Imfura ya Knowless na Clement izitwa nde?

Umuryango wa Knowless na Ishimwe Clement wamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa ku wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016.

Kugeza ubu ariko nta yandi makuru aratangazwa ku bijyanye n’iyi mfura y’ibi byamamare bizwi cyane muri muzika yo mu Rwanda.

Izina rizitwa uwo mwana naryo ntiriratangazwa nubwo bimenyerewe ko akenshi muri iki gihe usanga umwana afata izina ry’irinyarwanda rya se umubyara.

Amakuru aturuka mu nshuti z’uyu muryango, zirimo Dj Zizou, avuga ko Knowless yibarutse uwo mwana mu gitondo cyo kuri uwo munsi. Ariko ayo makuru yatangiye gusakara ku mugoroba.

Hari hashize iminsi mike akorewe ibirori byo kwitegura imfura ye (Baby SHower)
Hari hashize iminsi mike akorewe ibirori byo kwitegura imfura ye (Baby SHower)

Twifuje kumenya uko umwana n’umubyeyi bamerewe, ariko Clement ntiyabasha kuboneka kuri telefoni ye igendanwa.

Hari amakuru amwe avuga ko muganga wakurikiraniraga hafi Knowless yari yaramubwiye ko azibaruka mu kwezi k’Ukuboza 2016 hagati cyangwa mu mpera zako.

Butera Knowless na Clement Ishimwe bakoze ubukwe tariki 7 Kanama 2016 nyuma y’igihe kinini bakundana. Bivuze ko Knowless yibarutse nyuma y’amezi arenga atatu akoze ubukwe.

Clement na Knowless bamaze kwibaruka imfura yabo, akaba ari umwana w'umukobwa.
Clement na Knowless bamaze kwibaruka imfura yabo, akaba ari umwana w’umukobwa.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

Sha muhirwe peer!!!

alias yanditse ku itariki ya: 30-11-2016  →  Musubize

Abantu mukunda byakitse.imana ibahe umugisha mwishi

Evode yanditse ku itariki ya: 29-11-2016  →  Musubize

niyonkwe kandi azasubireyo ntamahwa

laurent yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

congulatulation kbsa

KENZO yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

gakwavu niryo zina tu

gakwavu yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Imana ishimwe ko yibarutse amahoro. asubireyo ntamahwa

Doxi yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Njy umwan ndabona azitw Ishimwe Butera Nadia

Victoria yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

UMVA NGUSUBIZEWOWE? Babuze amakuru harayobagusabye kuragelata urugorwizamushikiwacu

KOCH yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

Ariko ibinyamakuru byo mu Rwanda mwabaye mute? Ningombwa ko mubarira buri muntu amezi amaze akoze ubukwe kugirango mwerekane ko yashyingiwe atwite?

Rahul yanditse ku itariki ya: 24-11-2016  →  Musubize

clema bravo wana mushikiwacu niyonkwe Imana ibafashe.

Emmanwel yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Clement bravo! God bless your family

Benjamin yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

mwabuze amakuru disi?? pole.....

gahizi yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka