuva aba bayobozi bafata iya mbere mu kwihutisha imishinga hagati y’ibihugu byabo byatanze umusaruro birimo kuba abaturage basigaye bakoresha irangamuntu n’ikarita y’itora mu ngendo zabo mu bihugu b’u Rwanda, Uganda na Kenya.
Ikindi, urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rwarorohejwe, iminsi ibicuruzwa byamaraga mu nzira kuva ku cyambu cya Mombasa kugera i Kigali iva kuri 21 igera ku munani.
Mu mishinga iraje ishinga abo bakuru b’ibihugu harimo n’uwo kubaka inzira ya Gari ya moshi izava muri Kenya, inyure muri Uganda ukomereze n’i Kigali ndetse na Juba muri Sudani y’Amajyepfo.
Ibihugu bya Tanzaniya n’u Burundi byagaragaje ko bikunda guhezwa muri izo nama, ariko ibyo bihugu bifite ubushake bivuga ko bikorana n’abashaka kwihuta mu iterambere.
Muri iyi nama, intumwa ya Tanzaniya yatangaje ko igihugu cye gifite ubushake ngo bazakomeza gukurikirana ibizavamo; nk’uko The Daily Monitor ibitangaza.
Visi Perezida wa kabiri w’u Burundi ngo igihugu cye gishyigikiye iterambere ry’ibikoremezo kikaba cyifuza ko nacyo cyabigiramo uruhare rugaragara. Inama ya gatanu izabera muri Kenya muri Mata uyu mwaka wa 2014.
Perezida Kaguta Museveni wakiriye iyo nama, yanenze ashimitse uburyo ibihugu bikomeye bikomeje kumwotsa igitutu ku itegeko ryo guhana abatinganyi (abakora imibonano mpuzabitsina babihuje), asanga uyu muryango wa EAC uzabongerera imbaraga bakagira ijwi mu ruhando mpuzamahanga kandi bakagura isoko ry’ibikorerwa muri ibyo bihugu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni inkuru nziza cane.
Ni ibintu vyongereza umusaruro mu vyo Tourism iteza imbere!
Twizere ko natwe i Burundi bizoshikira vuba.
Nashaka gukosora akantu gato: Seconnd Vice President w’ Uburundi yitwa Gervais Rufyikiri apana Janvier.
Murakoze.
iri ni iteambere rije ridusanganga kandi rituzaniye ubukungu, igisigaye ni ukwitabira kurikoresha neza maze amajyambere akadutahaho