Rutsiro : Inkuba zahungabanyije abagera kuri 60 mu mirenge ya Musasa na Nyabirasi

Abanyeshuri 52 bo ku ishuri ryisumbuye rya Nyabirasi bajyanywe kwa muganga mu mpera z’icyumweru gishize bamaze gukubitwa n’inkuba, abandi bantu icyenda bo mu kagari ka Gabiro mu murenge wa Musasa na bo bahungabanywa n’inkuba tariki 02/09/2013.

Ku bw’amahirwe ariko izi nkuba ntawe zahitanye ndetse n’abo zahungabanyije batangiye koroherwa buhoro buhoro ari nako bava kwa muganga bagasubira aho baturutse.

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Nyabirasi Uwubuntu Justin yabwiye Kigali Today ko inkuba yakubise ku kigo ayobora ku wa gatandatu tariki 31/08/2013 mu ma saa mbili n’igice z’umugoroba, ikubita mu gikoni, abana barashikagurika, icyakora ku bw’amahirwe ngo nta wakomeretse bikomeye cyangwa ngo yitabe Imana, usibye ko bamwe bagiye bitura hasi bakikanga.

Abanyeshuri 52 bahise bajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Nyabirasi, nyuma yaho bagenda boroherwa ari na ko basubira ku kigo, kugeza ubwo tariki 03/09/2013 hari hasigayemo abanyeshuri babiri gusa. Inzu abanyeshuri bariramo na yo ngo yarangiritse ku buryo hari aho yagiye isaduka.

Iyo nkuba kandi ngo yakubise no mu gasanteri ka Terimbere ko muri Nyabirasi ndetse no mu rugo rw’umuturage w’aho hafi, icyakora ngo nta muntu yishe.

Mu murenge wa Musasa mu kagari ka Gabiro naho inkuba yahakubise tariki 02/09/2013 mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba, ubwo imvura nyinshi yari irimo igwa, abantu icyenda barahungabana.

Umunani muri bo yabakubitiye mu mudugudu wa Nyarugenge, undi muntu umwe imukubitira mu mudugudu wa Gabiro, nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gabiro mu murenge wa Musasa, Bakeneyemungu Abdulah Obala.

Mu guhangana n'ibiza bishobora gutungura abantu, harasabwa ko abubaka bakoresha imirindankuba ku nyubako zose zihuriramo abantu benshi.
Mu guhangana n’ibiza bishobora gutungura abantu, harasabwa ko abubaka bakoresha imirindankuba ku nyubako zose zihuriramo abantu benshi.

Barindwi muri bo bagaragazaga ibibazo bikomeye bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Musasa, bitabwaho babasha koroherwa basubira iwabo, ku buryo tariki 03/09/2013 hari hasigayemo babiri gusa.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko hari byinshi bigenda bikorwa mu rwego rwo kwirinda inkuba birimo ubukangurambaga no gushishikariza inzego zitandukanye kugura imirindankuba yo gushyira cyane cyane ahateranira abantu benshi.

Umuyobozi w’akarere yongeye gukangurira abantu kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano zayo MIDIMAR, amwe muri yo akaba ari ajyanye no gushyira imirindankuba ahateranira abantu benshi, kubuza abantu kugama imvura munsi y’ibiti, kwirinda kugenda mu mazi igihe imvura igwa, n’ibindi bikubiye mu mabwiriza ubuyobozi bw’akarere bwoherereje ibigo n’inzego za Leta zitandukanye.

Icyakora bimwe mu bigo n’inzego za leta bagaragaza ko imirindankuba ihenda ku buryo bitoroshye kuwigurira. Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Nyabirasi yagize ati “Umurindankuba twasanze uhenda cyane kuko twagiye kubaza muri Sonatubes tuharangiwe na MIDIMAR, dusanga umurindankuba umwe ugura miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 kuwushyira aho ugomba kuba ku kigo (installation) bitarimo.”

Icyo gihe ikigo cyasanze kubona ayo mafaranga yose bigoye cyiyemeza gukomeza gukusanya amafaranga yo kuwugura ndetse no gushaka abaterankunga ku buryo bateganya ko nibura mu mwaka utaha wa 2014 uzarangira bafite umurindankuba.

Raporo yashyizwe ahagaragara na MIDIMAR mu mpera z’umwaka ushize wa 2012/2013 igaragaza ko akarere ka Rutsiro kaje imbere y’utundi turere mu kwibasirwa n’inkuba.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka