Seburikoko yasubije abamunenga ko atarashaka umugore ku myaka 38
Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko atangaza ko adatewe ipfunwe no kuba agize imyaka 38 y’amavuko atarashaka umugore.
Avuga ko igihe kitaragera ngo ashake umugore kabone nubwo hari benshi bamushyiraho igitutu ko ashaje cyangwa se ko ashobora kuba arwaye. Ahamya ko kuri ubu nta n’umukobwa bakundana afite.
Uyu muhanzi umaze kwamamara mu gusetsa no gukina amafilime n’amakinamico, avuga ko sosiyete ikwiye guhinduka, ikamenya ko gushaka umugore ari umuhamagaro.
Ikindi kandi ngo imyumvire ya kera yo gushaka ukiri muto itakigezweho, kuko ihembera kubyara abana benshi cyangwa gushaka nta bushishozi bubayeho, akenshi bigatera gusenyuka kw’ingo.
Agira ati “Nshobora kubikora umwaka utaha nk’uko nabikora muri Vision 2020! Umugabo ashobora kubyara mu myaka 100!
Kurongora ni ukwitonda ntabwo tugishaka tukiri bato kubera amashuri n’ibindi! Si na byiza kurongora ukiri muto ngo uzabyare abantu 13.”
Seburikoko avuga ko n’ubwo hari byinshi bimuvugwaho atajya abiha umwanya kuko yizeye ko ari muzima kandi ko nta kimwirukansa.
Agira ati “Ni akaga kumva abantu bavuga ngo urarwaye ngo ushobora kuba ntacyo ubashije, baba bavugira mu matamatama!
Hari benshi baba banyiteretera nyamara kubera gahunda nihaye ntacyo nabamarira kuko ubigiyemo wabaterera inda rimwe ari nka 30.”
Akomeza uvuga ko asigaye yarihaye ubuhanzi nk’umuhamagaro we, akareka gukora ibyo yize muri kaminuza.
Seburikoko ahubwo ahamagarira abantu gukunda akazi bakora bakaba ari ko bashyira ho umutima cyane kandi bagakunda kwita ku muhamagaro bafite kuko ngo bituma babikora babikunze.
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
SEBURIKOKO umugore ntivyihuta nanje tuvyumv kumwe.uzomuzana ariko hagez imyaka ntaco ivuze , gikuru nuko nogusabir imigisha kuwo muzoshaka ne kumyak yawe. Ntavyo kwihuta .
SEBURIKOKO umugore ntivyihuta nanje tuvyumv kumwe.uzomuzana ariko hagez imyaka ntaco ivuze , gikuru nuko nogusabir imigisha kuwo muzoshaka ne kumyak yawe. Ntavyo kwihuta .
Nkurikije inyigisho nziza atanga byaba byiza aretse gumomeza kuba ingaragu pe! None se ubwo aracyarya kwa. Muzehe koko?
muraho! nta muntu ufite inshingano zokukwibutsa ibyo ugomba gukora atari wowe ubwawe, gusa arko umuntu ufite imyaka ingana gutyo ngewe mbona ntakindi kibazo kidasanzwe afite yagakwiye kuba afite umuryango kuko nabana uzabyara uzakenera kubarera ukabarihira amashuri igifite imbaraga
bamukureho induru gushaka si ibyo kwirukirwa nibimuzamo azabikora nibitamuzamo kandi azibereho gutyo !!!!!
ngewe uko mbibona buriwese ahaka kubera ubushobozibwe.kandi bitewe n"uko abishaka
abyo avuga nibyo ntampamvu yo kwihuta
Kurongora ntqbwo ari rongorarongora. Ikindi kandi ubwo wigiraga umupfumu ugapfubura nyokobuja umenya yarakubihirije. Komera cyuma cyanjye, iyo nyundo ube uyirinze kugimba hakiri kare
Aliyizi kubarusha mulimwe niba hali ufite umukobwa wagumiwe azasange sebukoko amubaze impamvu akuze atararongora! Ndiwe namara nirenze iyo. byose biterwa nabakobwa icyigihe bagira ubuntu umuntu akuvumbijese wakibuka kwigulira?
Ntimurengany Kabisa!Ndumva Azarongore Abona Kobikwiy Mumureke Amanz Aronder Uburyo.
nifuzako seburikoko yampa numero ye anyujije kuri email yanjye.
Ndagushikiye bakuveho uzabikore mugihe bizakuzamo hano mubazungu icyo ntabwo aricyo kiza mbere bareke bavuge bazaruha.ninayo mpamvu ubukene ari bwishi kunuma bane wacu.