Dr Jean Damascène Bizimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, mu kiganiro yatanze ku wa 7 Mata 2019 hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko mu gihe Jenoside imaze irangiye u Rwanda rwateye intambwe yo kwiyubaka naho amahanga agatera intambwe yo kwemera ukuri.
Charles Richard Mondjo, minisitiri w’ingabo muri Repubulika ya Congo aravuga aravuga ko batazahwema kongeramo imbaraga mu bikorwa bishimangira umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda nko mu gucyura impunzi, no gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, baba babarizwa muri Congo.
Akarere ka Gasabo kibukiye mu Mudugudu wa Kabeza, mu Kagari ka Kabuga, mu Murenge wa Rusororo, ahamaze kuboneka imibiri irenga ibihumbi 31 kuva mu mwaka wa 2018 kugeza ubu.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko urugendo igihugu cy’u Rwanda cyahisemo rwo kubaka ubumwe ruzakomeza kuranga Abanyarwanda bakaruhererekanya.
Mu ijambo rye ritangiza icyumweru cy’icyunamo, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abarokotse Jenoside, avuga ko nyuma ya Jenoside ari bo bonyine bari basigaranye icyo batanga ari cyo mbabazi zabo.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasohoye itangazo rivuga ko ashaka ko mu Bufaransa, tariki ya 07 Mata uzajya uba umunsi wahariwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2019, Charles Michel, Minisitiri w’intebe w’Ububiligi yongeye kugaragaza ko igihugu cye cyicuza uburyo cyarebereye ubwo Abatutsi barenga Miliyoni bicwaga mu 1994.
Nk’uko biteganyijwe mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madame, afatanyije na Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, n’abandi banyacyubahiro bamaze gucana urumuri rw’ikizere ku rwibutso rwa (...)
Mu gihe tariki nk’iyi ari umunsi muzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, amahanga akomeje kohereza ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse ari nako bakora ibikorwa bitandukanye biganisha ku kwibuka.
Mukarusanga Consolée warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahamya ko nyuma y’ibihe bigoye yaciyemo ataheranwe n’agahinda ahubwo yahagurukiye umurimo agamije kwigira kandi yabigezeho.
Bamwe mu bahoze ari abakuru b’ibihugu barimo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Benjamin Mkapa wayoboye Tanzania, ni bamwe mu bamaze gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou nawe ageze mu Rwanda mu kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’isi mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, akurikirwa na Perezida wa Congo Brazaville Denis Sassou Nguesso.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Mata 2019, Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi Charles Michel ageze mu Rwanda mu kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma gato y’uko minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ari kumwe na madame we Zinash Tayachew.
Komini Rouge ni urwibutso rufite amateka yihariye kuko ruherereye ahantu hari irimbi rya Ruliba, maze bakwica abo bitaga ibyitso by’Inkotanyi bakaza kubahamba hagati mu irimbi mu byobo byacukurwaga hagati y’imva. Muri Jenoside nyir’izina, uru rwibutso rwongeye kwicirwamo abandi batutsi bagera ku 4,613, ari nabwo rwahise (...)
Amwe mu madini n’amatorero ya gikirisitu akorera mu Rwanda yafashe icyemezo cyo guhindura gahunda asanganywe y’amateraniro aba buri ku cyumweru, bitewe n’uko kuri iyi nshuro, ku cyumweru tariki 07 Mata 2019 ari umunsi wahuriranye no gutangira icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Umushinjacyaha ukomoka mu Bufaransa yateje umwiryane mu bitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside yaberaga I Kigali, nyuma yo kuvuga ko n’igihugu cye (Ubufaransa) nta bushobozi buhagije gifite bwo kuburanishiriza abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku butaka bwacyo.
Nyuma yo gusoza irushanwa ry’imikino ya gicuti ryaberaga mu Rwanda, ikipe y’igihugu ya Cameroun y’abatarengeje imyaka 17 yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.
Kuri uyu wa gatanu tariki 05 Mata 2019, Guverineri Generali wa Canada Julie Payette yageze mu Rwanda aho aje kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’isi mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ku butumire bwa Perezida Paul Kagame.
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere Major general Charles Karamba yavuze ko ingabo zari iza RPA (Rwanda Patriotic Army) zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi zikanatsinda urugamba kuko zari zifite umugambi wo kubohora u Rwanda.
Abahanga mu buvanganzo barimo Umunyarwanda Jean Marie Vianney Rurangwa, Umufaransakazi Dr Virginie Brinker n’Umunya-Tchad, Dr Koulsy Lamko basanga usoma amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yizera cyane ayanditse n’Umunyarwanda cyangwa se undi ufitanye isano narwo kurusha undi wese.
Nshimiyimana Emmanuel umunyamabanga mukuru wa GAERG avuga ko umuryango w’abarokotse Jenoside uzanamba ku gihugu kubera igihango bafitanye nacyo.
Byakunze kugaragara ko hari abakoresha amagambo yerekeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi atari yo, cyangwa ataboneye, babigambiriye cyangwa batabizi, bikaba byabaviramo gupfobya Jenoside cyangwa kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu batuye mu mudugudu wa Susa mu karere ka Musanze, bishimiye ko mu minsi iri imbere, bazajya babona amafunguro agizwe n’imboga z’ubwoko bwose mu buryo buboroheye kubera imirima y’imboga (uturima tw’igikoni) yatangiye gutunganywa.
Umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bonhomme, kuri uyu wa gatanu tariki 29 Werurwe 2019 yerekeje mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’ Ubufaransa, aho agiye kwifatanya n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi (Memorial de Shoah) mu gikorwa bateguye cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (IBUKA), uramagana abakomeje gupfobya Jenoside n’abibasira imitungo y’abayirokotse.
Umwaka wose urashize hatangijwe igikorwa cyo gukura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu byobo ahitwa mu Gahoromani (Masaka) muri Kicukiro.
Nyuma yo kwisurira urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe 2019, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Tshisekedi yamaganye icyo ari cyo cyose cyahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuva tariki ya 02 kugeza kuya 06 Mata 2019, mu Karere ka Huye hazabera imikino y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere ka gatanu “ANOCA ZONE V YOUTH GAMES 2019” izanatangirwamo ubutumwa bwo kurwanya Jenoside.
Abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Rubavu, barasaba ko irimbi rya Ruriba, riri mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi ryagirwa urwibutso, kuko ribitse imibiri myinshi y’Abatutsi yahashyizwe mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso mu gihe cyo kugerageza Jenoside.