Imfura ya Knowless na Clement izitwa nde?
Umuryango wa Knowless na Ishimwe Clement wamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa ku wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016.
Kugeza ubu ariko nta yandi makuru aratangazwa ku bijyanye n’iyi mfura y’ibi byamamare bizwi cyane muri muzika yo mu Rwanda.
Izina rizitwa uwo mwana naryo ntiriratangazwa nubwo bimenyerewe ko akenshi muri iki gihe usanga umwana afata izina ry’irinyarwanda rya se umubyara.
Amakuru aturuka mu nshuti z’uyu muryango, zirimo Dj Zizou, avuga ko Knowless yibarutse uwo mwana mu gitondo cyo kuri uwo munsi. Ariko ayo makuru yatangiye gusakara ku mugoroba.
Twifuje kumenya uko umwana n’umubyeyi bamerewe, ariko Clement ntiyabasha kuboneka kuri telefoni ye igendanwa.
Hari amakuru amwe avuga ko muganga wakurikiraniraga hafi Knowless yari yaramubwiye ko azibaruka mu kwezi k’Ukuboza 2016 hagati cyangwa mu mpera zako.
Butera Knowless na Clement Ishimwe bakoze ubukwe tariki 7 Kanama 2016 nyuma y’igihe kinini bakundana. Bivuze ko Knowless yibarutse nyuma y’amezi arenga atatu akoze ubukwe.
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
Sha muhirwe peer!!!
Abantu mukunda byakitse.imana ibahe umugisha mwishi
niyonkwe kandi azasubireyo ntamahwa
congulatulation kbsa
gakwavu niryo zina tu
Imana ishimwe ko yibarutse amahoro. asubireyo ntamahwa
Njy umwan ndabona azitw Ishimwe Butera Nadia
UMVA NGUSUBIZEWOWE? Babuze amakuru harayobagusabye kuragelata urugorwizamushikiwacu
Ariko ibinyamakuru byo mu Rwanda mwabaye mute? Ningombwa ko mubarira buri muntu amezi amaze akoze ubukwe kugirango mwerekane ko yashyingiwe atwite?
clema bravo wana mushikiwacu niyonkwe Imana ibafashe.
Clement bravo! God bless your family
mwabuze amakuru disi?? pole.....