Sauti Sol yohererezaga indirimbo Obama ntihagire n’imwe yumva

Abahanzi b’Abanyakenya bagize itsinda rya Sauti Sol batangaza ko nubwo baririmbiye Perezida Barack Obama bajyaga bamwoherereza indirimbo ntazumve.

Mu kiganiro n'abanyamakuru Sauti Sol yatangaje ko kuririmbira Perezida Obama ari inzozi zabo zari zibaye impamo (Photo Internet)
Mu kiganiro n’abanyamakuru Sauti Sol yatangaje ko kuririmbira Perezida Obama ari inzozi zabo zari zibaye impamo (Photo Internet)

Babitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu mujyi wa Kigali, tariki ya 16 Nzeli 2016.

Sauti Sol baririmbiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, ubwo yakoreraga uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Kenya, guhera ku itariki ya 24 Nyakanga 2015.

Mu kiganiro n’abanyamakuru babajijwe uko bakiriye kuririmbira uwo muyobozi. Bien-Aimé, umwe mubagize iryo tsinda, yavuze ko byabashimishije.

Akomeza avuga ko bifuje kuririmbira Perezida Obama kuva kera ariko bibaza inzira bizanyuramo. Nibwo ngo batangiye kujya bamwoherereza indirimbo zabo. Ntibizeraga ko zizamugeraho ariko ntibacitse intege.

Bien-Aimé avuga ko bari bafite icyizere cyo kuzamuririmbira ariko ngo bibazaga inzira bizacamo.

Agira ati “Burya icyo ureba nicyo kikubaho, icyo wifuza nicyo ubona! Twahereye cyera twoherereza indirimbo zacu Obama gusa nta n’imwe yigeze yumva.

Twumvaga ko tugomba kuzamuririmbira! Niba tuzahurira muri White House (inzuru irimo ibiro bya Perezida Obama), niba tuzahurira he! Ntitwabibonaga neza ariko tukumva ko byanze bikunze bigomba kuzaba.”

Akomeza avuga ko inzozi zabo zabaye impamo. Barahamagawe nuko baririmbira Perezida Obama ubwo yasuraga igihugu cyabo.

Sauti Sol ubwo yaririmbiraga Perezida Barack Obama (Photo Internet)
Sauti Sol ubwo yaririmbiraga Perezida Barack Obama (Photo Internet)

Bien-Aimé niho ahera asaba abahanzi bo mu Rwanda kujya barenza amaso u Rwanda. Bagatekereza gukora ibintu birenze imyumvire yabo kuko bashobora gutungurwa n’ibyavamo.

Abahanzi bagize itsinda rya Sauti Sol banashimye ubutwari bwa Perezida Paul Kagame. Niyo mpamvu ngo bamuririmbye mu ndirimbo yabo yitwa “Nerea”.

Bagira bati “Abaturage barakeye, umujyi urakeye, gutangira ubucuruzi mu Rwanda biroroshye, umutekano, mbega ni New York ya Afrika.”

Sauti Sol yageze i Kigali mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Nzeli 2016. Irataramira Abanyarwanda kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Nzeli 2016, mu gitaramo kibera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka