Kuri uyu wa mbere tariki ya 5 ukuboza 2016, Perezida Kagame yatashye inyubako ya Chic Complex na Kigali Heights.
Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame bifurije ababyeyi n’abana bo mu gihugu cyose kuzagira Noheri nziza n’umwaka mushya muhire.
Ingabo z’ Rwanda (RDF), zoroje imiryango 15 itishoboye yo mu Karere ka Kayonza na Gatsibo.
Abafite ubumuga bo mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko hakiri abantu bakibita amazina abakomeretsa, bakavuga ko bituma batisanzura mu muryango Nyarwanda kimwe n’abandi.
Indege nini yo mu bwoko bwa Airbus 330-300 y’ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege RwandAir, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 01 Ukuboza 2016.
Richard Sezibera yahigitse bagenzi be bahataniraga umwanya wo gusimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu witabye Imana.
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda barakangurirwa gukoresha imibare n’ibishushanyo mu nkuru bakora kugira ngo zirusheho kuba inyamwuga.
Bamwe mu bafite amasambu yakoreshejwe mu gutunganya umushinga wo kuhira imyaka mu karere ka Ngoma, baravuga ko watashywe ku mugaragaro batarishyurwa.
Ibihugu bya Afurika bigiye gukurikiza umwimerere w’u Rwanda mu gushyiraho ibigo byita ku bagore n’abakobwa bahuye n’ihohoterwa, ‘Isange One Stop Centers’.
Umuvugizi w’Ingabo z’ u Rwanda Lt Col René Ngendahimana, atangaza ko nta nyungu u Rwanda ruteze mu rupfu rw’ Umujyanama wa Perezida w’ u Burundi mu by’itangazamakuru Willy Nyamitwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze muri Gabon aho yitabiriye inama y’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’Afurika yo hagati (ECCAS), yibanda ku mahoro n’umutekano.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda buratangaza ko bwatangiye gukurikirana bamwe mu bari abayobozi muri Leta no muri Guverinoma y’Ubufaransa, bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emmerance avuga ko kwandikisha umwana mu bitabo by’irangamimerere ari bumwe mu buryo bwo kumuha agaciro ke.
Abana bafashwa n’ Umuryango Imbuto Foundation basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza, ari yo nkingi izabafasha kugera ku byo igihugu kibifuzaho.
Abaturage basaga 40 mu Karere ka Nyamasheke bararira ayo kwarika kubera amafaranga bita intica ntikize bahabwa ku mitungo yabo yangijwe n’imihanda ikorwa.
Mu bushakashatsi Transparency international Rwanda yashyize ahagaragara, yagaragaje ko abaturage berekanye ko hari imishinga myinshi ibakorerwa batabigizemo uruhare.
Mu ihuriro ry’urubyiruko 2400 rusengera mu idini ya Gatolika rwaturutse mu bihugu bine bihana imbibe n’u Rwanda, rwasabwe kurangwa n’ibikorwa by’urukundo.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yabwiye urubyiruko Gatolika ko rugomba kurangwa n’ibikorwa byiza, rukaba umusingi wo kubaka u Rwanda.
Dusabe Gabriel, umunyabugeni akaba n’umufotozi wabigize umwuga, avuga ko gufotora ari umwuga uteza imbere uwukora neza kandi awukunze.
Ikigo gitwara abagenzi mu Rwanda Horizon Express Ltd, cyishyuriye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mitiweri) abaturage 100 bo mu Karere ka Nyaruguru.
Hirya no hino mu gihugu abaturage bafatanyije n’abayobozi batandukanye babyukiye mu gikorwa cy’umuganda usozwa ukwezi kw’Ugushyingo, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo 2016.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irakangurira abahohoterwa kujya bagana ibigo bya “Isange One Stop Center” bibafasha byihuse batabanje gusiragira.
Majoro Mvuyekure Pierre uvuga ko yari ashinzwe ubutasi no gutegura urugamba muri FDLR, Segiteri Kivu y’amajyaruguru, yatashye mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka aranenga ababyeyi batita ku bana babo kugeza aho babarutisha amatungo baba boroye.
Abayobozi batandukanye mu karere ka Nyamasheke baranengwa kwambara imyenda ifite umwanda ibatesha agaciro imbere y’abaturage bikanagira n’ingaruka mbi mu miyoborere.
Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly avuga ko adatewe ubwoba n’abakobwa bazitabira irushanwa rya Nyampinga w’Isi (Miss World),u Rwanda ruzitabira ku nshuro ya mbere.
Abaturage batandukanye batangiye kugira imitekerereze ya Kinyafurika, nyuma yo gusobanurirwa gahunda ya Ndi Umunyafurika yatangijwe n’umuryango utegamiye kuri Leta Panafrican Mouvement.
Umushinga w’Agatare ukorera mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyarugenge witezweho guteza imbere abahatuye, uhageza ibikorwa remezo, unaca akajagari.
Ingabo z’u Rwanda zambutse umupaka wa Rusumo zinjira mu Rwanda nyuma yo gusoza imyitozo izwi nka “Ushilikiano Imara” yaberaga muri Kenya.
Padiri Thomas Nahimana ni umuyobozi w’ Ishyaka “Ishema ry’u Rwanda” akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète.fr”. Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, akaba yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho.