Rweru: Inzego z’umutekano zahagurukiye ikibazo cy’intaragahanga ziteza urugomo

Yanditswe ku itariki ya: 5-06-2013 - Saa: 15:04'
Ibitekerezo ( )

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rweru mu karere ka Bugesera buratangaza ko ikibazo cy’urugomo giterwa n’intaragahanga cyahagurukiwe n’inzego z’umutekano, ku buryo hari icyizere ko nta muturage uzongera guhohoterwa n’abo banyarugomo.

Rwabuhihi Jean Christophe uyobora umurenge wa Rweru avuga ko mu ishyamba hashyizweho amarondo y’amanywa n’ijoro ku buryo ubu umutekano ari wose, nta muturage ugihohoterwa yaba ava ku isoko, ajyayo cyangwa yinyuriye muri iryo shyamba ajya mu zindi gahunda.

Ati “ubu twashyizeho ingamba, iyo isoko ryaremye dushyira abantu mu ishyamba maze bakagenda bacunga umutekano bareba izo ntaragahanga kugirango zidahungabanya umutekano w’abaturage”.

Ibi arabivuga hari hashize igihe kitari gito intaragahanga zararetse ibikorwa by’urugomo mu mirenge ya Rweru na Gashora, ariko mu minsi mikeya ishize zongeye guhohotera abaturage.

Abaturiye cyangwa abanyura mu ishyamba ryegereye ikigo cya gisirikare cya Gako mu murenge wa Rweru ndetse n’iry’ikigo RAB mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gashora, batangaza ko abo banyarugomo bateza umutekano mukeya.

Mu ishyamba rya gisirikare rya Nemba ahakunze kugaragara intaragahanga.
Mu ishyamba rya gisirikare rya Nemba ahakunze kugaragara intaragahanga.

Ngo bambura abantu ku manywa na cyane cyane bwije, dore ko baba bitwaje intwaro gakondo nk’uko Musabyeyezu Marie Rose umwe mu batuye ahegereye umupaka wa Nemba mu kagari ka Nemba abivuga.

Ati “abenshi baba ari Abarundi baba bari mu ishyamba aho baba baje kwiba ihene n’inka ziba ziragiwe muri iri shyamba. N’iyo bahuye n’undi muntu bahita bamwambura ibyo afite byose kandi baba bafite intwaro za gakondo”.

Mu ishyamba rwagati mu kagari ka Kagasa mu murenge wa Gashora ni hamwe mu duce izo ntaragahanga zikunze gutegera abaturage, abenshi bava cyangwa bajya guhaha mu isoko rya Batima mu murenge wa Rweru, bamwe zikabambura amagare, abandi zikabacuza imyenda, bagasigara uko bavutse.

Mu bihe byashize intaragahanga zagiye zihohotera abantu, zikabakomeretse ku buryo hari n’uwo zarashe umwambi umwaka ushize, awuvanwamo no kwa muganga ariko ararusimbuka.

Egide Kayiranga

Andi makuru - Imbere mu gihugu
Gasabo: Imvura yasenyeye abaturage mu murenge wa Gisozi
24/10/2014

Imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 24/10/2014 yasenyeye benshi mu baturage batuye mu kagari ka Musezero, mu murenge wa Gisozi, mu karere ka (...)
Bugesera: Mu kagari kamwe hamaze kwibwa inka 8 mu mezi abiri
24/10/2014

Mu kagari ka Musovu mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera mu mezi abiri hamaze kwibwa inka umunani, abahatuye bakavuga ko zibwa n’agatsiko k’abasore biyise “SUWAPU” ngo (...)
Rutsiro: Yafatanywe inka yari yibye ubwo yashakaga kuyigurisha
24/10/2014

Umusore w’imyaka 18 witwa Tuyishime Freddy yafatiwe mu kagali ka Mataba mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro, tariki ya 23/10/2014, ashaka kugurisha inka yari (...)
Kirehe: Umurambo we wabonetse nyuma y’iminsi ibiri arohamye
24/10/2014

Nyuma yo kurohama mu rugomero rwa Nyamugali yoga, umurambo w’umugabo w’imyaka 33 witwa Aimé Faustin Ndayambaje wo mu kagari ka Nyamugali, umurenge wa Nyamugali mu karere ka (...)
1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7 | 8 | 9 | ... | 818

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

KT Radio - Listen Live

AMAKURU

IBIGANIRO

INGENGABIHE

AMAMAZA

Inkuru zikunzwe cyane
1
2
3
4
5
WDA
Rwanda Districts

Menya amakuru yo muri buri karere ku Rwanda

Dukurikire