Umwarimu yafatanywe kanyanga n’urumogi

Umwarimu ku ishuri ryo mu Murenge wa Rubengera muri Karongi, yatawe muri yombi na Polisi y’igihugu, nyuma yo gufatanwa kanyanga n’urumogi.

Mu Karere ka Karongi, umwarimu yatawe muri yombi afite ibiyobyabwenge bya kanyanga n'urumogi.
Mu Karere ka Karongi, umwarimu yatawe muri yombi afite ibiyobyabwenge bya kanyanga n’urumogi.

Uyu mwarimu yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 23 Kanama 2016, akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubengera.

Bivugwa ko yafashwe nyuma y’uko hari hashize igihe akekwaho iki cyaha, ari bwo yagubwaga gitumo iwe mu nzu n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yatangarie Kigali Today ko uyu mwarimu yafatanywe udupfunyika (boules) turindwi tw’urumogi ndetse n’igice cya litiro cy’inzoga ya Kanyanga.

CIP Kanamugire yavuze ko bigayitse kubona umuntu w’umurezi agaragara mu bikorwa by’ibiyobyabwenge bihungabanya umutekano.

Yagize ati “Ni amahano, nta murezi wo gucuruza ibiyobyabwenge, n’abandi babonereho, n’uwabitekerezaga abyirinde.”

Uyu mwarimu ukurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, kimuhamye yahanwa n’igingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, iteganya igifungo kuva ku myaka 3 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Mukashema Drocelle, na we asaba abarezi kuba ’bandebereho’, kugira ngo babashe guha urugero rwiza abana barera.

Yagize ati “Umuntu atanga icyo afite. Niba umurezi na we ubwe nta burere afite, ntacyo ari buhe abana. Icyo tubasaba rero ni ukuba inyangamugayo bakaba bandebereho, bityo ibyo bigisha bikagaragara ko na bo babikora.”

Uwo mwarimu wafatanywe ibiyobyabwenge yigishaga amasomo y’ubumenyi mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Birababaje.

Felix yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

ngewe ntibyantangaza yishakiye uko yabaho kuko kariya kantu...
ariko nawe age agerageza ahandi hatari mubiyobyabwenge byangiza ubuzima to.

imazimpaka l lambert yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

Hari impamvu yabimuteye kdi ntawamurenganya nawese udufaranga bahembwa koko muri ikigihe muzi n’ibiciro ku masoko uko bihagaze mwamurenganya??leta nibahe umushahara nabo ireke kuwugwiza kuri bene wabo gusa nabarimu nakozi kimwe nabandi,muduce umusoro ariko nabo bahembwe neza,

Alias yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

None se muragira ngo arye iki? Nyabuneka mumenye aho abanyarwanda tugeze maze mureke ufite uko yirwariza bamuhe agahenge None se barahembwa ? ego Rwanda kumufunga se ni ukumwongerera agashahara? kumufunga se ni ukumuhembera igihe ? Ego Rwanda wagowe

RUTISHEREKA yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

Uyu mwarimu akurikiranwe,ahanwe byintangarugero kuko yakagombye kubera urugero abo arera barimo urubyiruko rw’u Rwanda.

alpha rwabukamba yanditse ku itariki ya: 26-08-2016  →  Musubize

Jabosikoniyibizi Irusi Ati MUdugudu Musumbaakagariruganda Uyumwarimu Akwiyeguhanwabikomeye Ntamurezi Ukora Ibintunkibi .i

Bosco yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

nuko yashakaga icyakunganira intica ntikize y’agashahara babaha! nawe abonye umushahara uhagije yajya anezerwa nk’abandi !

kamana yanditse ku itariki ya: 25-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka