Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere (RDB), ku itariki ya 23 Mutarama 2020 mu Karere ka Musanze rwahatangirije gahunda yo guhuza abashaka akazi n’abagatanga hakoreshejwe imodoka ebyiri za Bisi zashyizwemo imashini za mudasobwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo interineti y’ubuntu.
Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), irahamagarira abantu bose guhagarika kwinjira muri konti zabo za banki bakoresheje interineti itagira umugozi (Wi-Fi) itizewe (Open Wi-Fi networks), kuko bashobora guhura n’ibyago by’uko konti zabo zakwinjirwamo n’abajura.
Leta y’u Rwanda iratangaza ko umwaka utaha wa 2020 izatangiza gahunda y’ikoranabuhanga rya Interineti mu mashuri kugira ngo ibashe kuzamura ibipimo by’abarikoresha bikomeje kuza munsi ya 10% by’Abanyarwanda bose babarirwa muri Miliyoni 12.
Inzego zishinzwe kugenzura itangazamakuru no kurirengera zirasaba ko amategeko agenga umwuga w’itangazamakuru yavugururwa akajyanishwa n’ibihe rigezemo. Abayobora izo nzego babivuze mu gihe hari ababyeyi bakomeje kwinubira bimwe mu bitangarizwa ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube, ruvugwaho kuba hari (...)
Kuba hari Abanyarwanda badakoresha urubuga rwa akadomo rw (dot rw) mu bucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa byabo bituma igihugu gihomba akayabo k’Amadolari ahabwa abanyamahanga mu kwishyura iyi serivisi.
Perezida Kagame arasaba kunoza amategeko ahana abakora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga. Yabivugiye i San Francisco muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, aho yayoboye inama y’umurongo mugari wa Interineti.
Biteganyijwe ko Umurusiya w’umuherwe witwa Eugene Kaspersky, ari na we wavumbuye ikoranabuhanga rya ‘kaspersky’ rifasha mu kurinda ibikoresho by’ikoranabuhanga gufatwa na za virusi zangiza amakuru cyangwa ibibitswe muri ibyo bikoresho, azitabira inama ya ‘Transform Africa’ izabera mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu 2019.
Hari abatakaza umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro bitagira icyo bibungura. Hirya no hino ku isi imbuga za Interineti zimaze kuba isoko rusange ku buryo ushobora guhaha ikintu mu Bushinwa cyangwa i Dubai wibereye i Kigali, ndetse n’ahandi ku isi.
Ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda riratangaza ko mu gihe cya vuba ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo n’iza burundu byazajya bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mudasobwa.
Imbuga za Interineti z’Uturere zafasha abashaka kumenya amakuru yerekeranye na buri karere mu gihe zaramuka zitaweho. Usibye kuba zimwe muri zo zitaryoheye ijisho, hari amakuru cyangwa imyirondoro umuntu azishakiraho ntabibone. Ubwo Kigali Today yasuraga zimwe muri zo, ku wa mbere tariki 04 Gashyantare 2019, hari amakuru (...)
Mu myaka nka 18 ishize, kugira ngo umusaza Mpakaniye Onesphore w’imyaka 70 abone ibyangombwa birimo ibimuhesha urupapuro rw’inzira(passport), yagombaga gukora urugendo rurenze ibirometero 10 ajya kubishaka muri Komini.
Ikigo KTRN gicuruza Internet yihuta cyane ya 4G, gihamya ko umuyoboro wayo umaze kugera hafi mu gihugu cyose kuko iri kuri 96% ndetse no kuyigura bikaba byorohejwe.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko mu gihe abantu benshi bagenda bagerwaho n’ikoranabuhanga, hakwiye no gutekerezwa uko nta busumbane bujyanye na ryo bwabaho.
Abagenda mu Mujyi wa Kigali ntibazongera kurambirwa urugendo cyangwa ngo babure uko bavugana n’ababo kuko internet ya 4G yasubijwe mu modoka rusange.
Ihuriro ry’amasosiyete akora iby’ikorabuhanga mu Bufaransa "French Fintech", rigiye kubaka mu Rwanda icyicaro, kizagenzura ibikorwa byose izakorera muri Afurika.
Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) itangaza ko harimo gutegurwa uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa hagamijwe guca amanyanga yabaga mu kurangiza imanza.
U Rwanda ruzifashishwa mu gusakaza internet yihuta ya 4G mu karere ruherereyemo, kuko ruri ku isonga mu gukoresha internete ya 4G aho imaze kugezwa kuri 95% by’igihugu cyose.
Umukobwa witwa Salissou Hassane Latifa w’imyaka 23 wo mu gihugu cya Niger ni we wegukanye irushanwa rya Ms Geek Africa 2018.
Abatuye mu Karere ka Rusizi bavuga ko mu iterambere batekerezaga rizabageraho vuba batigeze bakeka ko nabo bakwegerezwa internet yihuta izwi nka 4G.
Perezida Paul Kagame yemeza ko ikoranabuhanga ari ryo rizafasha ibihugu bya Afurika kwihuza ariko bikazagerwaho leta zibigize nizigira ubushake muri politiki bwo gusakaza ikoranabuhanga kuri bose.
Perezida Paul Kagame avuga ko imiterere ya Afurika ikeneye ko abayituye bakoresha umurongo mugari wa Internet uzwi nka Broadband, kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo bidindiza iterambere ry’umugabane.
Mu bukangurambaga bumaze iminsi bukorwa ku ikoreshwa rya interineti yo mu bwoko bwa 4G, hagaragajwe uburyo urubyiruko rushobora kuyikoresha kugira ngo rugere ku iterambere rwifuza.
Abashoramari bo mu Buyapani bafite ikigo cyitwa DMM banyuzwe n’imikorere ya “Tap&Go” maze bashoramo imari kugira ngo irusheho gukora neza.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Musanze bavuga ko ibibazo byo guhererekanya amakuru bigiye gukemuka, nyuma yo kwegerezwa uburyo bwo kubona internet yihuta ku buryo bworoshye.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko ibibazo byo guhererekanya amakuru bigiye gukemuka, nyuma yo kwegerezwa uburyo bwo kubona internet yihuta ku buryo bworoshye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko gahunda ya buri cyumweru y’abayobozi kuva ku Ntara kugera ku Kagari izajya itangazwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bishimiye kugezwaho internet ya 4G, bavuga ko bajyaga bahora bayumva batazi imikorere yayo.
Bamwe mu batuye kure y’imirenge baravuga ko amafaranga bakoresha mu ngendo bajya gushaka serivisi z’Irembo arenze aya serivisi bishyura.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko iri gusuzuma ibirego yagejejweho n’abantu binjiriwe na ba rushimusi ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo abo barushimusi bafatwe.
Sosiyete y’Abanya-Suwede Ericsson igiye kuzana interineti ya 5G, izaza kunganira iya 4G yari isanzwe iri ku isonga rya interineti yihuta mu Rwanda.