U Rwanda ruramagana ibitero by’ubushotoranyi byaturutse muri Congo

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yahamije ko kuri uyu wa mbere, tariki 15/07/2013 ku butaka bw’u Rwanda harashwe ibisasu bibiri biturutse mu gace ka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kagenzurwa n’Ingabo za Congo Kinshasa (FARDC) ndetse n’iza MONUSCO.

Itangazo dukesha Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) rivuga ko Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yahamije iby’iryo raswa ry’ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda biturutse muri Congo Kinshasa.

Brig Gen Nzabamwita yagize ati “Ibisasu bibiri byaguye mu tugari twa Kageshi na Gasiza two mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba saa cyenda n’iminota 5 (15h05).

Iki cyabaye igikorwa cy’ubushotoranyi kandi gifite intego cy’ingabo za Congo FARDC na MONUSCO bitewe n’uko nta mirwano yari yigeze ibera hafi aho hagati y’impande zihanganye mu ntambara. Imirwano hagati y’Ingabo za Congo FARDC na M23 yatangiye ku Cyumweru, tariki ya 14/07/2013, kandi dufite amakuru yizewe y’uko kuri ubu FDLR yinjijwe muri FARDC.”

Brig Gen Joseph Nzabamwita avuga ko nta buzima bw’umuntu bwahitanywe n’ibyo bisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda kandi agasaba abaturage gukomeza gutuza mu gihe guverinoma y’u Rwanda irimo kuvugana na guverinoma ya Congo Kinshasa ndetse na MONUSCO ibasaba kureka ibikorwa by’ubushotoranyi ku butaka bw’u Rwanda.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Sha ni murekere aho!ubwo wenda mufite akazi n’abana banyu cyangwa imiryango yanyu iratuje.naho njye nibyo leta yanshutse ngo nihimbire imirimo ibanza kwikoreramo babaye ibigwari bwa mbere ariko ubu turi tallard tutari bake! impamvu uvuga ngo ni abaswa iyo ujya kubona intambara y’i997-1998 ngo urebe aho umwana wigiye mubigogwe akubita Mukotanyi magana atanu nta ntwaro yifashishije! urugamba bararuzi nta n’amahuriro y’inkotanyi n’ikimenyi menyi uzarebe ko M23 izongera kwigabiza imijyi yose nkaho abo irwana nabo ntambunda baba bafite nako......??????????

Magaju yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

ziriya nterahamwe zari zifite intwaro zingana gute zatumye zidatsindwa nubu ntaco badukoraho agasuzuguro bagire kutwicira abacu bagire gukomeza gushaka kudutesha umutekano dufite icyo nzi ntabwo bikomeza gucya guceceka si ubucucu icyo bashaka bazakibona ntabwo twifuza intambara ariko kandi ntibaturasa ngo dutege umugongo tugomba kubaha kasopo ntibazanarote kwongera kudushotora wagira imana yabaremeye kurimbura gusa nta cyiza kiba kumitima yabo nibibi gusa genocide...... ntacyo bazimarira usibye kubungabunga aski weeee

wuwa yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

eeeeeeeeeh

lllll yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Aho bigeze, Abanyarwanda turambiwe ubushotoranyi bwa DRC, kandi bagomba kubyumva ko TUBARAMBIWE kabisa. twebwe nta ntambara dushaka, ariko ibyo ntibivuze ko tuzakomeza kwihanganira buriya bushotoranyi bugeretseho ibitutsi bya mende bishingiye ku binyoma no gusebanya. Buri Munyarwanda yiteguye kurengera igihugu cye ibyo nabyo hakurya hariya babimenye. enough is enough

Patrick Kayiranga yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Aho bigeze, Abanyarwanda turambiwe ubushotoranyi bwa DRC, kandi bagomba kubyumva ko TUBARAMBIWE kabisa. twebwe nta ntambara dushaka, ariko ibyo ntibivuze ko tuzakomeza kwihanganira buriya bushotoranyi bugeretseho ibitutsi bya mende bishingiye ku binyoma no gusebanya. Buri Munyarwanda yiteguye kurengera igihugu cye ibyo nabyo hakurya hariya babimenye. enough is enough

Patrick Kayiranga yanditse ku itariki ya: 16-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka