Serivisi zatangirwaga mu mirenge zigiye kumanurwa mu tugari

Guhera mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, serivisi nyinshi zatangirwaga mu mirenge ziratangira kumanurwa mu tugari, kugira ngo bigabanyirize abaturage gusiragira mu buyobozi.

Ni inama yahuje abakozi ba MINALOC Intara y'Uburasirazuba n'izindi nzego zitandukanye.
Ni inama yahuje abakozi ba MINALOC Intara y’Uburasirazuba n’izindi nzego zitandukanye.

Kwaka serivisi ku baturage ni bimwe mu bibabangamira kuko, usanga abenshi basabwa gukora ingendo haba ku turere cyangwa ku mirenge. Benshi bavuga ko bibasaba gukoresha amafaranga menshi abatayafite bakabihomberamo cyangwa bagahitamo kubireka.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari ibyangombwa bibasaba kujya mu nzego zo hejuru ariko ugasanga abadafite ubushobozi babirenganiramo kuko bibasaba amatike n’iminsi myinshi yo gushaka ibyangombwa.

Gahigi Abdulkarimu, umwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza, avuga ko guverinoma yari ikwiye kumanura zimwe muri serivisi zihabwa abaturage kugira ngo, bice akarengane, kudakemurirwa ibibazo ku gihe, gusiragira no gutakaza amatike.

Agira ati “Twajya dukemurirwa ibibazo vuba, hari n’ubura amafaranga y’itike n’umwanya wo kujyana ikizazo cye ku murenge cyangwa ku karere, ariko banuye izo serivisi ku tugari,amatike abaturage twakoreshaga twazajya tuyakoresha ibiduteza imbere.”

MINALOC ivuga ko igiye kongerera ubushobozi urwego rw'utugari
MINALOC ivuga ko igiye kongerera ubushobozi urwego rw’utugari

Icyo kibazo Guverinoma ivuga ko ikizi, kuko cyanagarutsweho mu nama yahuje Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Intara y’Uburasirazuba, Ikigo cya leta gishinzwe gutera inkunga imishinga y’uturere n’Umujyi wa Kigali (LODA) n’inzego z’umutekano, tariki 21 Nzeli 2017.

MINALOC ivuga ko icyo kibazo kigiye gukemuka kuko guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2017, hafi ya serivisi zose zatangirwaga mu mirenge zizamanurwa mu tugari. Aya mavugurura akazakomeza kugeza n’aho izatangirwaga mu turere zishyirwa mu mirenge.

Yves Bernard Ningabire Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, avuga ko guha ubushobozi urwego rw’utugari, ibikoresho, amafaranga, abakozi babibona nk’igisubizo, kuko ari zo nzego zegereye abaturage.

Ati “Turifuza kandi kongerera abakozi n’ibikoresho utugari tukaba ihuriro ry’imitangire ya serivisi.”

Iyo nama yigaga ku bizagenderwaho mu igenamigambi ry’imyaka irindwi iri imbere 2018/2024, hibandwa cyane ku kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage no kuvana abaturage mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 37 )

waow. ibi ni byiza cyane rwose ntituzongera gusiragira dutagaguza aamafaranga, kandi ibibazo by’abaturage bizajya bikemuka vuba. turabyishimiye rwose.

Pascal yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka