Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame, tariki 07/12/2011, i Kigali, Minisitiri w’Intebe wa Kenya, Raila Odinga, yasabye abanyamuryango bagize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba gukuraho imbogamizi z’ubuhahirane muri ibi bihugu.
Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’isanzure (NASA) cyavumbuye undi mubumbe mushya ujya kumera nk’isi kandi ushobora guturwaho.
Guveneri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariye Odette, yatangiye ingendo zo gusura uturere twose tugize intara ayobora mu rwego rwo kumenye ibihakorerwa n’ibabazo bihari. Iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Nyagatare ahari uruganda rw’amakaro ruherereye mu kagali ka Rutabura, umurenge wa Nyagatare.
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, Alain Mukurarinda, aratangaza ko urukiko rwisumbuye rwa Oslo muri Norvege rwanze icyifuzo cya Charles Bandora na zimwe mu nkiko zo muri iki gihugu cy’uko uyu mugabo ushijwa kugira uruhare muri jenoside yakoherezwa mu Rwanda.
Tariki 05/12/2011 mu masaha ashyira saa mbili za mu gitondo, muri Centre Saint Joseph mu karere ka Ngoma, umugabo witwa Patrick yafatiye umugore we mu cyuho amaranye iminsi itanu yibanira n’umusore utaramenyekanye izina kuko yahise yiruka yambaye ubusa hejuru.
Mu murenge wa Mayange, mu karere ka Bugesera haravugwa imbwa zizerera zirya amatungo n’abantu.
Umwana w’imyaka 18 y’amavuko witwa Hakizimana Noel na mushiki we bo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza bishe se babisabwe na nyina kubera isambu. Umurambo wabonetse mu bishyimbo hafi y’urugo rw’uwo nyakwigendera mu gitondo tariki 05/12/2011.
Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo gusiramura abagabo bwitwa “PrePex” nta gisebe kibonetse. Abaganga bazajya babukoresha ntibizabasaba amahugurwa ahanitse ngo bagire ubumenyi bwo kubukoresha.
Kugira ngo Jose Mourinho agere ku ntego ye yo gutwara igikombe cya Shampiyona uyu mwaka agomba kubanza gutsinda FC Barcelona, mukeba w’ibihe byose wa Real Madrid kandi ngo yumva azabigeraho abakinnyi be nibakurikiza amategeko icumi yabahaye.
Laurent Gabgabo wahoze ari Perezida wa Cote d’Ivoire, teriki 05/12/2011, yitabye bwa mbere Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye. Ubwo, Sylvia Fernandez, pererzida w’inteko iburanisha Gbagbo yamubazaga niba ashaka gusubirirwamo ibyaha aregwa, Gbagbo yavuze ko atabishaka.
Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yavuze ko gutangaza ibyavuye mu matora byigijwe inyuma ho iminsi ibiri kubera ibibazo by’ibikoresho (logistique).
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu muhango udasanzwe wabereye mu rugwiro tariki 06/12/2011, yakiriye impapuro z’ambasaderi batandatu zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Fatoumata Lejeune-Kaba, asanga nta cyabuza impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi gutaha kuko u Rwanda rushoboye kurinda abaturage barwo.
Tariki 06/12/2011, abanyamuryango b’Ihuriro Nyafurika ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagamije kurwanya ruswa- Ishami ry’u Rwanda (APNAC-RWANDA), batoye komite nshya. Senateri Mukasine Marie Claire niwe watorewe kuriyobora , yungirizwa na Depite Bazatoha Adolphe ku mwanya wa visi perezida wa mbere.
Ku mugoroba wa tariki 05/12/2011 mu kigo cyakira abatahutse cya Nyagatare mu karere ka Rusizi hageze impunzi z’abanyarwanda zatahutse zivuye muri Kongo Kinshasa. Muri izo mpunzi harimo abahoze mu ngabo z’umutwe urwanya ubutegetsi mu Rwanda wa FDLR barindwi n’abasivili 49.
Ibiro ntaramakuru Hirondelle byanditse ko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rusaba akanama gashinzwe umutekano mu muryango w’abibumbye gushaka ibihugu byakira abagizwe abere n’urwo rukiko.
Mu Rwanda hadutse imvugo yitwa “gufata avance” ivuga gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko abitegura kurushinga barushinga. Hari abavuga ko gufata avance ari byiza hagati y’abitegura kurushinga kuko bituma bamenyana bihagije abandi bakabirwanya ngo ni amahano.
Mu murenge wa Muko mu Kagali ka Cyamuhinda mu mudugudu wa Ntonyanga mu karere ka Gicumbi habuze umwana w’umwaka umwe n’igice witwa Igiraneza Beline none barakeka ko ari amazi yamujyanye.
Bihibindi na Gasore bari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatirwa mu cyuho, tariki 05/12/2011, biba inka ya Butera wo mu kagari ka Mayange mu karere ka Bugesera.
Bagaragaza Michel yafunguwe nyuma yo kugabanyirizwa igihano aho yari arangije 2/3 by’imyaka 8 yari yarakatiwe n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rukorera Arusha muri Tanzaniya. Yari afungiye mu gihugu cya Suwede kuva muri Nyakanga 2010.
Ingabire Jeannette na Mburano Theogene bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kwica umwana babyaranye.
Mu murenge wa Mbogo, mu karere ka Rulindo, Nsengimana Patrick w’imyaka 23 yatawe muri yombi akekwaho kwiba imifuka 50 ya sima yari ashinzwe gucunga igenewe kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuhinzi n’ibiribwa (FAO) ivuga ko inyamaswa ziba mu misozi miremire nk’ingagi n’inguge zo mu Rwanda na Bangladesh zishobora kubangamirwa n’imihindagurikire y’ikirere hatagize igihinduka.
Nkuko ku itariki ya 1 ukuboza wari umunsi wo kwirinda SIDA, umunyeshuri wo muri imwe mu makaminuza yo muri Vietnam, Nguyen Minh Tuan, yakoze ikanzu yifashishije udukingirizo 700 mu rwego rwo gukangurira abantu kwirinda SIDA.
Ejo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Cyanzayire Aloysie, yafashe icyemezo cyo kwirukana mu kazi burundu umucamanza Niyonizera Claudien wari umucamanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana kubera amakosa akomeye yakoze.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’intebe riravuga ko Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, cyane cyane mu ngingo ya 116 y’ itegeko nshinga, yashyizeho abaminisitiri batatu aribo : Dr Vincent Biruta: Minisitiri w’Uburezi; Jean Philibert Nsengimana : Minisitiri w’Urubyiruko na Mitali (...)
Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, azahabwa igihembo n’igihugu cy’Ubugande nk’umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’urubyiruko muri Afurika.
Ejo, ikigo cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) cyahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 76 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 71 n’igice). Muri ayo mafaranga, arenga miliyari 54 n’igice azakoreshwa mu burezi naho asigaye akoreshwe mu bikorwa by’ubuhinzi.
Mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro, umwana witwa Uwiringiyimana uri mu kigero cy’imyaka ine wahitanywe n’umugezi witwa Rwishywa tariki 30/11/2011 ariko umurambo uboneka tariki 04/12/2011 mu mugezi wa Koko ugabanya imirenge ya Gihango na Musasa yo mu karere ka Rutsiro.
Abaturage baturiye umuhanda bo mu murenge wa Kabarondo, mu karere ka Kayonza bavuga ko batewe impungenge n’abashoferi batubahiriza amategeko y’umuhanda bikaba byatuma haba impanuka zikangiza ibikorwa bya bo biri hafi y’umuhanda.
Ejo abasenyeri bo muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakoranye ikiganiro n’abanyamakuru bababwira ko bafite impungenge ko, tariki 06/12/2011, ubwo hazatangazwa umwanzuro wa nyuma w’amatora hashobora kongera kumeneka amaraso nk’uko bimaze iminsi biba.
Uyu munsi, Laurent Gbagbo, wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yitabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye (ICC).
Uwigeze kuba umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Murego Jean Marie Vianney, yakuwe muri gereza kubera ko yitwaye neza mu gihano cye. Murego yari afunze kuva mu mwaka wa 2010.
Kuva ejo tariki ya 04/12/2011, umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame, yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (ICASA) yatangiye ejo mu mujyi wa Addis Ababa, muri Ethiopia.
Kuva tariki 04/12/2011, minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu rwego rwo kuganira n’abayobozi b’icyo gihugu kuri gahunda zo gusana icyo gihugu nyuma y’imvururu gisohotsemo.
Radio Okapi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yatangaje ko guhera tariki ya 03/12/2011 muri icyo gihugu hose kohererezanya ubutumwa bugufi kuri telephone (SMS) byahagaritswe.
Ibiganiro umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Richard Sezibera aherutse kugirana n’uwungirije minisitiri w’ubucuruzi mu Bushinwa, Jiang Yaoping, mu kwezi gushize, byarangiye Ubushinwa bwemeye kongera ishoramari muri EAC.
Kuri uyu wa mbere u Rwanda rurakina na Zanzibar umukino wa ¼ cy’irangiza muri CECAFA ikomeje kubera I Dar es Salaam muri Tanzania.
Kuri icyi cyumeru tariki ya 4 Ukuboza 2011 abakinnyi b’amagare 60 basiganwe bazenguruka umugi wa Kigali mu rwego rwo kurwanya ruswa.
Ejo mu karere ka Kirehe hateraniye inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi maze abayitabiriye barebera hamwe ibyagezweho kandi barebera hamwe ingamba zo gushyira mu bikorwa ibitaragezweho mu minsi ya vuba.
Tariki 03/12/2011, aba komiseri bakuru b’ikigo by’imisoro n’amahoro b’ibihugu byombi basinye amasezerano ahuza umupaka w’u Rwanda n’u Burundi i Nemba mu karere ka Bugesera.
Ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, tariki 02/12/2011, mu karere ka Nyanza hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Munyagikari Eric wishwe mu ijoro rya tariki 01/12/2011 ajugunwa i Ruhande rw’umuhanda ujya ku Rwesero.
Polisi ya Nyamata irimo gushakisha umugabo witwa Ntwari Evariste watorotse uburoko tariki 2/12/2011 nyuma yo gutabwa muri yombi azira kwishyura inoti y’inkorano y’ibihumbi bitanu mu kabari. Ntwari yari afungiye ku biro by’umurenge wa Mayange.
Bimenyimana Samuel, utuye mu Murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, kuva tariki 02/12/2011 ari mu maboko ya polisi azira kuba yarahinze ibiti umunani by’urumogi mu gikari cy’inzu ye.
Abantu benshi muri Autriche ngo ntibahwemye kwifuza ko babona ishuri ryigisha ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, none barashyize bararibonye.
Iyo mpanuka yabaye kuri uyu munsi ahagana mu ma saa sita n’igice z’amanywa mu Nkoto mu karere ka Kamonyi yakomekeje abantu bikabije ariko nta wapfuye. Impanuka yabaye nyuma y’imvura y’utujojoba hagati y’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyoace.
Mu ijoro rya tariki ya mbere rishyira iya kabiri uku kwezi nibwo umurambo w’umugabo witwa Muzigura Damascene wagwiriwe n’umusarani yacukuraga muri College de l’Espoir wa kuwemo maze uhita ujyanwa ku bitaro bya polisi ku Kacyiru.
Kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo hafungiye abasore babiri, Harerimana Andre na Nteziryayo Emmanuel, bafatanywe imifuka irindwi y’urumogi. Uru rumogi rwafashwe mu ma saa munani z’ijoro ryakeye rupakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna yuzuye ibitoki byari bivuye mu karere ka Kirehe babijyanye mu mujyi wa Kigali.
Mu rugendo Perezida Kagame agirira mu guhugu cya Korea y’Amajyepfo, uyu munsi yasuye uruganda rukora ibikoresho by’isakazamajwi, mudasobwa na telefoni zigendanwa, Samsung, rufatwa nka rumwe mu nganda ziteye imbere ku isi mu gukora ibi bikoresha.