Umuyoboro wa 4G mu nzira yo gukemura ibibazo bya Internet

Ikigo KTRN gicuruza Internet yihuta cyane ya 4G, gihamya ko umuyoboro wayo umaze kugera hafi mu gihugu cyose kuko iri kuri 96% ndetse no kuyigura bikaba byorohejwe.

Abayobozi muri KTRN (Korea Telecom Rwanda Networks) babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2018, ubwo bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, kikaba cyari kigamije kugaragaza uko iryo koranabuhanga rihagaze ndetse no gutinyura abavugaga ko rihenze na bo barikoreshe kuko ngo ryagabanyirijwe ibiciro.

Icyo kigo cyatangije uburyo bushya bwo kugura Internet ya 4G, aho buri muntu ubu ashobora kuyigura yifashishije telefone nk’uko asanzwe agura umuriro, ama inite yo guhamagara n’ibindi, icyo asabwa ngo ni ukuba afite SIM card yakira 4G, yaba atayifite akayigura.

Umuyobozi wa KTRN, Han-Sung Yoon, avuga ko bagamanyije ibiciro bya 4G kugira ngo bageze ku Banyarwanda Internet yihuta
Umuyobozi wa KTRN, Han-Sung Yoon, avuga ko bagamanyije ibiciro bya 4G kugira ngo bageze ku Banyarwanda Internet yihuta

Umuyobozi w’icyo kigo, Han-Sung Yoon, yavuze ko ibiciro by’iryo koranbuhanga byamanuwe kugira ngo urikeneye wese rimugereho.

Yagize ati “Dutangira muri 2014 umuntu washakaga gukoresha 4G, iya make yahabwaga kwari uguhera ku 5000Frw mu gihe muri ubu buryo bushya bwa LTE RWA n’ushaka iya 1000Frw ayibona kandi akayigura mu buryo bumworoheye”.

Mu bigo bitandukanye bikorana na KTRN bicuruza iryo koranabuhanga, ngo umuntu ashobora kugura 1GB imara umunsi ku 1000Frw cyanga 1GB imara ukwezi, akaba yanagura 3GB imara ukwezi ku mafaranga ari hagati ya 3800 na 4000 bitewe na sosiyete uguriyemo.

Ngabonziza Désiré ushinzwe igenamigambi muri icyo kigo, avuga ko gukoresha iryo koranabuhanga byorohejwe, igisigaye ari uko abaturage babimenya.

Ati “Ushobora kuba ufite izi telefone zigezweho (smart phones) cyangwa karasharamye, muri zombi hari uburyo wakoresha 4G ukaba wanayisangiza bagenzi bawe. Gushyiramo ubwo buryo ushobora kubyikorera cyangwa ukareba kimwe mu bigo bitanga izo serivisi bakagufasha”.

Ikiganiro cyitabiriwe kandi n'abakuriye ibigo binyuranye bicuruza 4G
Ikiganiro cyitabiriwe kandi n’abakuriye ibigo binyuranye bicuruza 4G

Umuyobozi w’ikigo RTN, kimwe mu bicuruza 4G, Paul Barera, ahamya ko uretse mu mujyi wa Kigali, no mu cyaro barimo kwitabira kurikoresha.

Ati “Nk’ubu dukorana n’abantu basaga 1600 bakoresha 4G muri serivisi z’Irembo hirya no hino mu gihugu, abo bakenera Internet nyinshi, yihuta kandi ihendutse. Usanga rero ku kwezi umwe yishyura atarenga ibihumbi 13, birahendutse ugereranyije n’ibisanzwe”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), giherutse gutangaza ko kugeza muri Werurwe 2018, abaturage 47.8% ari bo bakoresha Internet, mu gihe u Rwanda rwari rwihaye intego y’uko muri 2020 nibura 35% by’abaturage bazaba bakoresha Internet.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka