Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bitangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Gashyantare 2020 rwatangaje ko Inzego z’Umutekano zashyikirije urwo rwego RIB umuhanzi Kizito Mihigo.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa 12 Gashyantare 2020, yamenyesheje Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi bari Abanyamabanga ba Leta, ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeye ukwegura kwabo.
Iduka ry’uwitwa Habimana Leonidas uzwi ku izina rya Doris riherereye mu Murenge wa Kibungo, mu Kagari ka Karenge mu Karere ka Ngoma ryibasiwe n’inkongi y’umuriro rirakongoka.
Itangazo Kigali Today ikesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe riravuga ko kuri uyu wa 07 Gashyantare 2020, hashyizwe mu myanya abayobozi, mu Mujyi wa Kigali, ku buryo bukurikira:
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko ku mugoroba wo ku wa kane tariki 06 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yakiriye ubwegure bw’Abanyamabanga ba Leta Evode Uwizeyimana wo muri Minisiteri y’Ubutabera na Dr Isaac Munyakazi wo muri Minisiteri y’Uburezi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 06 Gashyantare 2020 yakiriye umusore uherutse kugaragara akora igikorwa cy’ubwitange arohora umwana muri ruhurura.
Ikigo gicuruza serivisi z’itumanaho cya MTN Rwandacell Ltd cyatangaje ko guhera tariki 15 Gashyantare 2020 kizatongera kugurisha amakarita yabaga ariho amainite, aho uwayiguraga byamusabaga kuyiharura cyangwa kuyishishura kugira ngo abone uko ashyiramo amainite yifashishije imibare iba iri kuri iyo karita.
Imibare y’agateganyo itangazwa na Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iragaragaza ko abantu 13 ari bo bishwe n’ibiza byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu tariki 02 - 03 Gashyantare 2020.
Inzu yari irimo abantu barindwi bo mu muryango umwe yagwiriwe n’inkangu, inzu yitura kuri abo bantu bose bahasiga ubuzima.
Muri Tanzania abantu 20 bapfuye ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki 01 Gashyantare 2020 ubwo bari bateraniye hamwe n’abandi basenga.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Gashyantare 2020, Abanyarwanda hirya no hino bazindukiye mu gikorwa cyo kwibuka Intwari zitangiye igihugu, igikorwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze ashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari.
Ibihugu by’u Rwanda na Uganda birasubira muri Angora kuri iki cyumweru tariki 02 Gashyantare 2020 mu biganiro bigamije gushakira hamwe umuti w’ikibazo cy’umubano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ange Kagame yiyemeje gutanga udupaki 80 tw’impapuro z’isuku (sanitary pads) zizafasha abana b’abakobwa bagorwaga no kuzibona mu gihe bari mu mihango, rimwe na rimwe abo bakobwa bikabatera ipfunwe, bikaba byabangamira imyigire yabo, cyangwa se ntibisanzure mu bandi.
Nikuze Aisha na Hakizimana Gasigwa Ramadhan bagiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani azabera muri Gabon mu minsi iri imbere.
Umugabo witwa Mohammed Mutumba utuye mu gace kitwa Kyampisi mu Karere ka Kayunga muri Uganda, aherutse gusezerana mu idini ya Islamu n’uwitwa Swabullah Nabukeera wari usanzwe ari umugabo ariko ariyoberanya yihindura umugore ku isura.
Ikigo cyitwa RITCO Ltd (Rwanda Inter-Link Transport Company) gikora ibijyanye no gutwara abagenzi hirya no hino mu gihugu, kiratangaza ko kigiye kwibanda ku kwerekeza mu mihanda yo mu cyaro ihuza icyaro n’imijyi mito ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Nk’uko bisanzwe, Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku Banyarwanda risoza umwaka, rinatangira uwundi. Mu ijambo yavuze risoza umwaka wa 2019 rinatangira uwa 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda binjiye mu mwaka wa 2020 nyuma yo kurangiza neza umwaka wa 2019, akomoza kuri bimwe mu (...)
Mu mwaka wa 2019, hari byinshi byabaye byerekeranye n’iterambere ry’umubano w’u Rwanda n’amahanga. Kigali Today yabakusanyirije bimwe mu bihe by’ingenzi byaranze umwaka wa 2019 mu bubanyi n’amahanga.
Umuryango wita ku buzima bw’imyororokere (HDI) ku mugoroba wo ku itariki ya 20 Ukuboza 2019 watanze ibihembo ku banyamakuru batandukanye bahize abandi mu gukora inkuru zivuga ku buzima bw’imyororokere.
Mukiza Willy Maurice ni umwana wa kabiri wa General Major Ntawunguka Pacifique ubarizwa mu mashyamba ya Congo mu mitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa kane tariki 19 Ukuboza 2019, abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagaragaje ko bafite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitazabagwa amahoro, igihamya kikaba ari ababigerageje ariko bakahasiga ubuzima, abandi bagafatwa, abandi bagahunga.
Soeur Immaculée Uwamariya washinze umuryango ‘Famille Espérance’(FAES) asanga abantu bakwiye kubaka ingo bakurikije uko Imana ibyifuza kuruta kubaka ingo bakurikije uko bo babyifuza.
Ubuyobozi bw’Inama y’Abasheikh mu Rwanda ku bufatanye n’umuryango Never Again Rwanda bateguye amahugurwa agamije gusobanura imiterere n’ingaruka z’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu (Human Trafficking).
Kompanyi yitwa Sakura Group irimo kwigisha abana bato bafite imyaka y’amavuko iri hagati y’itanu na cumi n’ibiri gukora za Porogaramu na za Robots bakiri bato (Programming and Robotics at Early Age), bikaba bikorwa mu rwego rwo gutoza abana kwifashisha ibyo biga, bakabiheraho bashaka ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu buzima.
Abahagarariye amashuri abanza yigenga bishimiye imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’amashuri abanza yigenga. Ni ibiganiro byabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 02 Ukuboza 2019.
Umunya-Esipanye Unai Emery watozaga ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yirukanywe atamaze kabiri muri iyo kipe, dore ko yahawe akazi ko kuyitoza muri Gicurasi mu mwaka ushize wa 2018 asimbuye Arsene Wenger.
Mu Karere ka Musanze, umuryango utari uwa Leta witwa FXB Rwanda ukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’ingo mbonezamikurire y’abana bato (Early Childhood Development- ECD) uratangaza ko ingo mbonezamikurire y’abana bato zitanga umusaruro.