Serivisi zatangirwaga mu mirenge zigiye kumanurwa mu tugari

Guhera mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, serivisi nyinshi zatangirwaga mu mirenge ziratangira kumanurwa mu tugari, kugira ngo bigabanyirize abaturage gusiragira mu buyobozi.

Ni inama yahuje abakozi ba MINALOC Intara y'Uburasirazuba n'izindi nzego zitandukanye.
Ni inama yahuje abakozi ba MINALOC Intara y’Uburasirazuba n’izindi nzego zitandukanye.

Kwaka serivisi ku baturage ni bimwe mu bibabangamira kuko, usanga abenshi basabwa gukora ingendo haba ku turere cyangwa ku mirenge. Benshi bavuga ko bibasaba gukoresha amafaranga menshi abatayafite bakabihomberamo cyangwa bagahitamo kubireka.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari ibyangombwa bibasaba kujya mu nzego zo hejuru ariko ugasanga abadafite ubushobozi babirenganiramo kuko bibasaba amatike n’iminsi myinshi yo gushaka ibyangombwa.

Gahigi Abdulkarimu, umwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza, avuga ko guverinoma yari ikwiye kumanura zimwe muri serivisi zihabwa abaturage kugira ngo, bice akarengane, kudakemurirwa ibibazo ku gihe, gusiragira no gutakaza amatike.

Agira ati “Twajya dukemurirwa ibibazo vuba, hari n’ubura amafaranga y’itike n’umwanya wo kujyana ikizazo cye ku murenge cyangwa ku karere, ariko banuye izo serivisi ku tugari,amatike abaturage twakoreshaga twazajya tuyakoresha ibiduteza imbere.”

MINALOC ivuga ko igiye kongerera ubushobozi urwego rw'utugari
MINALOC ivuga ko igiye kongerera ubushobozi urwego rw’utugari

Icyo kibazo Guverinoma ivuga ko ikizi, kuko cyanagarutsweho mu nama yahuje Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Intara y’Uburasirazuba, Ikigo cya leta gishinzwe gutera inkunga imishinga y’uturere n’Umujyi wa Kigali (LODA) n’inzego z’umutekano, tariki 21 Nzeli 2017.

MINALOC ivuga ko icyo kibazo kigiye gukemuka kuko guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2017, hafi ya serivisi zose zatangirwaga mu mirenge zizamanurwa mu tugari. Aya mavugurura akazakomeza kugeza n’aho izatangirwaga mu turere zishyirwa mu mirenge.

Yves Bernard Ningabire Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, avuga ko guha ubushobozi urwego rw’utugari, ibikoresho, amafaranga, abakozi babibona nk’igisubizo, kuko ari zo nzego zegereye abaturage.

Ati “Turifuza kandi kongerera abakozi n’ibikoresho utugari tukaba ihuriro ry’imitangire ya serivisi.”

Iyo nama yigaga ku bizagenderwaho mu igenamigambi ry’imyaka irindwi iri imbere 2018/2024, hibandwa cyane ku kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage no kuvana abaturage mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 37 )

Good ibi ni byiza kdi turabishimye ariko c izo service nizose cg nizimwe murizo? ikindi nibaza bizajyendana ningingo y’imali cyane ko mumirenge nutugali batagira ingingo y’imali,kugirango izo service zitangwe neza bazabanze bagenera budget utugali n’imirenge

Nancy yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Ibi ni byiza bizorohereza umuturage cyane.

Bizimana yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Ibi ni byiza bizorohereza umuturage cyane.

Bizimana yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Abakozi barakenewe kuko inzigo zose ni ukweggeranya ibyavuye kukagari. Ubushobozi w’akagari nibwongerwe kbsa. Dushimye iki ibitekerezo.

alias yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

nukuri twajya twaterimbere rero kuko imbaraga zakoreshwaga ujya Ku murenge tuzajya duhinira hafi kukagari tugaruke tujye mumirimo twitezi mbere

sekamana celestin yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Ni byiza cyane ahubwo bije bikenewe.

Mukakazigaba Elevanie yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Minaloc Irasobanutse rwose pe

Alias yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Ni byiza cyane
leta yurwanda ireba kure

BJD yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Nibyiza ko abaturage twegerezwa service rwose kugeza ubu kukagali ubona abakozi ari bake pe kandi bafite inshingano nyinshi.

Elias yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Tugiye kwegerezwa ubuyobozi, nabakozi bari bakenewe kuko bari bake, dushimiye Leta

Alice yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Byaba byiza hatekerejwe ku kibazo cy’abakozi ku kagari (ubuke bwabo), hakarebwa n’ikibazi cy’ibikoresho ahasigaye serivisi inoze kdi yihuse = iterambere ry’umuturage.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Nibyizako,akagari kagiye kongererwa abakozi,n’ibikoresho.

nzovuyase innocent yanditse ku itariki ya: 25-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka