Menya uko wakoresha imbuga za Interineti uhaha byinshi ukenera

Hari abatakaza umwanya munini ku mbuga nkoranyambaga mu biganiro bitagira icyo bibungura. Hirya no hino ku isi imbuga za Interineti zimaze kuba isoko rusange ku buryo ushobora guhaha ikintu mu Bushinwa cyangwa i Dubai wibereye i Kigali, ndetse n’ahandi ku isi.

Mu rwego rwo gukoresha murandasi neza kandi ugakora ibintu byinshi bitandukanye, bamwe mu bayikoresha bavuga ko basigaye banahahiraho cyangwa bakaba banagurisha ibikenerwa n’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Silas Kangabe ni umwe mu bahaha bifashishije ikoranabuhanga. Mu kazi ke ka buri munsi akenera ibintu bikunze kuboneka mu mahanga ya kure kandi atabasha guhora ajyayo buri gihe. Kangabe avuga ko guhaha akoresheje imbuga nkoranyambaga bimufasha kubona icyo ashaka mu gihe gito gishoboka.

Yagize ati “Nkanjye nk’umu IT, nkunda gukora ibintu bisaba ko ngura ku masosiyeti yo hanze, sinahorayo buri gihe, ariko ubu natangiye kubitumiza ndi hano, bikangeraho mu gihe cy’umunsi umwe”.

Icyakora Silas Kangabe asobanura ko mbere yo gutumiza bisaba ko uba ufite konti muri banki hano mu Rwanda, hanyuma ukareba icyo wifuza ukagitumiza iyo mu mahanga, hanyuma bihita bikugeraho mu gihe gito.

Richard Mugwaneza uhagarariye ikompanyi ‘The Samples’ ifite urubuga abantu bahahiraho ibyo kurya bidatetse, yemeza ko ibi bigabanya gutakaza umwanya kw’abahaha kandi ko bitanga n’akazi ku bantu bashobora kuba bakoresha imbuga za Interineti.

Ati “Nkatwe dufasha umuntu kumugira ku isoko tukamushakira ibyo akoresha mu kurya, tukabimugezaho. Hari n’igihe kandi waba ukoresha urubuga rwacu ukanarangira umuntu uko yahaha, aho guta umwanya nawe hari icyo ubona ku mafaranga uwo muntu aba yahahishije”.

Dusabe Madani na we ukoresha uburyo bwo guhaha akoresheje imbuga za Interineti, avuga ko mu gukoresha ubu buryo bw’ihaha bisaba kubamo icyizere gihagije.

Agira ati “Ugura biba byiza ko agezwaho ibyo yaguze. Ibyo bituma buri gihe ahorana icyizere agahaha, bityo bikamufasha gukomeza akandi kazi ke”.

Mu guhaha ukoresheje imbuga za Interineti wagura nk’imodoka, ibikoresho byo mu nzu, ibyo kurya bitetse, ibidatetse n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Guhaha bikoZwe neZa

Louise yanditse ku itariki ya: 1-07-2021  →  Musubize

Ndandaza telefone ndashaka munyereke ukuntu za zaza nzingeraho thx

Niyonkuru Jérôme yanditse ku itariki ya: 11-08-2019  →  Musubize

Titre y’iyi nyandiko ntaho ihuriye n’ibivugwa. Nsomenye nzi ko ndangiza nzi guhaha nkoresheje imbugankranyambaga ariko mvanyemo ibyiza (advantages).

Rutareka jean yanditse ku itariki ya: 7-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka