Ruhango yiyemeje kurangiza gutuza neza abatishoboye bitarenze Nzeri 2016

Akarere ka Ruhango gafatanyije n’abaturage barimo kubakira imiryango 12 y’Umurenge wa Ruhango yari ituye nabi, kandi ngo bizageza mu mpera za Nzeri 2016, bamaze gutuzwa neza.

Ingabo z'u Rwanda na zo zifatanyije n'abaturage mu muganda wo kubakira abatishoboye.
Ingabo z’u Rwanda na zo zifatanyije n’abaturage mu muganda wo kubakira abatishoboye.

Iyi miryango 12 yari ituye mu Mudugudu wa Nyarutovu ikaba igiye kwimurirwa mu Mudugudu wa Muhororo II mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, yahamije aya makuru mu muganda usoza Kanama 2016; umuganda wibanze ku bikorwa byo kubakira iyo miryango yari ituye nabi kandi itanishoboye.

Mbabazi yavuze ko bitarenze tariki 10 Zzeri 2016, izo nzu zizaba zamaze gusakarwa, hagakurikiraho ibindi bikorwa byo kuzitunganya ku buryo bizageza mu mpera z’ukwezi abaturage barazitashye.

Yagize ati “Urabona ko turi hafi kugera mu bihe by’imvura. Rero iki gikorwa tugomba kucyihutisha, kugira ngo imvura itazagwa ikangiza ibi bikorwa by’abaturage bari bamaze kugeraho, kandi urabibona ko bishimishije.”

Bitarenze Nzeri, ngo aya mazu bubaka azaba yuzuye, ba nyirayo bayatashye.
Bitarenze Nzeri, ngo aya mazu bubaka azaba yuzuye, ba nyirayo bayatashye.

Uretse aya mazu yatanzweho umuganda, ubusanzwe bikorwa n’imiganda y’abaturage, aho buri mudugudu muri aka kagari ka Buhoro uba ufite umunsi wo kuza gutanga umusanzu mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Imiryango igiye gutuzwa muri aya mazu ngo ishimishijwe no kuba igiye gutura neza, kuko yari ituye mu mazu mabi, ndetse abandi bagakodesherezwa n’ubuyobozi bw’akarere, kuko inzu zabo zabasenyukiyeho.

Mukamuvara Athanasie, umwe muri bo, avuga ko inzu ye yari yarasenyutse akaba yakodesherezwaga inzu n’ubuyobozi kuko we atishoboye.

Ni umwe mu bavuga ko banejejwe no kuba bagiye gutura mu nzu zabo bubakiwe, ngo bikazatuma arushaho kwigirira icyizere, agashaka uko akora atuje akiteza imbere.

Aya mazu arimo kubakirwa imiryango 12 itishoboye.
Aya mazu arimo kubakirwa imiryango 12 itishoboye.

Mu Karere ka Ruhango, harabarurwa imiryango igera muri 300 ituye mu manegeka ndetse n’indi ifite amazu yubatse nabi, ba nyirayo batabasha kwisanira kubera ubukene.

Ubuyobozi bw’akarere bugashimangira ko mu gihe cy’imyaka ibiri uhereye muri iyi Kanama 2016, buzaba bwamaze gutuza neza iyi miryango yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka