MENYA UMWANDITSI

  • #COVID19: Nta muntu witabye Imana, ababonetse bashya banduye ni 57

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 25 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 57, bakaba babonetse mu bipimo 10,887. Nta binjiye mu bitaro bashya kuri iyo tariki, abarembye ni batatu.



  • Nyabihu: Umushoferi yafatanywe icyangombwa gihimbano cya ‘Contrôle Technique’

    Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe Nkurikiyimana Jean Baptiste w’imyaka 56, yafatanywe icyangombwa gihimbano kigaragaza ko imodoka ye yakorewe isuzuma ry’ubuziranenge (Contrôle Technique), yafatiwe mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira, yari (...)



  • Amatariki Expo 2021 izaberaho yamenyekanye

    Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), rwatangaje ko kuva ku itariki 9 kugera ku ya 30 Ukuboza 2021, ari bwo hazaba imurikagurisha mpuzamahanga, Expo 2021, rikazabera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro aho risanzwe ribera.



  • Perezida Kagame asanga nta mutware utagirwa n

    Nta mutware utagirwa n’abo atwara – Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, asanga nta mutware wabaho ngo yuzuze inshingano ze adafatanyije n’abo atwara.



  • #COVID19: Nta muntu witabye Imana, abanduye bashya ni 61

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 16 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 61, bakaba babonetse mu bipimo 14,479. Nta muntu witabye Imana.



  • Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bahaye abaturage imyenda n’inkweto

    Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryiganjemo abagore bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (FPU-3), batanze imyenda n’inkweto ku bagore bagizweho ingaruka n’amakimbirane yabaye muri icyo gihugu bigatuma bava mu byabo. Ni igikorwa cyabaye ku ya 14 na 15 Ukwakira 2021, (...)



  • #COVID19: Nta muntu witabye Imana, abanduye bashya ni 80

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 80, bakaba babonetse mu bipimo 9,748. Nta muntu witabye Imana. Abinjiye ibitaro ni babiri, nta muntu wasezerewe.



  • Minisitiri Dr. Ugirashebuja yitabiriye inama rusange ihuza umuryango wa EAPCCO

    Minisitiri Dr. Ugirashebuja yitabiriye inama rusange ihuza umuryango wa EAPCCO

    Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, yitabiriye inama ihuza abayobozi ba Polisi zibumbiye mu muryango wo mu Karere k’Iburasirazuba (EAPCCO). Ni inama ngarukamwaka iteranye ku nshuro ya 23, yabereye mu gihugu cya Repubulika iharanira (...)



  • IGP Munyuza yitabiriye inama ya EAPCCO ibera i Kinshasa

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ku wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, yitabiriye inama ihuza Abayobozi ba Polisi bo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ni inama irimo kubera mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu Mujyi wa Kinshasa.



  • Kamonyi: Yafatiwe mu cyuho aha ruswa umupolisi

    Ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe uwitwa Ndagijimana Silas w’imyaka 32, yafashwe arimo guha umupolisi ruswa ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150, kugira ngo azamufashe gusubirana moto ye yakoreshaga mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, yafatiwe mu (...)



  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abarembye ni 5

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 61, bakaba babonetse mu bipimo 8,376. Umuntu umwe yitabye Imana, akaba ari umugore. Uwinjiye ibitaro mushya ni umwe, na ho abasezerewe ni batanu.



  • #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye babonetse ni 86

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 86, bakaba babonetse mu bipimo 7,714. Umuntu umwe yitabye Imana, akaba ari umugore.



  • Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani na Ambasaderi w’icyo gihugu basuye Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda

    Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani, Lt Gen Teo Luzi na Ambasaderi w’icyo gihugu mu Rwanda, Massimiliano Mazzanti n’itsinda ribaherekeje, ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2021, basuye ishuli rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.



  • #COVID19: Nta muntu witabye Imana, abanduye babonetse ni 46

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 11 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 46, bakaba babonetse mu bipimo 7,498. Nta muntu witabye Imana kuri iyo tariki. Abahawe doze ya mbere y’urukingo ni 193,091 na ho abahawe doze ya kabiri ni 2,110.



  • Yafashwe ashaka kwambura umucuruzi yiyita umupolisikazi

    Huye: Yafashwe ashaka kwambura umucuruzi yiyita umupolisikazi

    Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe uwitwa Umurerwa Mushimiyimana Agnes w’imyaka 36, yafatanywe umupira wo kwambara wa Polisi y’u Rwanda (T-Shirt) n’ikirango cy’ipeti (Pips) ya ofisiye wo ku rwego rwa Assistant Inspector of Police (AIP).



  • Abatuye uturere 12 two hanze ya Kigali bagiye gukingirwa Covid-19 mu buryo bwagutse

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyatangaje ko abatuye uturere 12 two hanze ya Kigali, bakigiye gukingirwa Covid-19 mu buryo bwagutse, icyo kigo kikaba kirimo kugeza muri utwo turere miliyoni imwe y’inkingo zizifashishwa.



  • Iburengerazuba: Bafashe amabalo arenga 40 y’imyenda ya caguwa ya magendu

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 10 Ukwakira Polisi ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba kubufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu, bafashe amabalo y’imyenda arenga 40.



  • CMA yitabiriye icyumweru cyahariwe abashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane

    Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (CMA) cyitabiriye ibikorwa biri mu cyumweru cyahariwe kwita ku bashoramari b’Isoko ry’Imari n’Imigabane ku isi hose mu 2021 (World Investor Week), aho mu Rwanda byateguwe n’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ku bufatanye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (...)



  • U Bwongereza bwakuye u Rwanda mu bihugu bitemerewe kubutembereramo

    Igihugu cy’u Bwongereza cyakuye u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu ababiturukamo batemerewe gukorera ingendo muri icyo gihugu, kubera kubahiriza ingamba cyafashe zo gukumira icyorezo cya Covid-19.



  • Rusizi: Babiri bafatiwe mu cyuho bakora impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga

    Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukwakira 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe uwitwa Kwizera Fabrice w’imyaka 22 na Irakoze Justin w’imyaka 16, bafashwe barimo gukora impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga, gategori B, bakaba barafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Bugarama, Akagari ka Pera, (...)



  • Umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi nturi nyabagendwa

    Polisi y’u Rwanda yatangaje ko imvura imaze iminsi igwa yangije umuhanda Huye-Nyamagabe, ahitwa ku Nkungu mbere yo kugera mu Mujyi wa Nyamagabe, bityo ko umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Rusizi utari nyabagendwa.



  • Rusizi: Yafashwe acyekwaho kwiba insinga z’imiyoboro ya ‘Internet’

    Polisi ku bufatanye n’izindi nzego bafashe Habimana Emmanuel w’imyaka 23, yafatanywe insinga z’umuyoboro w’itumanaho wa murandasi (Fibre Optique) zifite uburebure bwa metero 8, akaba yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagari ka Cyangugu, Umudugudu wa Karambo, ku ya4 Ukwakira 2021.



  • Dore uko ingendo zavuguruwe ku banyeshuri basubira ku ishuri

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje gahunda ivuguruye y’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa, bagiye gusubira ku ishuri guhera ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, aho guhera ku wa Kane nk’uko byari byatangajwe mbere.



  • Rubavu: Barindwi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha

    Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yeretse itangazamakuru abantu barindwi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bafashwe kuva tariki ya 1 Ukwakira kugeza tariki ya 3 Ukwakira 2021, bafatirwa mu Mirenge ya Gisenyi na Rubavu.



  • #COVID19: Abantu 2 bitabye Imana, abanduye bashya ni 89

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 03 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 89, bakaba babonetse mu bipimo 13,289. Abantu babiri bitabye Imana, bakaba ari abagore babiri.



  • Kamonyi: Abantu 27 batawe muri yombi bacyekwaho ubujura

    Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi ku Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021, bafashe abantu 27 bagize itsinda ricyekwaho guhohotera no kwiba abaturage. Icyenda muri abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Ngamba aho abaturage bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse (...)



  • Menya ibisubizo by’abantu 655 bapimwe Covid-19 bari mu masengesho

    Kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyapimye Covid-19 abantu 655 bari mu masengesho mu madini n’amatorero atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, abapimwe bose bakaba basanze ari bazima.



  • Abitabira utubari bapimwe Covid-19 basanzwe ari bazima

    Kigali: Dore ibyavuye mu bantu 672 bapimiwe Covid-19 mu tubari

    Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyatangiye gupima Covid-19 abari mu tubari mu Mujyi wa Kigali, hakaba hafashwe ibipimo 672, icyo kigo kikaba cyatangaje ko abapimwe bose basanze ari bazima.



  • #COVID19: Abantu 5 bitabye Imana, abarembye ni 10

    Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 86, bakaba babonetse mu bipimo 17,574. Abantu batanu bitabye Imana, bakaba ari abagore babiri n’abagabo batatu. Abantu batatu basezerewe mu bitaro mu gihe abandi batanu binjiye ibitaro, naho (...)



  • Perezida Kagame yasuye aho u Rwanda rumurikira i Dubai

    Perezida Kagame yasuye ‘stand’ y’u Rwanda mu imurikagurisha ribera i Dubai

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri i Abu Dhabi aho yitabiriye inama kuri za Politiki, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, yasuye aho urwanda rumurikira ibyo rwajyanye mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu.



Izindi nkuru: