Intumwa za rubanda mu biyaga bigari ziyemeje guhwitura leta z’ibihugu ngo zishyure imyenda CEPGL ibyuke

Abagize inteko zishinga amategeko mu bihugu by’u Burundi, u Rwanda na Kongo biyemeje ko bagiye guhwiturira leta z’ibyo bihugu gutanga imisanzu bitagitanga ndetse bikishyura n’imyenda myinshi bibereyemo umuryango wa CEPGL ngo kuko bizawufasha kubyuka no kwihutisha iterambere abaturage bo mu biyaga bigari bakeneye.

Ibi byafashweho umwanzuro mu nama y’iminsi itatu izo ntumwa za rubanda zigize komisiyo z’ububanyi n’amahanga mu nteko ishinga amategeko ya buri gihugu zahuriyemo mu karere ka Rubavu mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize.

Abayobozi b'inteko zishinga amategeko mu bihugu bigize CEPGL basuzumye aho imishinga yateguwe muri CEPGL igeze, biyemeza guhwitura leta z'ibihugu ngo CEPGL ikorane ubushobozi n'intego.
Abayobozi b’inteko zishinga amategeko mu bihugu bigize CEPGL basuzumye aho imishinga yateguwe muri CEPGL igeze, biyemeza guhwitura leta z’ibihugu ngo CEPGL ikorane ubushobozi n’intego.

Abitabiriye iyi nama bongeye kwibukiranya ko by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishobora kungukira cyane ku iterambere byageraho biramutse bikoresheje neza amahirwe bifite mu muryango bihuriyeho wa CEPGL kuko uyu muryango ufite gahunda nziza ariko bimwe mu bihugu bituma zicumbagira.

Basanze ariko ngo bimwe mubituma uyu muryango inshingano ufite zitagerwaho ari imyenda ibihugu biwufitiye kuko bidatanga imisanzu ya ngombwa kandi iyo yafasha mu gusohoza no kwihutisha gahunda z’iterambere nyinshi zagirira ababituye akamaro.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yabwiye Kigali Today ko mu nama bumvikanye gukora ubuvugizi basaba ibihugu byabo kwishyura imyenda yose buri gihugu kibereyemo CEPGL.

Perezida wa Sena y'u Rwanda Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene aremeza ko igihe kigeze ngo leta ziyobora ibihugu bya CEPGL zikore inshingano zazo zifashe abaturage gutera imbere.
Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene aremeza ko igihe kigeze ngo leta ziyobora ibihugu bya CEPGL zikore inshingano zazo zifashe abaturage gutera imbere.

Herman Tuyaga, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CEPGL avuga ko uyu muryango ufite ubushobozi bukomeye bwo guteza imbere ubukungu mu bihugu ukoreramo hashingiwe ku bikorwa byihutisha iterambere ku baturage.

Nyamara ariko ngo abayobozi ba politiki bagenda batseta ibirenge mu guhura ngo bemeze izo gahunda, ndetse ngo n’izemejwe amafaranga yo kuzisohoza ntaboneka bitewe n’uko ibyo bihugu bidatanga imisanzu ya ngombwa biba byiyemeje.

Intumwa za rubanda mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL zitabiriye inama zemerejemo ko CEPGL ikwiye kubyutswa ikongera igakora neza ku nyungu z'abaturage.
Intumwa za rubanda mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL zitabiriye inama zemerejemo ko CEPGL ikwiye kubyutswa ikongera igakora neza ku nyungu z’abaturage.

Umuryango wa CEPGL uhuza u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Condo washyizweho ari urubuga rwio guhurizamo imbaraga ngo ibi bihugu bijye bifatanya mu mishanga y’iterambere mu nzego z’ibikorwaremezo, mu buhinzi, umutekano, ubucuruzi n’ubuhahirane ariko wagiye uhuzagurika ubundi abayobozi bakananirwa kumvikana kubera ibibazo n’inyungu za politiki, mu gihe nyamara abaturage bari bawutegerejeho kubafasha kwiteza imbere.

Abahagarariye rubanda mu nteko zishinga amategeko muri ibi bihugu bemeranyijwe ko bagiye guhwiturira ibihugu byabo bigatanga imiusanzu yose ikenewe, ndetse n’imyenda ikishyurwa bityo imishinga y’iterambere igasubukurwa kuko ariyo abaturage bakeneye ngo batere imbere babeho neza.

N’ubwo imwe mu mishanga icumbagira kubera ko muri ibi bihugu hakunze kurangwa n’umutekano mucye, perezida w’umutwe wa Sena mu nteko ishinga amategeko mu Rwanda Dr Ntawukuriryayo Perezida avuga ko umutekano uri kugenda ugaruka ku buryo hari ikizere ko ibikorwa bishobora kugenda neza.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nimugerageze gushyira ibiro ahantu hatamdukanye n’inyagasambu muhagere turabakeneye murakoze. ni kunda inyagasambu mumurenge wa fumbwe

KDY yanditse ku itariki ya: 6-08-2014  →  Musubize

munibuke kubabwira barwanye FDLR aha ndavuga congo bikwibikira umnwanzi uzabaseneyra , ntibibeshye ko aritwe bazahombya . bo babzaba bashegeshwe ubundi umutekano niyo nkingi yabyose. ariko niyo nindi ntabwe kuba hari aho bakibasha guhurira. bakomereze aho.

kamali yanditse ku itariki ya: 17-12-2013  →  Musubize

babanze baryanye FDLR n’izindi forces negatives noneho bubakire umuryango w’ibihugu bifite amahoro kuko nibwo ibihugu bizishyura iyo myenda kandi bikubaka n’iterambere rirambye

sibomana yanditse ku itariki ya: 16-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka