Expo 2016: Bimwe mu bicuruzwa byagabanyirijwe ibiciro

Abitabira imurikagurisha barishimira ko hari bimwe mu bicuruzwa bimurikwa byagabanyirijwe ibiciro.

Bimwe mu bicuruzwa byagabanyirijwe igiciro muri expo.
Bimwe mu bicuruzwa byagabanyirijwe igiciro muri expo.

Mu imurikagurisha mpuzamahanga ribera i Kigali ku nshuro ya 19, ibiciro bya bimwe mu bimurikwa byiganjemo ibisanzwe biri ku isoko ryo mu Rwanda, ngo byagabanutseho amafaranga make.

Nshimiyimana Emmanuel, wari wagiye guhaha gaze yo gutekaho, avuga ko yasanze igiciro cyagabanutse.

Ati “ Ndishimye cyane kubera ko nsanze gaze yagabanyirijwe igiciro, icupa ry’ibiro 20 ryaguraga ibihumbi 68 hanze, none muri iri murikagurisha ndabona ryakatutse kuko bari kunca ibihumbi 56 hamwe naho ahandi bakarigurisha ibihumbi 60, ubu ngiye gushaka amafaranga nzagaruke ejo ndigure”.

Avuga ko ibi bizamurinda kongera gukoresha amakara kuko ngo ari yo ahenze kandi agateza umwanda mu gikoni.

Na none ku bijyanye na gaze, Kigali Today yageze kuri stand imwe bayicururizamo isanga na ho ibiciro byamanutse kuko icupa ry’ibiro 12 ryaguraga ibihumbi 16 (k’uwizaniye igicupa) ryashyizwe ku 10.800 mu gihe iryaguraga ibihumbi 36 ryashyizwe ku bihumbi 31.

Mbabazi Emmanuel, utuye i Gikondo, we yibanze ahanini ku byuma by’ikoranabuhanga kuko ngo yishakiraga terefone igezweho (Smart Phone).

Ati “Amaterefone agezweho nabonye bayagabanyije igiciro nubwo atari amafaranga menshi, kuko ahenshi bagabanyijeho 5%. Ni ukuvuga ko terefone nashakaga kugura mbere yari ku bihumbi 100 none nabonye bayishyize kuri bihumbi 94 ariko no ku bihumbi 90 barayitanga iyo winginze”.

Sibomana Yahaya we avuga ko ibiciro muri rusange bitahindutse nubwo hari aho byagabanutseho gato.

Ati “Urebye ibiciro muri rusange ni ibisanzwe icyakora hari aho bagiye bagabanya udufaranga duke, gusa ntibyabuza umuntu guhaha cyane ko iyo akeneye ibintu bitandukanye abibonera hamwe bitamusabye kwirirwa agenda abishakisha”.

Abasura n’abahahira mu mamurikagurisha bavuga ko iry’uyu mwaka riteguye neza kurusha ayo mu gihe gishize kandi ririmo ibintu byinshi, gusa ngo nta byera ngo de kuko ngo kugeza ku munsi wa gatatu hari abacyubaka aho gukorera, bakavuga ibyo bidakwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka