Ibiro by’Akagari ka Rwesero byibwe mudasobwa izuba riva

Ibiro by’Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana muri Nyanza byibwe mudasobwa n’abantu bataramenyekana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwesero, Théophile Nizeyimana, avuga ko ubwo bujura bwabaye ku wa 14 Nyakanga 2016 mu ma saa munani z’amanywa.

Akomeza avuga ko abibye iyo mudasobwa bishe urugi rwinjira iwe mu biro maze bakayihaterura.

Agira ati “Mu biro harimo n’amafaranga ariko ntayo bajyanye, ni yo mpamvu kugeza n’ubu ntariyumvisha icyo uwibye iriya mudasobwa yari agamije kuko hari byinshi yagombaga kujyana ariko ntabyo yafashe”.

Ati “Ntabwo natize aho nari ngiye ariko mu kanya gato nagarutse nsanga urugi rw’ibiro nkoreramo barumennye na mudasobwa nkoresha mu kazi bayibye”.

Nyuma yo kwibwa iyo mudasobwa bafashe ingamba zo gukaza uburinzi ku manywa byiyongera ku irondo rya nijoro.

Nyuma yo kwibwa mudasobwa y’akazi, ubuyobozi bw’ako kagari ngo bwahise butanga ikirego muri Polisi kugira ngo ibafashe gukora iperereza hamenyakane uwayitwaye n’icyo yari agamije.

Ubwo bujura buje bukurikira ubuherutse gukorerwa mu Biro by’Akarere ka Nyanza na bwo hakibwa mudasobwa z’abagakoramo.

Mu mpera za 2013, na bwo mu Bitaro by’Akarere ka Nyanza mu Mujyi wa Nyanza hibwe inshuro ebyiri mu munsi umwe kandi mu cyumba kimwe ibikoresho byarimo mudasobwa igendanwa n’icyuma cyifashishwaga mu kugaragariza abantu benshi ibiri muri mudasobwa bita projecteur, na bwo birangira byose biburiwe irengero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka