Interineti ya 5G igiye kugezwa mu Rwanda
Sosiyete y’Abanya-Suwede Ericsson igiye kuzana interineti ya 5G, izaza kunganira iya 4G yari isanzwe iri ku isonga rya interineti yihuta mu Rwanda.
Fredrik Jejdling uhagarariye ibikorwa byo gukwirakwiza imiyoboro ya interineti muri Ericsson, yavuze ko bafashe icyemezo cyo kugerageza 5G nyuma yo kubona ko henshi mu mijyi hakunda kugaragara ikibazo cya interineti nke kubera ubwinshi bw’abayikoresha.
Ikinyamakuru the East African cyatangaje icyo cyemezo kishimiwe na benshi mu bacuruza interineti, bavuga ko kizanafasha kongera umuvuduko wa interineti ya 4G nayo yari isanzwe igira ibibazo, kandi ikaba yari itaranagera henshi mu cyaro.
U Rwanda nk’igihugu cyaje mu bya mbere mu gutangira gukoresha interineti ya 4G,kigomba no kuba mu bihugu bya mbere bitangirizwamo igeragezwa rya interineti ya 5G.
Abakora ubucuruzi bwa interineti bakangurira guverinoma kwitabira gukoresha interineti ya 5G, kuko izakemura ibibazo byari bisanzwe biriho bijyanye no n’imitangire ya serivisi.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ningombwa ibyobintu bitugezeho bya ari byiza
babanze bagabanye ibiciro bya 4G mber yuko bazana 5g byaba ar byiza kurushaho
icyo gitekerezo ni cyiza cyane nkatwe nkuru byiruko turabyishimiye