Imfura ya Knowless na Clement izitwa nde?

Umuryango wa Knowless na Ishimwe Clement wamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa ku wa kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016.

Kugeza ubu ariko nta yandi makuru aratangazwa ku bijyanye n’iyi mfura y’ibi byamamare bizwi cyane muri muzika yo mu Rwanda.

Izina rizitwa uwo mwana naryo ntiriratangazwa nubwo bimenyerewe ko akenshi muri iki gihe usanga umwana afata izina ry’irinyarwanda rya se umubyara.

Amakuru aturuka mu nshuti z’uyu muryango, zirimo Dj Zizou, avuga ko Knowless yibarutse uwo mwana mu gitondo cyo kuri uwo munsi. Ariko ayo makuru yatangiye gusakara ku mugoroba.

Hari hashize iminsi mike akorewe ibirori byo kwitegura imfura ye (Baby SHower)
Hari hashize iminsi mike akorewe ibirori byo kwitegura imfura ye (Baby SHower)

Twifuje kumenya uko umwana n’umubyeyi bamerewe, ariko Clement ntiyabasha kuboneka kuri telefoni ye igendanwa.

Hari amakuru amwe avuga ko muganga wakurikiraniraga hafi Knowless yari yaramubwiye ko azibaruka mu kwezi k’Ukuboza 2016 hagati cyangwa mu mpera zako.

Butera Knowless na Clement Ishimwe bakoze ubukwe tariki 7 Kanama 2016 nyuma y’igihe kinini bakundana. Bivuze ko Knowless yibarutse nyuma y’amezi arenga atatu akoze ubukwe.

Clement na Knowless bamaze kwibaruka imfura yabo, akaba ari umwana w'umukobwa.
Clement na Knowless bamaze kwibaruka imfura yabo, akaba ari umwana w’umukobwa.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 28 )

ewan cong kbx abastar bacu batugerereyo!!!!

houston demilla yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

mbere nambere ndashima imana yabanye na knowles butera na clement ko yabahaye umwana mwiza wumukobwa ntago biba byoroshye ariko iyo twizeye irashobora ubu mubaye ababyeyi muzubahirize inshingano zose musabwa kdi imana izababe muruhande mukomere kdi yesu arabakunda nanjye ndabakunda mbifurije umugisha w imana kdi mukunde gusenda nibwo ,uzanesha

claire yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

biranshimishije cyane jye ndumufana wa knowless namukunze akiga kuri apace akora indirimbo yambere ayita komeza unyizere uwo mwana nawe azakurikize mama we nawe akore music akomereze aho mama we azaba yananiwe bazabyare hungu na kobwa baheke najye ndishimye cyane murakoze.

byiringiro chriss yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

njye ndabona azitwa petit primus.

pascal yanditse ku itariki ya: 23-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka