Rwanda Day 2013 mu “Imvo n’Imvano kuri BBC”

Mu gihe i London mu Bwongereza hasigaye amasaha make ngo hatangire imihango n’ibirori byo kwizihiza umunsi wiswe Rwanda Day London 2013, ibiro ntaramakuru BBC byateguye ikiganiro cyihariye kuri uyu munsi benshi bamenyereye mu “Imvo n’Imvano”.

Muri iki kiganiro ba minisitiri Gatete Claver ushinzwe Imari n’igenamigambi na Séraphine Mukantabana ushinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi baraganira n’abakurikira BBC Gahuzamiryango ku ngingo zinyuranye zigaragaza cyane intambwe u Rwanda rugezeho.

Hitezwe by’umwihariko ko minisitiri Séraphine Mukantabana aganirira abakurikira “Imvo n’Imvano” kuri BBC Gahuzamiryango ku buryo gahunda ya leta y’u Rwanda ifasha Abanyarwanda aho bari hose gutaha iwabo igihe babikeneye ndetse ikanabafasha kubona iby’ibanze ngo batangire ubuzima bwo kongera kumenyera mu Rwanda, ndetse n’abashaka kuba mu mahanga bakahabona ibyangombwa bakeneye.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver we araba aganirira abakurikirana BBC Gahuzamiryango intambwe u Rwanda rugezeho mu iterambere n’uko ababyifuza bashobora gushora imari mu Rwanda n’izindi gahunda z’iterambere.

Rwanda Day ibaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi mike rugurishije ku masoko mpuzamahanga impapuro z’imigabane aho rwashakaga miliyoni 400 z’amadolari, ariko abashoramari mpuzamahanga bakagaragaza ko bashaka gutanga ayikubye inshuro nyinshi kuruta ayari akenewe.

Ibi guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ngo ari ikimenyetso cy’uko n’abashoramari mpuzamahanga ku isi yose bagenda bagirira icyizere u Rwanda n’ingamba rwashyizeho mu kwiteza imbere no guha buri wese urubuga rwo gushora imari mu gihugu.

Muri byinshi Rwanda Day iganiraho n’Abanyarwanda n’inshuti zarwo, harimo no kubashishikariza gutaha mu Rwanda cyangwa se kuhashora imari kuko hari urubuga rwiza rwo gushoramo imari.

Imibare itangazwa na Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagenda biyongera mu kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu no kugiteza imbere ku buryo n’abatagera mu Rwanda bohereza amafaranga yo kuruteza imbere no gutangiza imishinga igirira inyungu imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Mu mwaka wa 2005 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje miliyoni 43 z’amadolari mu Rwanda, muri 2008 bohereza miliyoni 139 naho muri 2011 bohereza miliyoni 170.

Aya mafaranga ngo agira uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’u Rwanda kuko akoreshwa imbere mu gihugu kandi akagirira akamaro Abanyarwanda mu buryo bunyuranye.

Biteganyijwe ko Rwanda Day 2013 yitabirwa n’abantu basaga ibihumbi bitatu mu mujyi wa London mu Bwongereza.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

urwanda rumaze gutera imbere mumiyoborere myiza n’iterambere

Hakizimana Innocent yanditse ku itariki ya: 27-09-2014  →  Musubize

Mbajengushimira,bbs.kumakurudushikiriza,bazohorane,uwumutimawokwitanga,kuruwomurimowabo.
Kwesebanyarwanda,dukorerehamwe,twubake,igihungucacu,kibecamatanubuki.

Hungurimana janvier yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

BBC ndabakunda cyane nabuze icyo nabaha.

M BOSCO yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ukomereze Aho Kandi Ukomeze Wite Kurizo Mbabare

Nisingizwe Florien yanditse ku itariki ya: 9-01-2014  →  Musubize

Murakoze kubwibiganiro byiza mutugezaho

Rurangwa William yanditse ku itariki ya: 13-09-2013  →  Musubize

ndumva ari hatari

tzed yanditse ku itariki ya: 21-07-2013  →  Musubize

MBANJE GUSHIMIRA BBC KUKAZI KEZA IKORA ARIKOSE?IZI NYITO RWANDA DAY ,AGACIRO DEVELOPMENT ,N’IZINDI TWASHATSE ABAHANGA BAKAJYA BABISHYIRA MUNDIMI ZIWACU N’ABANYAMASHURI MAKE TUKABIMENYA KWERI NABYO NUBUNDI BURYO BWO KUTWIBAGIZA UMUCO WACU PE NONESE IKINYARWANDA NIBA ARIKIBI MWARETSE TUGASHAKA URUNDI RURIMI???

KANYARWANDA yanditse ku itariki ya: 2-07-2013  →  Musubize

Bbc uruwambere utugezaho amakuru meza

Arex yanditse ku itariki ya: 25-06-2013  →  Musubize

Ndabanza gushimira urwanda kubwo gutera imbere cyane knd ,rukaba rufitiwe icyize!murakoze.

ADelia yanditse ku itariki ya: 24-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka