Barasaba gusubizwa ayo batanze ngo Isoko rya Nyabugogo ryubakwe

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative COCOMANYA yahoze icururiza mu Isoko rya Nyabugogo barasaba gusubizwa amafaranga batanze yo kuryubaka.

Ahagomba kubakwa isoko rya Nyabugogo hamaze imyaka hambaye ubusa.
Ahagomba kubakwa isoko rya Nyabugogo hamaze imyaka hambaye ubusa.

Isoko rya Nyabugogo rimaze imyaka ibiri risenywe kugira ngo hashyirwe inyubako igezweho.

Kuva icyo gihe abanyamuryango barenga 1,500 bagize koperative yaricururizagamo ngo basabwaga gutanga umusanzu ungana n’amafaranga miliyoni imwe yo kugura ikibanza, ariko nyuma ngo batunguwe no gusabwa andi miliyoni eshatu y’inyongera.

Uwita Mama Mutesi, utandutangarije andi mazina ye, ati “Ntabwo tuzi niba aho hantu hazubakwa cyangwa hatazubakwa, ayo mafaranga y’inyongera rwose ntayo nabona, na caguwa baraziciye ku buryo nta kintu na kimwe ndimo kunguka.”

Akomeza agira ati “Ndi mu basaba gusubizwa amafaranga kuko nta bushobozi mfite bwo gutanga ayo yandi”.

Ku buyobozi bwa COCOMANYA (Cooperative des Comerçants de Marché de Nyabugogo), hari amabaruwa y’abantu batandukanye basabye gusubizwa amafaranga yabo, aho binubira ko ubuyobozi bw’iyo koperative ngo bukomeje kuyabyaza inyungu butazabasubiza.

Nubwo itagaragaza umubare w'abasaba gusubizwa, iyi koperative yemera ko bamwe mu banyamuryango bahora bayikomangira basaba gusubizwa utwabo.
Nubwo itagaragaza umubare w’abasaba gusubizwa, iyi koperative yemera ko bamwe mu banyamuryango bahora bayikomangira basaba gusubizwa utwabo.

Ubuyobozi bw’iyo koperative buravuga ko nta makuru arambuye bwatanga arebana n’ikibazo cy’abanyamuryango bayo basaba gusubiza amafaranga, ndetse n’icyadindije iyubakwa ry’isoko rishya rya Nyabugogo.

Umwe mu bakozi ba COCOMANYA wanze ko amazina ye atangazwa, yagize ati ”Turaje tubasubize amafaranga yabo rwose abayasabye bose, kandi n’isoko rizubakwa”.

Abagize COCOMANYA ubu baracururiza by’agateganyo mu masoko ya Gakiriro muri Gasabo ndetse na Biryogo muri Nyarugenge, ariko harimo abavuga ko bamaze kumenyera aho bakorera hashya ku buryo gutekereza gusubira i Nyabugogo byatangiye kubavamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka