Serivisi zatangirwaga mu mirenge zigiye kumanurwa mu tugari

Guhera mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, serivisi nyinshi zatangirwaga mu mirenge ziratangira kumanurwa mu tugari, kugira ngo bigabanyirize abaturage gusiragira mu buyobozi.

Ni inama yahuje abakozi ba MINALOC Intara y'Uburasirazuba n'izindi nzego zitandukanye.
Ni inama yahuje abakozi ba MINALOC Intara y’Uburasirazuba n’izindi nzego zitandukanye.

Kwaka serivisi ku baturage ni bimwe mu bibabangamira kuko, usanga abenshi basabwa gukora ingendo haba ku turere cyangwa ku mirenge. Benshi bavuga ko bibasaba gukoresha amafaranga menshi abatayafite bakabihomberamo cyangwa bagahitamo kubireka.

Bamwe mu baturage bavuga ko hari ibyangombwa bibasaba kujya mu nzego zo hejuru ariko ugasanga abadafite ubushobozi babirenganiramo kuko bibasaba amatike n’iminsi myinshi yo gushaka ibyangombwa.

Gahigi Abdulkarimu, umwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza, avuga ko guverinoma yari ikwiye kumanura zimwe muri serivisi zihabwa abaturage kugira ngo, bice akarengane, kudakemurirwa ibibazo ku gihe, gusiragira no gutakaza amatike.

Agira ati “Twajya dukemurirwa ibibazo vuba, hari n’ubura amafaranga y’itike n’umwanya wo kujyana ikizazo cye ku murenge cyangwa ku karere, ariko banuye izo serivisi ku tugari,amatike abaturage twakoreshaga twazajya tuyakoresha ibiduteza imbere.”

MINALOC ivuga ko igiye kongerera ubushobozi urwego rw'utugari
MINALOC ivuga ko igiye kongerera ubushobozi urwego rw’utugari

Icyo kibazo Guverinoma ivuga ko ikizi, kuko cyanagarutsweho mu nama yahuje Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Intara y’Uburasirazuba, Ikigo cya leta gishinzwe gutera inkunga imishinga y’uturere n’Umujyi wa Kigali (LODA) n’inzego z’umutekano, tariki 21 Nzeli 2017.

MINALOC ivuga ko icyo kibazo kigiye gukemuka kuko guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2017, hafi ya serivisi zose zatangirwaga mu mirenge zizamanurwa mu tugari. Aya mavugurura akazakomeza kugeza n’aho izatangirwaga mu turere zishyirwa mu mirenge.

Yves Bernard Ningabire Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, avuga ko guha ubushobozi urwego rw’utugari, ibikoresho, amafaranga, abakozi babibona nk’igisubizo, kuko ari zo nzego zegereye abaturage.

Ati “Turifuza kandi kongerera abakozi n’ibikoresho utugari tukaba ihuriro ry’imitangire ya serivisi.”

Iyo nama yigaga ku bizagenderwaho mu igenamigambi ry’imyaka irindwi iri imbere 2018/2024, hibandwa cyane ku kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage no kuvana abaturage mu bukene.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 37 )

Leta yubumwe irakabaho yo ihora itekerereza umunyarwanda nibyiza ko umuturage abona service muburyo bwihuse hirindwa gusiragiza umuturage buriya mwarebye kure kuko abakozi no mutugari babaye multiplise kuko kumurenge hari abakozi benshi kandi batagira icyo bakora. Kukagari basabwa amaraporo menshi bayasabwa nabenshi ntibabone umwanya WO kwegera umuturage bityo mugushyiraho abandi abakozi uwongeye niveau d,etude. Akarebwaho kuko barite experience ariko bakongererwa nagashahara kubera ibiciro byo Ku isoko biri hejuru mbona barazahaye

Alias yanditse ku itariki ya: 29-09-2017  →  Musubize

Turabyishimiye cyane ark harutugali dukennye birenze bite kutugali baduha ibikoresho kd abakozi nibiyogera bizaca gushoma thx

shangiriya diane yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Nibyiza cyane gutekereza ko service zatangirwa ku kagari kuko abaturage benshi batinya kujya ku Murenge kubera ko ari kure ugasanga hari abatuma abandi bitakemuka bagahita babyihorera. cyane bigaragarira muri za attestations, kwandikisha abana, gushyingirwa n’ibindi byemezo nk’ibyubutaka. kandi biri gihe bongera abakozi ku Murenge ubwo bakaba bongerereye inshingano ab’utugari badahinduka bahora ari 2. ikindi abo gereye lever rwose bazafashwe guhabwa myanya kuko baritanze kandi bafite n’ubunararibonye.

callixte yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Dushyigikiye Leta Yacu Y’ Ubumwe

Xaverine yanditse ku itariki ya: 27-09-2017  →  Musubize

Nibyiza kwegereza abaturage ubuyobozi bongera n ibikoresho bibafasha cyane computer na modem .

alias yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ibi biza aribyiza cyane kongerera ubushobozi n’Abakozi urwego rw’Akagari kk abahari akazi gahari kabarengeje imbaraga kd ikijyanye n’imishahara yabo nayo bazayitekerezeho.
urugerego rw’ikoresho byabafasha.Deplacement(moto), Imashini, impapuro zihagije n,.....

R.A yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Dushimiye leta y ’Ubumwe yifuza ko umuturage yabona service hafi cyane cyane Gahunda y ’ Ubutaka na Service ya Mutuel do Sante.
Murakoze

Karangwa Theoneste yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

nibyiza ko utugali tugiye kongererwa abakozi ariko ndashaka gusubiza uriya wavuze ko icyangombwa kimara imyaka 2 ,namubaza niba azi impamvu kimaze imyaka 2?icya 2 namubaza ese ntabigenderwaho hatangwa icyo cyangombwa?ikindi ngo bazahe akazi bahera kubasanzwe mukazi ariko se abasanzwe mukazi harebwa niba bafite ubushobozi uyu watanze igitekerezo biragaragara ko ari umukozi usanzwe uri kwisabira kazi kandi agasanganywe ahubwo bakwangaja abashya kuko hari abashomeri benshi kdi bashoboye,ariko kandi nawe urebe ko utanga serivise nziza birakwiye,turasaba ko kandi ababishinzwe bakurikirana serivice zitangirwa mukagali ka ryakibogo sinziza kuko gitifu iyo adahari sosho atwakira nabi akadusuzugura akagusiragiza.

jean pierre yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Iki gikorwa cya Decentralisation ni Cyiza kuko ahenshi abaturage bakora urugendo rurerure kgra ngo bagere ku murenge

Claude yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Iki gitekerezo ni cyiza turagishyigikiye cyane kuko Leta y’ubumwe ihora ishakira abaturage ibyabagirira akamaro mu rwego rwo kwihutisha iterambere. Ariko turasaba ko mukongera abakozi hajya hirindwa amarangamutima hagashyirwamo amakozi bashoboye.

murorunkwere yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

iki gitekerezo ni kiza gusa mu gushyiramo abakozi hajye harebwa abashoboye kandi bazajya bazana impinduka mu kazi. Hirindwa amarangamutima.

murorunkwere yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

nshimye cyane leta y’ubumwe kuri iyi ntego igamije kuzamura iterambere ry’abaturage, gusa mu gushyira abakozi mu tugari bakwiye guhera kubasanzwemo bazamuye niveau d’etudes zabo kuko ni nabo bafite uburambe mu miyoborere y’akagari. murakoze!

Tuyishime Johnson yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka