Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 34, bakaba babonetse mu bipimo 6,541.
Mu Karere ka Huye guhera ku wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 habereye irushwana ry’iminsi ibiri ryo kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu ishuri rya Petit Seminaire Virgo Fidelis de Butare. Uyu mwarimu by’umwihariko yari umutoza w’ikipe ya Volleyball y’iki kigo ndetse akanagira n’uruhare mu iterambere ry’uyu (...)
Umuyobozi wa IPRC Kitabi, Richard Nasasira, yabwiye abanyeshuri bo muri iri shuri rikuru ayobora ko n’ubwo muri bo hari abiga ibijyanye n’ubukerarugendo, gusura urwibutso rwa Jenoside atari ubukerarugendo, ahubwo uburyo bwo kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe w’inyeshyamba wa FLN, baturutse hakurya y’umupaka barashe ku modoka itwara abagenzi.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, ikaba yafatiwemo imyanzuro ikurikira:
U Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu mu gushyiraho ingabo ziswe ‘East African Regional Force’ zizoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo kugarura amahoro nyuma y’intambara zatewe n’imitwe yitwaje intwaro cyane cyane mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye, nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byabitangaje.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, yakiriye mu biro bye Village Urugwiro Perezida Umaro Sissoco Embaló wa Guinea-Bissau uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda.
Bamwe mu bakorera n’abatemberera mu mujyi wa Musanze barinubira ikibazo cy’ubwiherero rusange budahagije, bakemeza ko n’ubuhari bagira impungenge zo kubujyamo kubera isuku nke.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda (MINAFFET) iratangaza ko imyiteguro ku nama ihuza abakuru b’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM) imeze neza mu mpande zose ku buryo izagenda neza.
Tecno Mobile yashyize ku isoko telefone igezweho yo mu bwoko bwa Camon 19, ifite ubushobozi bwo gufata amafoto n’amashusho bitandukanye n’izindi telefone zo muri ubwo bwoko.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 25, bakaba babonetse mu bipimo 4,375.
Imiryango mpuzamahanga itandukanye ikorera mu gihugu cya Sudani, ivuga ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa gishobora kwiyongera ku buryo butigeze bubaho, bikaba byatuma habaho izindi ntambara n’abaturage bahunga, ibyo bikaba byakemurwa n’uko Sudani yahabwa inkunga y’ibiribwa.
Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 51 ukekwaho gukubita umugore babanaga mu ijoro ryo ku itariki ya 11/06/2022, mu mudugudu wa Mukoni, Akagari ka Mbuye, Umurenge wa Kibirizi, Akarere ka Nyanza agapfa ku wa 12/06/2022, amusanze aho yari yaramuhungiye kubera amakimbirane.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye abagize Inama y’Ubutegetsi y’ikigo mpuzamahanga cya Mastercard Foundation.
Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashyizeho amasaha mashya yo gufunga umupaka, nyuma y’uko umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lieutenant arasiwe mu Rwanda amaze gukomeretsa abapolisi babiri bari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye moto 11 zibwe, rwerekana n’abantu icyenda bakekwaho kuziba, rukaba rushinja amagaraji n’abacuruza ibikoresho biba bigize moto(pièces) kubigiramo uruhare.
Ku munsi mpuzamahanga w’Umwana w’umunyafurika, abana bafite ubumuga bitabwaho n’ikigo cy’Ababikira cyitwa Inshuti Zacu giherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, abana bitabwaho n’icyo kigo bagaragaje ko ubumuga atari imbogamizi ikwiye gutuma abantu babafata nk’abadashoboye.
Itsinda riturutse mu Kigo “The Dallaire Institute for Children, Peace and Security”, baheruka kugirira uruzinduko mu Karere ka Musanze, rugamije kureba imikorere y’Ishuri rikuru rya gisirikari (Rwanda Defence Force Command and Staff College), ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), byombi biherereye i (...)
Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utaramenyekana umwirondoro, mu masaha ya saa mbiri yinjiye ku mupaka muto uhuza Umujyi wa Goma na Gisenyi, arasa ku bapolisi b’u Rwanda, nyuma na we araraswa ahita apfa.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA), buvuga ko hadafashwe ingamba zo kugabanya ibicanwa, Igihugu cyazaba ubutayu kubera ko buri mwaka hakenerwa toni 2,700,000 z’ibicanwa, ariyo mpamvu icyo kigo kigenda giha abaturage imbabura zirondereza ibicanwa.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje urutonde rw’abasifuzi 40 bazasifura igikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc mu kwezi gutaha.
Abana barasaba ababyeyi kurebera ku rugero rwiza rwa Perezida Paul Kagame na Madamu we, rwo gukunda abana, kubera ko babereka urukundo kenshi babatumira bagasangira iminsi mikuru y’impera ndetse no gutangira umwaka.
Isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi i Burari rirakomeje, nko mu gihugu cy’u Bwongereza isoko ryafunguye ku mugaragaro tariki ya 10 Kamena 2022, ikipe ya Liverpool yamaze kwinjiza rutahizamu Darwin Nunez yaguze mu ikipe ya Benifica muri Portugal, mu gihe Manchester City bahangana muri iyi minsi nayo yerekanye ku (...)
Polisi y’u Rwanda, ikorera mu Karere ka Musanze, yafatanye umugore witwa Nyiraguhirwa, udupfunyika (boule) 10,160 tw’urumogi, imusanze iwe mu rugo ubwo yarimo adufunga mu mashashi.
Ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18, mu mikino wa Basketball iri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika binyuze mu karere ka gatanu, yaraye ibonye itike nyuma yo gutsinda Uganda amanota 72-59.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Umusaruro mbumbe w’Igihugu mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, waruse uwo mu gihembwe nk’icyo cy’umwaka ushize wa 2021 ku rugero rungana na 7.9%.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 29, bakaba babonetse mu bipimo 3,888.
Mfashingabo Christian w’imyaka 25 y’amavuko avuga yifuje kuva kera gutanga amaraso, ariko akabura amakuru y’uko bigenda. Nyuma yaje gusobanukirwa mu mwaka ushize wa 2021, ubwo hakorwaga ubukangurambaga bujyanye no gutanga amaraso ku ishuri yigagaho.
Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo imihanda mu mujyi wa Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022, mu rwego rwo korohereza abazitabira inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma (CHOGM) mu mujyi wa Kigali.
Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA uhagarariye u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Mali, Guinea Bissau, Gambia na Cabo Verde, yashyikirije Adama BARROW, Perezida wa Gambiya, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Gambia.
Ku munsi wa nyuma wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze bwahaye amahirwe abana n’abagore, bemererwa kwinjira kuri sitade Ubworoherane batishyuye mu mukino Musanze FC yakiriyemo Rutsiro.
Imodoka y’Ikigo gitwara abagenzi cya Ritco, mu masaha ya saa kumi n’ebyiri kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yahiriye i Karongi irakongoka, ubwo yavaga i Kigali igana i Karongi, yahiriye mu Murenge wa Rubengera.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Canada, cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi, n’ibibazo byugarije Isi muri rusange.
Abaturage bo mu Karere ka Burera barishimira kongera kwegerezwa hafi serivisi zituma babona ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bwihuse, igikorwa bemeza ko baherukaga mbere ya Covid-19.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022 habaye imikino ine y’umunsi wa 30 usoza Shampiyona ya 2021-2022, ikipe ya APR FC itwara igikombe cyayo cya 20, itsinze Police FC ibitego 2-0.
Ikipe ya Etoile de l’Est nyuma yo gutsindwa na AS Kigali ibitego 2-0, ihise isubira mu cyiciro cya kabiri nyuma y’umwaka umwe gusa ivuye mu cyiciro cya kabiri
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwempasha buvuga ko nta muntu wemerewe gucururiza ibiribwa mu iduka ririmo ibindi bicuruzwa, bityo ko ababikora barenga ku mabwiriza, bagasabwa kujya kubicururiza mu isoko nta yandi mananiza.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda "FERWAFA" ryisubiyeho ritangaza ko ikipe ya Rwamagana City ari yo izakomeza muri 1/2 igahura na Interforce
Perezida Uhuru Kenyatta, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yasabye ko hagaruka ituze, nyuma y’imirwano imaze iminsi ibera mu Burasizauba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igakurura ubwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, ndetse akaba yasabye ko Ingabo (...)
Hari abitegereza iby’imibereho muri sosiyete muri rusange, bavuga ko babona hakenewe kongera imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, kuko hari abagaragaza imyitwarire iganisha ku kuba umuntu ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe ariko ntakurikiranwe.
Minisiteri ishinzwe ibidukikije muri Namibia, yatangaje ko inkura z’umukara ‘Black rhinos’ zigera kuri 11 ziherutse kwicwa, zikavanwaho amahembe.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasabye Abayobozi b’uturere tw’Intara y’Iburengerazuba kubera urugero rwiza abo bayobora mu mpinduramatwara.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira Inama ya CHOGM, ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), izabera i Kigali guhera ku itariki 20 Kamena 2022, imyiteguro hirya no hino mu gihugu irarimbanyije.
Ni amagambo yatangajwe n’umutangabuhamya w’umugabo ufite imyaka 48 wari mu banyeshuri bigaga ku ishuri rya Marie Merci kugera Jenoside ibaye. Ni mu rubanza rubera Paris mu bufaransa, ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro ku byaha bya Jenoside, aho urukiko rukomeje kumva ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe (...)
Minisiteri y’Uburezi yahembye abanyeshuri 30 biganjemo abiga mu mashuri abanza, bo mu turere twose tw’igihugu bahize abandi mu marushanwa yo gushushanya ibihangano bifitanye isano n’Inama ya CHOGM izabera mu Rwanda muri uku kwezi.