Abashinzwe kwita ku bafite ubumuga butandukanye mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko hakiri byinshi byo gukora ngo ubuzima bwabo burusheho kugenda neza.
Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA) ivuga ko bitemewe gufatira cyangwa gukata umushahara w’umukozi mu gihe yakoze amakosa mu kazi.
COPEDU LTD yitabye urukiko rw’ubucuruzi rwa NYARUGENGE ishinjwa na ADFINANCE LTD kuba ikoresha mu buryo butemewe n’amategeko porogaramu yayo yitwa ADBANKING.
Itsinda rihagarariye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryasuye Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) i Buruseli rigaragaza uburyo ikibazo cy’abahakana Jenoside giteye inkeke.
Imiryango IBUKA na CNLG, irashimira Kiliziya Gaturika imbabazi yasabye kubera uruhare bamwe mu bayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora “Isango” yo muri Centrafrique bishyuriye mituweri abaturage 500, bagizweho ingaruka n’ibiza mu karere ka Gakenke.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kivuga ko gutoza abana bato kumenya imibare igihugu kigenderaho bituma bavamo abayobozi beza b’ahazaza.
Sosiyete mpuzamahanga ikorera mu Rwanda yitwa IHS, yashyikirije umuryango Imbuto Foundation inkunga y’ibihumbi 30 by’amadolari asaga miliyoni hafi 25 Frw.
Abitabiriye amahugurwa mu kigo cy’amahoro cya Nyakinama (Rwanda Peace Academy) bavuga ko batahanye umukoro wo kurinda abasivili mu bihe by’intambara.
Iyi foto yafatiwe mu Muhanda Karongi- Rusizi . Iragaragaza igikundi cy’abakinnyi b’amagare barangajwe imbere na Mugisha Samuel, aho bari mu gace ka Gatatu ka Tour du Rwanda kavaga Karongi kagana Rusizi.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ku buryo abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, bwerekana ko abaturage benshi batazi Inama Njyanama z’uturere.
Abaturage bo mu Karere ka Ngoma bifuza ko itorero ry’igihugu ryahera ku bana b’incuke kugira ngo bazakurane umuco wo gukunda igihugu.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse arakangurira abayobozi b’uturere tugize iyo ntara gukorera hamwe nk’abagize ikipe y’abatwara amagare bari mu marushanwa.
Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame bari muri Moroc, i Marrakesh aho bitabiriye inama ya 22 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere (COP 22)
Abarangije kaminuza mu mashami atandukanye bahitamo kongeraho ubumenyingiro kugira ngo babashe kubona akazi cyangwa bakihangire bityo bave mu bushomeri.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Akarere ka Rulindo bugaragaza ko abana 170 bo muri aka Karere batujuje imyaka 18, batewe inda imburagihe.
Perezida Paul Kagame yahawe igihembo kubera guharanira iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Rwanda no muri Afurika.
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, batoye Guverineri Mureshyankwano Marie Rose nk’ umuyobozi mushya w’uyu muryango muri iyi Ntara.
Amakuru aturuka mu Karere ka Nyamagabe atangaza ko uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa wako, Nshimiyimana Jean Pierre yeguye ku mirimo ye.
Abaturage bimuwe mu birwa biri mu kiyaga cya Ruhondo, mu murenge wa Gashaki muri Musanze, baratiye abanya-Ethiopia ibyiza byo gukoresha Biogaz.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yabwiye abaturage bo muri Kamonyi ko amafaranga y’ingoboka atangwa muri gahunda ya VUP atagenewe abakuze bose.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bufatanyije n’abaturage bwamennye ibiyobyabwenge bifite agaciro kangana na miliyoni 21 n’ibihumbi 612RWf.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziri gusangiza ibihugu bitandukanye byo ku isi, ubunararibonye mu bya gisirikare bijyanye no kurengera abasivile mu gihe cy’intambara.
Umunyamabanga nshingwabikorwa umwe w’umurenge n’abandi batatu b’utugari bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe basaba kwegura ku mirimo yabo k’ubushake.
Abikorera bo muri Rubavu bitabiriye Rwanda Day yabereye i San Fransisco muri Amerika bavuga ko bayungukiyemo byinshi birimo gukora ibiramba.
Perezida Paul Kagame yifurije Perezida Donald Trump amahirwe mu mirimo ye mishya, nyuma yo kwegukana insinzi mu matora y’umukuru w’igihugu ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
Abanyeshuri batatu bo mu Rwanda batsinze amarushwanwa yo ku rwego rw’isi yo kuvuga no kwandika neza igishinwa.
Mu muhango wo kwakira ku meza Madame Claudine Talon wa Perezida wa Benin, yavuze ko Umuryango Imbuto Foundation wamubereye icyitegererezo mu buzima bwe.
Madame Claudine Talon wa Perezida wa Benin, uri mu ruzinduko rw’iminsi itanu rw’akazi mu Rwanda, aherekejwe na Madame Jeanette Kagame basuye ibikorwa bya Isange One Stop Centre iherereye Kacyiru mu Karere ka Gasabo.
Ikibazo cy’amikoro adahagije mu bitangazamakuru ngo kiracyari imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’itangazamakuru muri Afurika.