Volleyball: Dusabimana Vincent ‘Gasongo’ ntabwo yahamagawe mu ikipe y’igihugu

Dushimimana Vincent uzwi cyane ku izina rya Gasongo ukina muri Qatar, ntabwo yahamagawe n’umutoza Paul Bitok mu bakinnyi batangiye imyitozo bitegura irushanwa ryo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, rizabera mu Rwanda kuva tariki 23/07/2013.

Ubwo yashyirahaga ahagaragara abakinnyi 16 bagomba gutangira imyitozo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10/7/2013, umutoza w’umunya Kenya Paul Ibrahim Bitok yavuze ko impamvu atahamagaye ‘Gasongo’ kandi ari mu bakinnyi bakomeye ikipe y’u Rwanda igenderaho, byatewe n’uko amaze iminsi afite imvune mu ivi.

Dusabimana Vincent wambaye numero 6.
Dusabimana Vincent wambaye numero 6.

Bitok yagize ati, “Twafashe icyemezo cyo guha Vincent igihe gihagije kugirango akire imvune yo mu ivi yari amaranye iminsi. Hashize iminsi bamubaze ku buryo ubu ataramera neza, gusa twizeye ko azaba yakize neza akazadufasha mu mikino y’akarere ka gatanu izabera i Kigali muri Nzeri”.

Abandi bakinnyi uko ari 16 batangiye imyitozo bazajya bakorera buri mugoroba kuri Stade ntoya i Remera bitegura gukina na Misiri, Ethiopia na Sudan mu rwego rwo guhatanira itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Pologne umwaka utaha.

Paul Bitok vuga ko bahisemo guha Gasongo umwanya uhagije ngo akire neza.
Paul Bitok vuga ko bahisemo guha Gasongo umwanya uhagije ngo akire neza.

Abakinnyi 16 bahamagawe ni: Herve Kagimbura, Flavien Ndamukunda na Pierre Kwizera Marshal bakina muri INATEK, Elie Mutabazi, Theodore Hyango, Bosco Mutabazi, Fred Musoni na Amiable Mutuyimana bakina muri APR, Eugene Tuyishime, Eric Nsabimana, Olivier Ntagengwa, Guillaume Irakarama, Evode Munyandinda, Emile Karera Dada bakina muri Kaminuza y’u Rwanda, Placide Sibomana na Christophe Mukunzi bakina muri Qatar na Lawrence Yakan Guma ukina muri Algeria.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka