Umwana yaburiwe irengero none barakeka ko ari amazi yamujyanye

Mu murenge wa Muko mu Kagali ka Cyamuhinda mu mudugudu wa Ntonyanga mu karere ka Gicumbi habuze umwana w’umwaka umwe n’igice witwa Igiraneza Beline none barakeka ko ari amazi yamujyanye.

Nyiraneza Claudine na Kayibanda Syiprien, ababyeyi b’uyu mwana, bavuga ko umwana wabo bamubuze kuva ku itariki ya 02/12/2011 ubu kugeza uyu munsi bakaba baramuburiye irengero ariko bakaba bacyeka ko ari amazi yamujyanye.

Uyu mwana ngo yagiye akurikiye nyina wari wagiye kwahirira inyana ubwatsi. Ababyeyi bafatanyije n’ubuyobozi baramushatse baramubura ubu bakaba bacyeka ko yaba yaratwawe n’umugezi waho batuye witwa Ruhamba kuko umaze gutwara abana bagera muri batatu muri ako gace.

Uyu mwana yasize impanga ye bavukanye ikaba yaraheranywe n’agahinda kubera mugenzi we wabuze.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka