Seburikoko yasubije abamunenga ko atarashaka umugore ku myaka 38

Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko atangaza ko adatewe ipfunwe no kuba agize imyaka 38 y’amavuko atarashaka umugore.

Seburikoko avuga ko abamushyiraho igitutu cyo kurongora ntacyo bimubwiye
Seburikoko avuga ko abamushyiraho igitutu cyo kurongora ntacyo bimubwiye

Avuga ko igihe kitaragera ngo ashake umugore kabone nubwo hari benshi bamushyiraho igitutu ko ashaje cyangwa se ko ashobora kuba arwaye. Ahamya ko kuri ubu nta n’umukobwa bakundana afite.

Uyu muhanzi umaze kwamamara mu gusetsa no gukina amafilime n’amakinamico, avuga ko sosiyete ikwiye guhinduka, ikamenya ko gushaka umugore ari umuhamagaro.

Ikindi kandi ngo imyumvire ya kera yo gushaka ukiri muto itakigezweho, kuko ihembera kubyara abana benshi cyangwa gushaka nta bushishozi bubayeho, akenshi bigatera gusenyuka kw’ingo.

Agira ati “Nshobora kubikora umwaka utaha nk’uko nabikora muri Vision 2020! Umugabo ashobora kubyara mu myaka 100!

Kurongora ni ukwitonda ntabwo tugishaka tukiri bato kubera amashuri n’ibindi! Si na byiza kurongora ukiri muto ngo uzabyare abantu 13.”

Seburikoko avuga ko n’ubwo hari byinshi bimuvugwaho atajya abiha umwanya kuko yizeye ko ari muzima kandi ko nta kimwirukansa.

Agira ati “Ni akaga kumva abantu bavuga ngo urarwaye ngo ushobora kuba ntacyo ubashije, baba bavugira mu matamatama!

Hari benshi baba banyiteretera nyamara kubera gahunda nihaye ntacyo nabamarira kuko ubigiyemo wabaterera inda rimwe ari nka 30.”

Akomeza uvuga ko asigaye yarihaye ubuhanzi nk’umuhamagaro we, akareka gukora ibyo yize muri kaminuza.

Seburikoko ahubwo ahamagarira abantu gukunda akazi bakora bakaba ari ko bashyira ho umutima cyane kandi bagakunda kwita ku muhamagaro bafite kuko ngo bituma babikora babikunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

Ngentumva naweugombakumwibaza ho kuko nawe azikwiterereza,turamwemera na Komereze aho !

Twizeyimana jonas yanditse ku itariki ya: 30-11-2016  →  Musubize

hhhhhh seburikoko komerezaho kuko kuzana umwana ntabushobozi ntacyobimaze pee ndagushigikiye.

Mugisha Gidson@ yanditse ku itariki ya: 30-11-2016  →  Musubize

ariko arashaje ariko nanone aramutse ashatse nago yazojyera kudusetsa nkuko yabikoraga nyine nawe nago abishaka ariko turamukunda hano ikabuye murakoze

murekatete grace yanditse ku itariki ya: 30-11-2016  →  Musubize

Nukuri Arashajepe Esubundi Ubushozi Yumva Yajyira Kujyirango Azane Umugore

Uwiringiyimana Daniel yanditse ku itariki ya: 29-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka