Imfura ya Knowless na Clement izitwa nde?

Umuryango wa Knowless na Ishimwe Clement wamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa ku wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016.

Kugeza ubu ariko nta yandi makuru aratangazwa ku bijyanye n’iyi mfura y’ibi byamamare bizwi cyane muri muzika yo mu Rwanda.

Izina rizitwa uwo mwana naryo ntiriratangazwa nubwo bimenyerewe ko akenshi muri iki gihe usanga umwana afata izina ry’irinyarwanda rya se umubyara.

Amakuru aturuka mu nshuti z’uyu muryango, zirimo Dj Zizou, avuga ko Knowless yibarutse uwo mwana mu gitondo cyo kuri uwo munsi. Ariko ayo makuru yatangiye gusakara ku mugoroba.

Hari hashize iminsi mike akorewe ibirori byo kwitegura imfura ye (Baby SHower)
Hari hashize iminsi mike akorewe ibirori byo kwitegura imfura ye (Baby SHower)

Twifuje kumenya uko umwana n’umubyeyi bamerewe, ariko Clement ntiyabasha kuboneka kuri telefoni ye igendanwa.

Hari amakuru amwe avuga ko muganga wakurikiraniraga hafi Knowless yari yaramubwiye ko azibaruka mu kwezi k’Ukuboza 2016 hagati cyangwa mu mpera zako.

Butera Knowless na Clement Ishimwe bakoze ubukwe tariki 7 Kanama 2016 nyuma y’igihe kinini bakundana. Bivuze ko Knowless yibarutse nyuma y’amezi arenga atatu akoze ubukwe.

Clement na Knowless bamaze kwibaruka imfura yabo, akaba ari umwana w'umukobwa.
Clement na Knowless bamaze kwibaruka imfura yabo, akaba ari umwana w’umukobwa.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

imana izabahegutunga nokuramba amahoroyimana akomezekubananamwe

Gentille yanditse ku itariki ya: 24-03-2017  →  Musubize

twishimwe cyane tucyumva ionkuru mbasabie umugisha kumana ikomeze kubarinda bagire ibihe byiza

issa bilali yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

uwo mwana avutse tumusha karibusana karibusanq mwongwe murakoze

Eric yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

nice family

matsiko yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

IMANA ISHIMWE NINJYE USIGAYE

FISTO INGARAMA yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

biraryoshe!!!! kwel!!

shurweryimana yves yanditse ku itariki ya: 8-12-2016  →  Musubize

Uwo mujyambere turamwishimiye

Nshuti J Claude yanditse ku itariki ya: 5-12-2016  →  Musubize

Clement and butera God bleesing your family thanks alot

Charles yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

ni karib Ku isi yazonze benshi!!!

sifa yanditse ku itariki ya: 4-12-2016  →  Musubize

@KOCH ahubow ako ka details wongeyeho ko yashyingiwe atwite ntago twari tukitayeho none urabizanye

ds yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

Umwana Azitwa Ishimwe Ange Knowledo

Claudine yanditse ku itariki ya: 2-12-2016  →  Musubize

God bless u all an th baby born I do think that her name maybe ishimwe butera sheillah

Roberto yanditse ku itariki ya: 1-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka