Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubutwari bw’Abanyabisesero, kuva mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ishyizwe mu bikorwa, bukwiye kubera isomo Abanyarwanda bose kugeza ku babyiruka.
Banki ya Kigali (BK) yatangiye gahunda yo gufasha amavuriro n’ibitaro kubona inguzanyo yo kugura ibikoresho byo kwa muganga, mu rwego rwo gufasha abari mu rwego rw’ubuzima kubona ibikoresho bigezweho.
Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ryo ku itariki 14 Kamena 2024, rishyira mu myanya abayobozi batandukanye, hagaragayemo batatu bahoze bayobora Uturere mu myaka ishize.
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, agiye kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri, nyuma y’uko yatowe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku majwi 283, arushije Julius Malema wagize amajwi 44.
Mu Karere ka Busegera hasojwe imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryateguwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera (JADF), intego nyamukuru ikaba ari ukugaragaza uruhare rwa JADF mu Iterambere ry’Akarere ka Bugesera.
Abahesha b’Inkiko b’Umwuga bihaye umukoro wo gukomeza gutandukana n’abanyamategeko bo muri Leta za mbere, bateshutse ku ihame ryo kubahiriza amategeko nta vangura.
Umunyarwenya Fred Omondi, akaba murumuna w’icyamamare mu gusetsa, Eric Omondi yitabye Imana nyuma y’impanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu. Yaguye mu bitaro bya Mama Lucy aho yari yahise ajyanwa kwitabwaho.
Mu gihugu cy’u Budage, ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, hatangiye kubera irushanwa ry’Igikombe cy’u Burayi, Euro 2024, aho iki gihugu cyatsinze Scotland ibitego 5-1 mu mukino ufungura.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye, ndetse ishyira mu myanya bamwe mu bayobozi, abandi bahindurirwa iyo bari barimo.
Urugaga Nyarwanda rw’amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda/NCCR), rwiyemeje kuzakomeza kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi bigisha abandi cyane cyane urubyiruko rubakomokaho.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje urutonde ndakuka rw’abakandida bemerewe kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, azaba muri Nyakanga 2024.
Abaturage b’Akarere ka Ruhango bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere (JADF), baratangaza ko bashimira uruhare rwabo kuko ibyo babigishije byabagiriye Akamaro.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2024, Niyonzima Olivier Seif wakiniraga Kiyovu Sports yakoranye n’ikipe ya Rayon Sports imyitozo itegura umukino wiswe “Umuhuro mu Mahoro”, uzayihuza na APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro.
Ingoro Ndangamurage y’Ibidukikije iherereye i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, ifite umwihariko wo kuba ari yo yonyine yo muri ubu bwoko iri muri Afurika. Iri mu zikunzwe cyane kuko yubatse ku kigobe cy’ikiyaga cya Kivu, mu gice n’ubusanzwe gisurwa na ba mukerarugendo benshi baba bakeneye kuruhuka mu mutwe no kwihera (...)
Madamu Jeannette Kagame yashimiye abanyamuryango ba AVEGA Agahozo, ku bw’ubuzima bugoye babayemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bakabasha kubaho neza kandi bagafasha mu kugaba ineza, amahoro n’urukunndo mu kubaka umuryango Nyarwanda.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 yasheshe ku mugaragaro Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ashimira abari bayigize kubera imirimo myiza bakoze muri manda yabo bashoje.
Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024 Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi baherutse guhabwa inshingano zitandukanye muri Guverinoma abasaba gukorera Igihugu nk’uko bikwiye mu nyungu z’abanyarwanda bose ntawe baheje.
Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banagabira inka uwarokotse Jenoside utishoboye wo mu Murenge wa Shyogwe, mu rwego rwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.
CIP Kipchirchir Kipruto, ukuriye sitasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu Burengerazuba bwa Kenya yarashe umucamanza mukuru witwa Monica Kivuti mu rukiko rwa Makadara, aramukomeretsa nyuma y’uko afashe icyemezo mu rubanza ruregwamo umugore we.
Mu gihe hari abafite ibiti by’imyembe n’ibindi byangizwa n’udusimba tw’utumatirizi bavuga ko bananiwe kuturwanya, umuhinzi witwa Prudence Sendarasi yagaragaje ko kuturwanya bishoboka, ndetse agira inama abandi bavuga ko bananiwe kuturwanya.
N’ubwo itegekonshinga ry’u Rwanda rivuga ko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kwishyira akizana, akajya, akanatura aho ashatse, abana bafite ubumuga bw’uruhu bo bavuga ko ababyeyi bababuza kujya kure y’iwabo mu rwego rwo kubarinda kuba bashimutwa.
Umubyeyi witwa Muhongerwa Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga asanga abakoze Jenoside bakiriho, baragiriwe imbabazi zitagira urugero ku byaha bakoze, bityo ko bakwiye kujya bashimira Perezida Kagame, kuko yihanganiye ubugome bwabo ndengakamere akabasubiza Ubunyarwanda.
Icyiciro cya 18 cy’impunzi n’abimukira 113 baturutse muri Libya ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 13 Kamena 2024 baraye bageze mu Rwanda.
Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yakiriye Madamu Coumba Dieng Sow, uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) mu Rwanda baganira ku bikorwa byo guteza imbere imirire myiza.
U Rwanda rwifatanyije n’u Bwongereza kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 76 y’Umwami Charles III, no kwishimira umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Burusiya mu Rwanda, Karén Chalyan, uri gusoza inshingano ze.
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, David Adedeji Adeleke OON uzwi nka Davido, yatangaje ko yishimiye icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa Recording Academy butegura ibihembo bya Grammy Awards ku kwagurira ibikorwa muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umugabo utuye muri Leta ya Colorado, ubu arafatwa nk’umunyamahirwe udasanzwe, kuba akiri muzima nyuma yo kurokoka isasu abikesha umukufi w’ifeza (Silver Necklace) yari yambaye mu ijosi.
Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, rivuga ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashyizeho abayobozi bashya b’inzego zitandukanye, barimo Injeniyeri Fulgence Dusabimana, wabaye Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuwa Gatatu tariki 12 Kamena mu 2024, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yakoze impinduka ashyira abayobozi mu myanya itandukunye muri Guverinoma, harimo na Yusuf Murangwa wahawe kuyobora Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Mu gihe habura amasaha mbarwa ngo irushanwa rihuza amakipe y’Ibihugu yo ku mugabane w’iburayi rizwi nka EURO 2024 ritangire, hari byinshi byitezwe birimo no kureba uzegukana Igikombe kigiye gukinwa ku nshuro ya 16.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, mu kigo cya Gisirikare cya Gako giherereye mu Bugesera hatangijwe ku mugaragaro imyitozo ya Gisirikare yiswe ‘Ushikiriano Imara 2024’.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yatangaje ko ku wa Mbere tariki 17 Kamena, 2024 ari umunsi w’ikiruhuko kubera umunsi mukuru w’Igitambo wa EID AL ADHA.
Perezida wa Malawi Lazarus Chakwera yatangaje icyunamo mu gihugu hose cy’iminsi 21 cyo kunamira Visi Perezida, Saulos Chilima n’abagenzi bose Icyenda baherutse kugwa mu ndege ya gisirikare yari yaburiwe irengero iza kuboneka bose bamaze gupfa.
Itangazo ryatanzwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024, rivuga ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho abagize Guverinoma bashya barimo Uwimana Consolée wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF).
Mu Mujyi wa Musanze hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa inyubako nini, izatangirwamo serivise zitandukanye zirimo iz’ubucuruzi, aho iteganyijwe kuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari ebyiri.
Abatuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara kuri ubu barishimira kuba amwe mu mavomero y’amazi meza yari yarakamye ubu ashobora kwifashishwa noneho kuko yagejejwemo amazi.
Abantu 80 bapfuye baguye mu mpanuka y’ubwato mu bwarohamye mu mugezi wa Kwa, mu bilometero 70 uvuye mu Mujyi wa Mushie, mu Ntara ya Maï-Ndombe, hafi y’umupaka w’igihugu cya Congo-Brazzaville gihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ku wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024 yagiranye ibiganiro n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere ndetse n’imiryango itari iya Leta, baganira ku nshingano z’iyo Minisiteri na bimwe mu bikorwa iteganya byihutirwa.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena 2024 yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Bangladesh ku butumire bwa mugenzi we w’icyo gihugu.
Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma ashyira abayobozi bashya mu myanya barimo Ambasaderi Nduhungirehe Olivier wagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbura Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.
Umusore witwa Dufitumugisha Desiré, bamusanze hafi y’igisimu cyahoze gicukurwamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti yamaze gushiramo umwuka.
Ambasaderi w’Ubushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun n’itsinda ayoboye, bishimiye urwego rw’abanyeshuri biga muri Wisdom School mu kuvuga neza ururimi rw’Igishinwa, yizeza iryo shuri ubufasha butandukanye mu rwego rwo gukomeza kuzamura urwego rw’amanyeshuri mu kurushaho guteza imbere urwo rurimi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo yagaragayemo abakinnyi batatu bashya iheruka gusinyisha, yitegura umukino uzayihuza na Rayon ku wa 15 Kamena 2024 hafungurwa Amahoro Stadium.
Umuraperi akaba n’umuririmbyi wo muri Nigeria, Skales, yamaganye mugenzi we wamamaye muri Afrobeats, Wizkid nyuma yo gutangaza amagambo ataravuzweho rumwe ko injyana ya Hip-Hop yapfuye.
Olive Mukarusine wari ufite umugabo wakoraga mu ruganda rw’icyayi rwa Gisakura, bakaba bari batuye muri imwe mu mazu yarwo, avuga ko ibyakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 nta kitaramugezeho, akabaho mu buzima bwuzuye umubabaro na nyuma y’uko ihagarikwa n’Inkotanyi kuko yari (...)
Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda yatangaje ko yatangiye gukora iperereza ku birego by’ihohotera bishinjwa umuhanzi w’icyamamare muri icyo gihugu no mu Karere, Joseph Mayanja uzwi cyane ku izina rya Dr Jose Chameleone.
Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basanga hari imbogamizi zikomeye zituruka ku kuba ururimi rw’amarenga rutaremerwa gukoreshwa mu Rwanda ku rwego rumwe n’izindi ndimi zemewe, kuko hari serivisi nyinshi n’uburenganzira batabona mu buryo bwuzuye.