Seburikoko yasubije abamunenga ko atarashaka umugore ku myaka 38
Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko atangaza ko adatewe ipfunwe no kuba agize imyaka 38 y’amavuko atarashaka umugore.
Avuga ko igihe kitaragera ngo ashake umugore kabone nubwo hari benshi bamushyiraho igitutu ko ashaje cyangwa se ko ashobora kuba arwaye. Ahamya ko kuri ubu nta n’umukobwa bakundana afite.
Uyu muhanzi umaze kwamamara mu gusetsa no gukina amafilime n’amakinamico, avuga ko sosiyete ikwiye guhinduka, ikamenya ko gushaka umugore ari umuhamagaro.
Ikindi kandi ngo imyumvire ya kera yo gushaka ukiri muto itakigezweho, kuko ihembera kubyara abana benshi cyangwa gushaka nta bushishozi bubayeho, akenshi bigatera gusenyuka kw’ingo.
Agira ati “Nshobora kubikora umwaka utaha nk’uko nabikora muri Vision 2020! Umugabo ashobora kubyara mu myaka 100!
Kurongora ni ukwitonda ntabwo tugishaka tukiri bato kubera amashuri n’ibindi! Si na byiza kurongora ukiri muto ngo uzabyare abantu 13.”
Seburikoko avuga ko n’ubwo hari byinshi bimuvugwaho atajya abiha umwanya kuko yizeye ko ari muzima kandi ko nta kimwirukansa.
Agira ati “Ni akaga kumva abantu bavuga ngo urarwaye ngo ushobora kuba ntacyo ubashije, baba bavugira mu matamatama!
Hari benshi baba banyiteretera nyamara kubera gahunda nihaye ntacyo nabamarira kuko ubigiyemo wabaterera inda rimwe ari nka 30.”
Akomeza uvuga ko asigaye yarihaye ubuhanzi nk’umuhamagaro we, akareka gukora ibyo yize muri kaminuza.
Seburikoko ahubwo ahamagarira abantu gukunda akazi bakora bakaba ari ko bashyira ho umutima cyane kandi bagakunda kwita ku muhamagaro bafite kuko ngo bituma babikora babikunze.
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
rata nibyo seburikoko ibyo uvuze nibyo pe
Rata bakwihorere seburikoko nushake uzarogore ufite imyaka mirogo icyeda sukabe nka zansoresore zinaha ziba zihutira gushaka gusa aho kubunza gushakisha ubuzima
Mushobora kuba munamurenganya atari ukwanga gushaka umugore nubwo ashaje bwose. Niba se ari ikiremba yabigenza ate?
Ngo nta mugabo usaza! Ni wowe ubizi! Ahubwo vuga uti Seburikoko ashobora no kuba ari umutinganyi! Ntawamenya!
Gushaka si agahato buri wese agira gahundaye kdi niwe ubwe Uzi icyo ashaka kugeraho.
Uwo musore ni bamureke kuko ntawe umurusha kumenyako akeneye umugore.
Seburikoko ndamwera pee arasetsa cyane kandi mukinyarwanda cyiza cyumvikana ndumva kuvuga ko ashaje sibyo ntawe uzamwubakira niwe uziyubakira igihe azabishakira azarongora ntamugabo usaza murakoze
Muraho neza bavandi ubwose seburikoko ashaka ko azamera imvi akabona gushaka? biratangaje!!
Hhhhh njye ndumva badakwiye kumutindaho kuko nimba bitaramuzamo nta mpamvu yo kubihubukira
kuje se washats
Nibwombonye ibivugwa kuri.seburikoko gushaka singombwa ahubwo azirinde kuko.benshi batinda mubusore bakandagaza abana.bakabaho nkipfubyi naho.arumwanzuro yafashe ntamugayo twamushyiraho murakoze
Uyu muco wo kwibutsa abantu gushaka niwo ushaje! ugasanga nta kindi kiganiro uretse guhwitura kanaka ngo ashake, nkaho umenga n’itegeko! yego ni byiza ariko bikorwe nta musuniko di!