Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye atangaza ko ikiguzi cy’umutekano cyatanzwe kuburyo ntawe ushobora kuwuhungabanya.
Oda Gasinzigwa yatorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba (EALA) muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukwakira 2016.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, Perezida Kagame yakiriye Umwami Mohammed VI wa Maroc ugiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda.
Umutoni Sandrine usanzwe ari umunyamabanga wungirije wa Madame Jeannette Kagame ushinzwe itumanaho, yagizwe Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Imbuto Foundation.
Minisiteri y’ibikorwa remezo (MINENFRA) ivuga ko imiyoboro y’amazi yangiritse mu Ntara y’Iburengerazuba izatwara akayabo ka Miliyari zisaga 3,4 kuyisana.
Abayobozi bo mu Karere ka Kamonyi bibukijwe ko gutanga amakuru bireba buri wese kuko hari abari bagitekereza ko ari inshingano z’umuvugizi.
Mu gishanga cya Gashora ho mu karere ka Bugesera harimo kubakwa uruganda rw’amazi rwa Kanyonyombya, rugamije gukemura ikibazo cy’amazi cyugarije abaturage.
Amasezerano y’ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), avuga ko igisirikare cya buri gihugu kigaragariza abandi ibikorwa byacyo, byakoreshwa mu nyungu rusange z’abasirikare bo mu Karere.
Mu Murenge wa Save wo mu Karere Ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ngo nta rugo ruzongera gucikanwa n’isuzuma ry’imihigo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugano n’uw’umurenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe beguye ku mirimo yabo.
Abakirisitu ba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri barishimira ko ntawuzongera kumvira misa hanze kubera uruhare bagize mw’ivugururwa rya Katedarali ya Ruhengeri.
Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi muri Rubavu rwahigiye kurwanya iterabwoba n’icuruzwa ry’abantu hagamijwe kurinda abatuye igihugu.
Madame Jeannette Kagame avuga ko guha ubushobozi umugore ari uburyo bworoshye bwo kubaka umuryango ubereye umwana.
Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) yatangiye ubukangurambaga bw’umuryango bukangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo.
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika John Kerry, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira imibiri isaga ibihumbi 250,000 irushyinguyemo.
Depite Jean Marie Vianney Gatabazi atangaza ko urupfu rwa Depite Joseph Désiré Nyandwi ari "icyuho kinini ku Nteko Ishingamategeko kubera ubunararibonye yari afite".
Minisitiri wo gukumira ibiza no gucyura impunzi avuga ko muri 2016 mu Rwanda, ibiza bimaze guhitana abantu 166, binangiza imitungo ifite agaciro ka miliyari 27RWf.
Joseph Desire Nyandwi wari Umudepite mu Nteko ishingamateko, yitabye Imana azize uburwayi mugitondo cyo kuri yu wa gatanu tariki 14 Ukwakira 2016.
Polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’Ibirasirazuba yatashye inyubako nshya y’icyicaro cyayo izabafasha guha serivise nziza ababagana.
Roger Patrick Claude Michel na Jean Marc Roger Dimanche, bakomoka mu Bufaransa, boherejwe iwabo nyuma yo gufatwa binjira mu Rwanda batabifitiye ibyangombwa.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukwakira 2016, nibwo umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika John Kerry wari utegerejwe mu Rwanda yahageze.
Ibigo by’imari iciriritse, Imirenge SACCO, bigiye gutangira gukoresha abarinzi bafite imbunda mu rwego rwo kongera umutekano w’amafaranga y’abaturage.
Abanyarwanda 25 batahutse baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakiriwe mu Nkambi ya Nyagatare, i Rusizi, yakira impunzi by’agateganyo.
Ingabire Christine utuye mu Murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro, avuga ko amaze iminsi itatu mu Mujyi wa Nyagatare ashakisha umugabo we witwa Nkurunziza Fred.
Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba avuga ko agiye gufatanya n’abayobozi b’uturere n’abadutuye kugira ngo babashe kwesa imihigo uko bikwiye.
Abana b’abakobwa 15 bo mu Karere ka Gatsibo batewe inda zitateguwe, bakabyarira iwabo bafashijwe kwigarurira icyizere bigishwa imyuga izabateza imbere.
Umugirasoni Chantal, umutoza w’Intore mu Karere ka Kamonyi, avuga ko binyuze mu bo batoza, basanga hakiri ababangamira ubumwe n’ubwiyunge.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buvuga ko bugiye guhangana n’ikibazo cy’umwanda ukigaragara muri bamwe mu baturage.
Impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu Karere ka Gisagara zinubira kugaburirwa ibigori n’ifu yabyo, no kutemererwa kubigurisha ngo bagure ibindi biryo byo guhinduranya.
Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yamaganye umwanzuro w’Inteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi, uvuga ko u Rwanda rutagira demokarasi.