Expo2016: Ibikorerwa mu Rwanda byahawe amahirwe kurusha iby’ahandi
Urugaga rw’Abikorera (PSF) ruravuga ko rwahaye amahirwe n’umwanya munini ibigo by’Abanyarwanda mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 19 mu Rwanda, kugira ngo rubafashe guteza imbere ibihakorerwa.
Hari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Gikondo ku cyicaro cya PSF kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Nyakanga 2016, cyari kigamije kuvuga ku myiteguro y’iri murikagurisha mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 19.
Ubuyobozi bwa PSF bwavuze ko ibigo by’Abanyarwanda bizaryitabira guhera ku wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2016, ari 271 muri 419.
Urugaga PSF ruravuga ko rwifuza Abanyarwanda benshi kurusha abanyamahanga muri iri murikagurisha (Expo) mpuzamahanga, mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PSF, Stephen Ruzibiza, yagize ati ”Hari amahema abiri manini muri iri murikagurisha, rimwe ni iry’abanyamahanga, irindi ni iryagenewe Abanyarwanda. Mu gihe kwakira abanyamahanga twamaze kubihagarika, Abanyarwanda bo bakomeza bakaza kuko no hanze y’ayo mahema barahemerewe.”
Yavuze ko kwakira ibiva mu nganda n’ubukorikori by’Abanyarwanda biri mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, kuko ubushize imurikagurisha ryihariye ryabikorewe, ngo ritigeze rimenywa na benshi.
Ibigo 148 biva mu bihugu 17 byo hirya no hino muri Afurika, Aziya n’u Burayi ngo ni byo by’abanyamahanga bizitabira imurikagurisha ngarukamwaka rizabera i Gikondo ku nshuro ya 19 kuva tariki 27 Nyakanga kugeza 10 Kanama 2016.
Urugaga rw’abikorera ngo rukaba rubyitezeho kuzana udushya twinshi Abanyarwanda bashobora kwigiraho.
PSF yavuze ko nubwo idashobora gutangaza umubare w’amafaranga yinjira mu kigega cy’igihugu kubera imurikagurisha, ngo hari inyungu nini cyane ituruka ku kuba amahoteli n’amarestora bitera imbere kubera kwakira abanyamahanga, ndetse hakabaho n’itangwa ry’imisoro n’imirimo myinshi ku bantu.
Andi mafoto:
Amafoto: Kamanzi Natasha/Kigali Today.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|