Insimburangingo bahawe zizabafasha kwiteza imbere
Abafite ubumuga bw’amaboko barishimira insimburangingo bahawe, bakavuga ko bagiye kwiteza imbere bagakora ibyo batajyaga batinyuka gukora ku mpamvu y’ukuboko kumwe.
Babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2016, mu muhango wo gushyikirizwa insimburangingo bagenewe n’abagiraneza bagize umushinga LN-4 Prosthetic hand wo muri Amerika.
Francine Caulfield umwe mu bashikirije abaturage ibyo bikoresho yavuze ko izo nsimburangingo, zihabwa abantu bacikiye ukuboko munsi y’inkokora mu kubafasha kugira imirimo imwe n’imwe itavunanye bikorera nko kwandika, koza amenyo, gufata ikiyiko ukigaburira, kogosha no gutwara igare.
Gatabazi Emmanuel wacitse ukuboko kumwe avuga ko gucika ukuboko hari imirimo yamunaniraga gukora iterambere rye rikagabanuka none akaba agiye kuyikora.
Yagize ati “Nakoreshaga ukuboko kumwe kw’iburyo simbashe kwisanzura mubyo nkora nkadindira mu iterambere ariko ubu ngiye gukora ibyo ntabashaga mbashe kwiteza imbere n’umuryango wanjye.”
Mugabo Modeste ati “Ngiye gukora uturimo twinshi twajyaga tunanira nko koza amenyo,gukoresha terefoni, ndabona nshobora no guterura igikombe nkinywesha, nkabasha kwitamika ariko hari aho byageraga nkiyambaza abandi.”
Tabaro Dieu Donné umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abantu bafiye ubumuga i Kirehe, avuga ko insimburangingo bahawe zigiye gufasha byinshi mu iterambere ry’abafite ubumuga.
Avuga ko abo bagiraneza bijeje akarere ubufatanye bwo gukomeza gufasha abafite ubumuga bunyuranye.
Ati “Hari abo tutigeze duhamagara kuko amaboko yabo acikiye hejuru y’inkokora ariko abagiraneza batubwiye ko nabo dukomeza kubabarura bakazagira icyo bamarirwa, mu nsimburangingo 40 batuzaniye 24 ni bo bazihawe izisigaye turazibika tuzaziha abasigaye.”
Mukandarikanguye Geraldine umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati “Ni uruhare rwawe gufata neza insimburangingo uhawe kuko zigiye kubafasha ibyo mutabashaga gukora,nimuhindure imibereho mwiteze imbere.
Ntitwifuza kubona umuntu wahawe insimburangingo mu muhanda asabiriza. Ni iterambere ryanyu ni n’iterambere ry’igihugu.”
Yavuze kandi ko abasaga ibihumbi 15 by’abafite ubumuga bunyuranye mu karere bakomeje kwitabwaho bashakirwa ubufasha mu kurushaho kubaho neza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|