Perezida Kagame yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 29 kanama 2016, ubwo yakiraga ku meza, mugenzi we Perezida wa Benin Patrice Talon, uri mu ruzinduko rw’akazi azamaramo iminsi itatu.
Yagize ati “Dukomeze dushyigikirane mu kugera ku bikorwa byiza, ku nyungu z’abaturage bacu n’iz’isi muri rusange. Rwandair iratangira ingendo i Cotonou mu minsi ya vuba. Nta rwitwazo dufite rwo kudasurana kenshi.”
Perezida Kagame yashimiye kandi abaturage ba Benin na Perezida Talon muri rusange, kubera amatora baherutse kuvamo yaranzwe n’umucyo, umutekano n’ubwisanzure. Avuga ko inzego zabigizemo uruhare zidakwiye gufatwa mu buryo bworoheje kuko ari zo igihugu gishingiyeho.
Mu ijambo rye, Perezida Talon yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigaragaza ko ahari ubushake nta kitagerwaho, bitewe n’amateka ya Jenoside rwaciyemo ariko ubu rukaba rukomeje kwiyubaka.
Ati “Ntago turi abaturage bavumwe, kuko Abanyarwanda ni rwo rugero rubigaragaza.”
Yavuze ko umubano w’u Rwanda na Benin yizera ko uzageza ibihugu kuri byinshi. Afatiye urugero ku Rwanda, ahita atangaza ko nta Munyafurika uzongera kwakwa viza yo kwinjira muri Benin.
Ati “Nigiye ku Rwanda, nahisemo ko Benin itazongera kwaka visa abandi Banyafurika.”
Amasezerano y’ubuhahirane bushingiye ku bwikorezi bwo mu kirere, yasinywe mu ntangiriro za 2016, aho agamije imikoranire myiza hagati ya Kompanyi z’indege zo muri ibyo bihugu byombi.
VIDEO: Perezida wa Benin Patrice Talon ari mu Rwanda
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|