Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016, Abanyarwanda bazindukiye mu matora y’inzego z’ibanze yahereye ku rwego rw’umudugudu. Aho Kigali Today yabashije kugera, dore uko byari byifashe mu mafoto:
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ishimira abitabiriye Shampiyona y’Ibihugu ya Afurika (CHAN) uburyo bitwaye kugira ngo irushanwa ryose rigende neza.
Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees -CPCs) mu Karere ka Nyaruguru bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, basabwa kubikumira.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, ku wa 5 Gashyantare 2016 yataye muri yombi abagabo 4 bakekwaho guha ruswa abapolisi.
Polisi y’u Rwanda ifunze abagabo bane bakurikiranyweho kugerageza kwiba miliyoni 30,5Frw bakoresheje sheki y’impimbano; bayavanye muri Banki y’Ubucuruzi ya Kenya (KCB) bayimurira muri Banki ya Kigali (BK).
Mu gihe kuri uyu wa 8 Gashyantare 2016 hateganyijwe amatora mu gihugu hose, Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo irasaba abakoresha korohereza abakozi kuyitabira.
Abapolisikazi babiri bishwe bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti mu Kuboza umwaka ushize, bashyinguwe mu cyubahiro mu bihe bitandukanye mu irimbi rya Rusororo, kuko imibiri yabo itari yagereye rimwe mu gihugu.
Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) bamaze gutorera u Rwanda kuba Umunyamuryango w’Akanama ka AU k’Amahoro n’Umutekano.
Umuryango Nyarwanda ugamije guteza imbere kwakira abantu neza no kubaha serivisi nziza (RACCP) urasaba kutihanganira kwakirwa nabi no guhabwa serivisi mbi.
Abakozi ba Ngali Holdings Ltd n’ab’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bahuguwe ku bijyanye no gukusanya amahoro y’inzego z’ibanze kuri uyu wa mbere.
Uturere 4 two mu Ntara y’Amajyepfo turabura umuriro guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 22/01/2016 kugeza ku Cyumweru, tariki 24/01/2016 bitewe n’isanwa ry’inganda.
Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyemereye Ishuri Rikuru rya INILAK kongera kwitwa kaminuza biyihesha guhindura izina yitwa UNILAK.
Polisi y’u Rwanda ihora iri maso kugira ngo hatagira ikintu icyo ari cyo cyose cyabangamira irushanwa rya CHAN ririmo kubera ku bibuga bitandukanye bya hano mu Rwanda.
Bisabwe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo hamwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu kandi bigasuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri ikabyemeza, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye imishahara y’abapolisi.