Abaturiye n’abahinga mu gishanga cya Nyiramageni mu Turere twa Gisagara na Nyanza, barishimira imirimo yo kugitunganya yatangiye, bituma usanga biruhutsa bavuga ngo ’Tugiye kurya noneho!’ nyuma y’ibihombo byinshi cyabateraga.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane hasozwaga imikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League 2024-2025, usize FC Barcelona itangira itsindwa na AS Monaco 2-1 mu gihe Arsenal bigoranye yanganyije na Atalanta 0-0.
General Abdel Fattah al-Burhan, uyoboye Leta y’inzibacyuho muri Sudani yatangaje ko yiteguye gusahaka ibisubizo byose ku cyemezo cyo guhagarika imirwano ihuje ingabo za Leta ayoboye n’umutwe wa Rapid Support Forces.
Mu Buyapani, umugabo w’imyaka 38 y’amavuko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, kubera guhamagara umugore kuri telefoni inshuro zirenga 100 ku munsi yiyoberanyije, kandi no mu gihe amwitabye ntagire icyo avuga agaceceka kugeza ubwo umugore akupye telefoni.
Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Kabare ya mbere Akagari ka Kabare Umurenge wa Rwempasha baracyakoresha amazi y’umugezi w’Umuvumba nyamara barahawe amazi meza ya robine.
Perezida Kagame yavuze ko we n’abandi Banyarwanda benshi, amateka mabi yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabigishije, kandi amasomo yavanyemo amufasha iyo ashyira mu bikorwa inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu.
Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri 2024 habereye impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri, ikaba yari ivanye abanyeshuri ku ishuri ribanza rya Saint Matthew ibacyuye.
Leta y’u Rwanda binyuze muri Ambasade y’u Rwanda mu Gihugu cya Zimbabwe, yashyikirije icyo Gihugu toni 1000 z’ifu y’ibigori (Kawunga) kubera inkubi y’umuyaga iherutse kwibasira icyo Gihugu, igateza umwuzure wiswe El Nino wateye amapfa muri icyo gihugu.
Mukabalisa Donatille hamwe na Murangwa Ndangiza Hadija ni bo batorewe kuba abasenateri bahagarariye ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda. Kigali Today yabegeranyirije amateka yabo n’imwe mu mirimo bakoze mu gihe cyahise.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe yakiriye Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bukomeje hagati y’ibihugu byombi, n’ibyavuye mu nama y’Abaminisitiri ya (TICAD9) yabereye i Tokyo mu kwezi gushize.
Abagore bo mu Karere ka Muhanga baratangaza ko gufatanya kwabo n’abagabo byatumye besa umuhigo wo kurwanya igwingira ry’abana, riva hejuru ya 35% mu myaka itatu ishize, rigera kuri 12%, gahunda ikaba ari ukugera kuri 5% mu myaka itanu iri imbere, cyangwa rikagera kuri zeru.
Hirya no hino mu masoko yo mu Karere ka Musanze, haragaragara impinduka ku giciro cy’ibirayi, aho byazamutse mu buryo butunguranye ikilo kigera ku mafaranga 800, aho bikomeje kwibazwaho na benshi barimo abacuruzi babyo n’abaguzi.
Muri Espagne, umugabo yihimbiye inzira itangaje yo kubona amafaranga, aho yica ubukwe bw’abandi cyangwa se agateranya umukwe n’umugeni abeshya ko akundana n’umwe muri bo, bagashwana. Ibyo bigatuma hari abamwishyura kugira ngo yice ubukwe bwabo igihe bumva batabushaka cyangwa se ubw’inshuti zabo batifuriza gukora ubukwe.
Mu mwaka ushize wa 2023, ni bwo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yashyizeho amabwiriza yemerera abantu ku giti cyabo cyangwa se ibigo ariko batakira amafaranga abitswa (Non-Deposit Taking Financial Services), gutanga serivisi z’imari, harimo no gutanga inguzanyo ku bazikeneye.
Umugore yatangiye gusaba gatanya nyuma y’iminsi 40 gusa akoze ubukwe, akavuga ko abangamiwe cyane no kuba umugabo we atajya yoga, ku buryo muri iyo minsi yose 40 bamaze babana, ngo yihanaguje amazi inshuro esheshatu gusa, nabwo umugore yabanje kumutakambira.
Perezida w’ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC) avuga ko umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona uzabahuza na Rayon Sports, ku wa 21 Nzeri 2024, uzaba ari umukino udasanzwe haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo gusa utabateye ubwoba kuko atari ikipe yo gutinya.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko imiyoborere myiza ishyira imbere umutekano, ari impamvu ikomeye yatumye abashoramari baza mu Rwanda.
Umugabo wamenyekanye ku mazina ya Gervais, ufite imyaka 47 y’amavuko, bamusanze mu ishyamba amanitse mu giti yapfuye.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, hakinwe imikino itandatu y’umunsi wa mbere w’irushanwa rya UEFA Champions League 2024-2025, Man City inganyiriza na Inter Milan mu rugo, PSG na Dortmund zibona intsinzi.
Mu mikino ya kamarampaka muri shampiyona ya basketball, ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 61-49, amakipe yombi anganya imikino 2-2.
Mu Kagari ka Samiyonga gaherereye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, haravugwa umugabo ukekwaho kwica umugore we amuziza kumuca inyuma, akajya kwirega k’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Umutwe wa Hezbollah wo muri Lebanon na Guverinoma ya Iran, birashinja Israel guturitsa ibikoresho by’itumanaho bikoreshwa n’abarwanyi b’uyu mutwe.
Bamwe mu babyeyi barera ku rwunge rw’amashuri rwa Kabare ya mbere, GS Kabare TSS, Umurenge wa Rwempasha, bashinja bagenzi babo kubuza abana kwitabira kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, ahubwo bakabashishikariza kwiga amasomo asanzwe n’abemeye kubigisha imyuga, bakabohereza mu mashuri ya kure aho biga bacumbikirwa (...)
Mu Karere ka Musanze hagiye kubakwa umuhanda wa kaburimbo uzasiga ibinogo n’ibiziba byari byarazengereje abaturage biba amateka, bikabasaha kuborohereza ubuhahirane.
Kuwa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, nibwo aba Basenateri batowe ku rwego rwa Kaminuza n’amashuri makuru, aho Ngarambe Telesphore ahagarariye Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta, naho mu yigenga hatorwa Uwimbabazi Penine.
Mu Karere ka Huye hari ibigo by’amashuri bigemurirwa ibishyimbo bihiye, bikavuga ko na byo bibageraho bitinze, rimwe na rimwe abanyeshuri bakarya uburisho bwonyine. Kigali Today yegereye bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri, isanga batabivugaho rumwe.
Abikorera bo mu Karere ka Ruhango n’Ubuyobozi bw’Akarere, baravuga ko nyuma yo gukorana umwiherero bagiye guhindura imyumvire, bakagendera ku mirongo biyemeje ngo bateze imbere Akarere nabo ubwabo.
Icyamamare muri Hip-Hop kimaze iminsi mu bibazo, Sean Love Combs, ubwo yitabaga urukiko rw’i Manhattan ku wa Kabiri, yahakanye ibyaha ashinjwa birimo ibijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreraga abagore n’abagabo, ategekwa kuguma mu buroko mu gihe hagitegerejwe ko urubanza rutangira mu mizi.
Mu isantere y’Agahenerezo iherereye mu Kagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, Akarere ka Huye, hari abatuye mu gace WASAC yafunzemo amazi bifuza ko yakemura ibibazo bihari vuba ikabarekurira amazi kuko bamaze kurambirwa kutagira amazi yo kwifashisha.
Tariki 13 Nzeri 2024, nibwo ubufatanye hagati ya Ubumwe Initiative n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), binyuze mu ikipe yacyo y’umukino wa Basketball y’abagore bwashyizweho akadomo aho kuri ubu REG WBBC iri ukwayo ndetse n’Ubumwe BBC ikaba yarasubiye ku ivuko.
Nyuma yo kwegura kwa Captain (Rtd) Uwayezu Jean Fidèle wari Perezida wa Rayon Sports kuva mu 2020, kuri ubu igikomeje kwibazwa n’abakunzi b’iyi kipe ni ikizakurikiraho mu miyoborereye y’iyi kipe ndetse n’ubuzima bwayo buri imbere ariko hagasabwa ko hashyirwa imbere ubumwe kurusha ibindi.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Singapore, yatangaje ko Perezida Paul Kagame ari bugirire uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 18 kugeza tariki 23 Nzeri 2024.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ku mugabane w’i Burayi hatangiye irushanwa rya UEFA Champions League 2024-2025, ivuguruye aho amakipe arimo Real Madrid, Liverpool, Bayern Munich na Juventus zatangiranye intsinzi.
Bamwe mu bakoresha ahagenewe inzira z’abanyamaguru bambuka mu mihanda igize Umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, ntibaramenyera impinduka zakozwe mu nzira zagenewe abanyamaguru.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko ryongera umubare w’Ingabo, aho bizatuma igisirikare k’Igihugu cye kibarirwa abagera kuri miliyoni imwe n’igice.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda, Olivier J.P. Nduhungirehe yatangaje ko yatunguwe n’uburyarya bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), nyuma yo kwita ikinyoma inyandiko bigaragara ko ari umwimerere kandi y’ukuri yakozwe mu buryo bw’ibanga ku mugambi wo guha ikaze Abanyarwanda barimo abahamijwe gukora (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu burasaba abaturage kwihutisha ihinga kubera iki gihembwe kizagira imvura nke.
Abarimu 2949 bigisha amateka mu mashuri yisumbuye atandukanye mu gihugu, bagiye guhabwa amahugurwa ku myigishirize inoze y’amateka y’u Rwanda, cyane cyane ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abarimu bigisha mu rwunge rw’Amashuri rwa Shango ruri i Nduba mu Karere ka Gasabo, baravuga ko bagorwa no guha abana amasomo kuko ibitabo bifashishaga byibwe mu buryo budasobanutse.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024 rweretse itangazamakuru agatsiko k’abantu batandatu bafashwe, bakurikiranyweho ubujura bw’imodoka, ndetse n’imodoka enye bari bibye zisubizwa ba nyirazo.
Umutoza w’ikipe ya Police FC, Mashami Vincent yatangaje ko ibiganiro byo kongera amasezerano nk’umutoza wa Police FC byatangiye mu gihe amasezerano y’imyaka ibiri yari afite ari kugana ku musozo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Bwana Olivier Kabera, yasuye urugomero rw’amashanyarazi rurimo kubakwa rwa Nyabarongo II asaba ko imirimo yo kurwubaka yihutishwa rukaba rwuzuye bitarenze mu ntangiriro z’umwaka wa 2027.
Imiryango ituye ku birwa byo mu Kiyaga cya Ruhondo mu Karere ka Musanze, ikomeje kuba mu gihirahiro cyo gusigara inyuma mu majyambere bitewe n’uko nta bikorwa remezo bihari; bagahera aha basaba ubuyobozi kwihutisha gahunda yo kuyimurira ahandi, bakava mu bwigunge.
Muri Nigeria, Umwuzure waturutse ku mvura nyinshi yaguye mu Majyaruguru y’iki gihugu yasenye urukuta rwa Gereza imfungwa 281 ziratoroka.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kiratangaza ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4,525 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024, uvuye kuri miliyari 3,972 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu 2023.
Ikigo Gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA) kiributsa ko umuntu usarura ishyamba rye cyangwa irya Leta nta ruhushya, ashobora guhanishwa igifungo cyagera no ku myaka 2 n’ihazabu ishobora kugera kuri Miliyoni 5.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko abarwayi bose bari banduye ubushita bw’inkende (Mpox) ubu bamaze gukira ariko abantu bagasabwa gukomeza ingamba z’isuku kugira ngo bakirinde.