Perezida Paul Kagame uri i Riyadh muri Arabie Saoudite, yahuye n’Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva, baganira ku mikoranire y’iki kigega n’u Rwanda.
Urukiko Rukuru rwa Kigali ruri i Nyamirambo, rwongeye gusubika urubanza Uwajamahoro Nadine aregamo ibitaro bya La Croix du Sud, uburangare bwatumye umwana we avukana ubumuga, bikaba byarabaye ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024.
Mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda mu Kagari ka Muhambara, Umudugudu wa Kubitiro hari umukoki uteye impungenge kuko umaze gutwara ubuzima bwa bamwe mu baturage.
Itorero Christ Kingdom Embassy riyoborwa na Pastor Tom Gakumba ndetse na Pastor Anitha Gakumba, ryateguye igiterane bise ‘Kingdom Fresh Fire Conference 2024’ kizamara icyumweru kigasozwa ku munsi mukuru wa Pentekote.
Ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024, Umunya-Misiri ukinira Liverpool, Mohamed Salah, yagaragaye mu mashusho atumvikana n’umutoza we Jürgen Klopp bateranaga amagambo, uyu musore anavuga ko agize icyo avuga umuriro wakwaka.
Umuganda rusange usoza ukwazi kwa Mata 2024 mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru, wibanze ku gusana ibikorwa remezo birimo n’imihanda, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude, hamwe n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranye zirimo n’izishinzwe umutekano, bakaba bifatanyije n’abaturage muri icyo gikorwa.
Kuva ku munsi w’ejo mu karere ka Gatsibo hakomeje kuvugwa inkuru y’abana batatu baburiwe irengero. Ni inkuru yari yakuye imitima benshi kumva abana batatu bari mu kigero kimwe kandi b’abakobwa, babuze bava ku ishuli. Inkuru nziza kuri ubu, ni uko abo bana babonetse ndetse bagasubizwa mu miryango yabo.
Uwibambe Alphonsine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Mudugudu wa Gatwa, mu Kagari ka Gakoma mu Murenge wa Kiyumba, Akarere ka Muhanga, yahawe inzu yo guturamo n’inka yo kumukamira nyuma y’imyaka 30 aba mu nzu y’ubukode nta n’igicaniro agira.
Ikigo nderabuzima cya Kabuye giherereye mu Karere ka Gasabo n’abaturanyi bacyo, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abari abayobozi, abakozi n’abari bahaturiye, hagarukwa ku mateka yo kurokoka kwa Mukashema Epiphanie wahambwe ari muzima, akagendesha amavi n’inkokora ijoro ryose.
Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye inama Mpuzamahanga ku by’ubukungu.
Muri Tanzania, mu Karera ka Shinyanga, urukuta rw’inzu rwagwiriye abana batatu bavukana bari baryamye nijoro basinziye, bahita bapfa bose nk’uko byasobanuwe na nyina, Joyce Nchimbi, washoboye kurokokana n’undi mwana umwe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, hakozwe umuganda usoza ukwezi kwa Mata, wibanze ku gusana imihanda yangijwe n’isuri yatewe n’imvura ndetse no gucukura imirwanyasuri. Ubutumwa bwatanzwe nyuma y’umuganda bukaba bwibanze ku gushishikariza abaturage gufata indangamuntu, no (...)
Abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, bavuga ko batishimira kuba Augustin Ndindiriyimana wari umuyobozi wa Jandarumori, yaragizwe umwere n’Urukiko rwa Arusha, mu gihe abo yayoboraga bo bakurikiranwa bakanahanwa.
Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 21 Mata 2024, nibwo hatangajwe inkuru y’umwana w’umukobwa w’uruhinja watabawe n’abaganga ku buryo bw’igitangaza, ateruwe mu nda ya nyina wari umaze kwicwa n’ibisasu byari byatewe n’igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere mu Majyepfo ya Gaza, ava mu nda ya nyina ari muzima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Uburezi, Siyansi n’Umuco (UNESCO) ku bufatanye n’Umuryango RWACHI (Rwanda Women, Adolescent and Child Health Initiative) wita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ingimbi n’abangavu mu kubafasha gutegura ejo hazaza heza, bateguye imfashanyigisho izafasha ababyeyi (...)
Abahanzi barasaba ko habaho uburyo bukomeye bwo kurinda umuntungo wabo ukomoka ku buhanzi, kuko hari abakennye nyamara batakagombye gukena, kuko ibihangano byabo byakijije abandi kandi ba nyiri ubwite ntacyo bibamariye.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), ivuga ko uburinganire atari imibare gusa ahubwo igikwiye ari ugukuraho imbogamizi zibangamiye abageze mu nshingano, bitari ukugaragagara mu mibare gusa.
Tariki 26 Mata 2024, mu kigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’abagera kuri 283, bagizwe n’abapolisi b’u Rwanda 250 na 33 bo mu nzego z’umutekano zo muri Santrafurika.
Ubuyobozi bukuru bushinzwe gahunda yo kurwanya Malariya ku Isi, buratangaza ko nubwo iyo ndwara izahaza ndetse ikaba inahitana abatari bake, ariko intego yo kuyirandura burundu ibihugu byihaye ishoboka.
Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Ariel Henry, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kujya kuri uwo mwanya ku mugaragaro mu 2021, ubwo Perezida Jovenel Moise yari amaze kwicwa, ubu uwo mwanya wa Minisitiri w’Intebe ukaba wahise ujyamo ku buryo bw’agateganyo Michel Patrick Boisvert, wari usanzwe ari Minisitiri w’Imari n’Ubukungu.
Nyuma y’amezi icyenda Nzabonimpa Emmanuel agizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru, iyi ntara yamaze guhabwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa mushya, Nzabonimpa ahita asubira kuyobora Gicumbi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yakiriye anagirana ibiganiro n’itsinda ry’abagize Impuzamiryango irwanya Malariya (MIM), bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama ya 8 y’Ihuriro Nyafurika ryiga kuri Malariya (PAMC) 2024.
Tariki 26 Mata 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abasore babiri bavukana bakekwaho kwiba amafaranga angana n’ibihumbi umunani by’Amadolari y’Amerika, n’andi ibihumbi birenga 700Frw.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gushyingura imibiri yabonetse mu Mirenge ya Ntarama na Nyamata, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera tariki 16 Mata 2024, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, (...)
Ikipe ya Bugesera FC irwana no kutamanuka yatsinze Police FC ibitego 2-1, biyongerera amahirwe yo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.
Mu masaha ya saa saba z’ijoro tariki 26 Mata 2024 imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yavaga mu Karere ka Huye yerekeza i Muhanga yageze mu Karere ka Nyanza ahitwa i Mugandamure mu Mudugudu wa Karukoranya, mu Kagari ka Kavumu, mu Murenge wa Busasamana ikora impanuka abantu batatu bahasiga ubuzima, undi umwe arakomereka.
Ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, ku rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri yabonetse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali. Imibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni iy’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Turere twa Nyarugenge na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Mu gihe Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), gitangaza ko mu gihugu hazagwa imvura nyinshi hagati y’itariki 21-30 Mata 2024, ndetse ikaba ishobora guteza Ibiza birimo inkangu kuko ubutaka bwamaze gusoma cyangwa se burimo amazi menshi y’imvura imaze iminsi igwa kandi ikaba ikomeje, Minisiteri (...)
Ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, ikipe y’umupira w’amaguru ya Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) yatsindiwe muri Tanzania na Brigade ya 202 y’ingabo z’iki gihugu (TPDF) igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa gicuti.
Abagororwa 118 batorotse gereza nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku itariki 25 Mata 2024 yangiza ikigo cya Suleja hafi y’umurwa mukuru wa Nigeria, nk’uko umuvugizi wa serivisi ya gereza yabitangaje.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mata mu gihugu cy’u Busuwisi habereye tombora y’ijonjora ry’ibanze yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizaba mu 2026, u Rwanda rwisanga mu itsinda rimwe n’igihugu cya Argentina.
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yiyemeje kuvugurura Itegeko ryo muri 2013 rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi, kugira ngo imibiri y’abitabye Imana ijye itwikwa, mu rwego rwo kurondereza ubutaka no kuruhura abavunwa n’ikiguzi gihanitse cyo gushyingura.
Mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasade y’u Rwanda muri Lithuania, ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Lithuania n’Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri Jenoside no guhangana na yo cyo muri Lithuania, bateguye igikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, igikorwa cyabereye i (...)
Umuryango Carlos Takam Foundation wasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Rwanda aho arimo gutangiza ishuri no gutegura amarushanwa mpuzamahanga
Inama y’Abaminisitiri yemeje gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe imodoka za ‘Automatique’. Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki 25 Mata 2024, yemeje ko abantu bemerewe gukorera uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe ibinyabiziga bya ‘Automatique’.
Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) ku rwego rw’Igihugu tariki 24 Mata 2024, bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro kikaba cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye.
Muri Argentine umugore witwa Alejandra Marisa Rodríguez w’imyaka 60 y’amavuko, akaba umunyamategeko n’umunyamakuru, uturuka mu gace kitwa Buenos Aires, aherutse kwegukana ikamba rya Miss Buenos Aires, ndetse ubu yemerewe kuzahatana mu irushanwa ry’ubwiza ku rwego rw’igihugu rya Miss Argentina.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, avuga ko Kayitesi Josiane w’imyaka 25 y’amavuko, wari umwarimukazi kuri GS Karubungo yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kiziguro, azize ikinini cyica imbeba yari yanyoye, bikaba byaramenyekanye bitewe n’uko cyamunukagaho ubwo yajyanwaga kwa muganga.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), gisobanura uburyo bwiza wakora isuku y’amenyo utiteje ibindi bibazo, kuko hari ababikora bakangiza ishinya cyangwa ntibamaremo imyanda yose, kandi ngo ibyiza ni ukoza mu kanwa buri gihe umuntu amaze kurya.
Abahinzi b’ibireti bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, bahawe ubwasisi bwa Miliyoni 17,630,000Frw, mu rwego rwo kubashimira uburyo bazamuye ubuhinzi bw’ibireti mu gihembwe cy’ihinga cy’umwaka ushize.
Muri Kenya, imvura imaze iminsi igwa, yateje imyuzure yishe abantu 10 mu Mujyi wa Nairobi ku wa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubu abamaze kwicwa n’imyuzure bageze kuri 38 guhera muri Werurwe 2024, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru ‘AfricaNews’.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amashyamba (RFA), gisaba abaturage gukoresha ibicanwa bitangiza ibidukikije kuko bigira ingaruka ku babikoresha n’ibidukikije muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kubura amafaranga byatumye imihanda itatu ya kaburimbo yoroheje yagombaga gukorwa idindira.
Abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Muzo mu Karere ka Gakenke bahawe akazi, mu mirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kagano, kuri ubu ibyishimo ni byose ko bikomeje kubafasha kwikura mu bukene.
Mu gihe Abanyarwanda barimo kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), irasaba ko amategeko n’amabwiriza bigenga amatora byarushaho kubahirizwa, bitwararika ibitemewe nko kwamamaza abakandida kuko igihe cyabyo kitaragera.
Ubutumwa bugaragara kuri X ya Madamu Jeannette Kagame, bukubiyemo impamvu ndetse n’impanuro ku bantu batumva agaciro ko kwibuka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yizeza ko izasimbuza inzitiramubu buri myaka itatu mu turere twose tuzihabwa mu Gihugu ihereye kuri Nyamagabe, aho buri rugo ruzazihabwa ku buntu.
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Jordanie, zagiranye ibiganoro n’Ingabo zo muri iki gihugu, byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare.