Bamaze imyaka itanu batarahabwa amashanyarazi kandi barishyuye

Abatuye mu midugudu irindwi y’utugari twa Kibungo mu Murenge wa Ntarama mu Bugesera, bamaze imyaka itanu bishyuye amafaranga yo kubazanira amashanyarazi ariko ntarabageraho.

Umuriro w'amashanyarazi uri mubirometero bike uvuye aho batuye.
Umuriro w’amashanyarazi uri mubirometero bike uvuye aho batuye.

Batangiye kwegeranya amafaranga y’ifatabuguzi kuva mu 2011, ariko kugeza uyu munsi ntibarawuhabwa, nk’uko bivugwa n’umwe muri abo baturage Sekamana Alexis.

Agira ati “Ku ikubitiro umuturage yatangaga ibihumbi 15Frw, byagombaga kugenda byongerwa kuzageza ku bihumbi 56Frw. Uretse ayo hari n’andi mafaranga y’ubudehe yagombaga kutwunganira mu kubona umuriro nayo ntituzi irengero ryayo.”

Mukarutabana Ancile avuga ko kimwe na bagenzi be batazi aho ayo mafaranga yarigitiye kandi bakaba nta n’ibisobanuro bigeze bahabwa.

Ati “Ntituzi niba akiba mu murenge Sacco, ubu twaheze mugihirahiro. Twagiye twumva igihugu kivuga ko baba barayakuyeho bakayajyana mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi.”

Aba baturage bavuga ko bahabwa amafaranga yabo kuko imyaka ishize ari myinshi, kuko n’amashanyarazi bashakaga bakaba batarayahabwa kandi nta n’icyizere cyo kuzayabona.

Bureta Rwabishugi Fidel ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ntarama, akaba n’umuyobozi w’umurenge w’agateganyo, avuga ko ayo mafaranga atigeze aribwa kuko akiri kuri konti y’umurenge Sacco wa Ntarama.

Ati “Ikibazo sitwe kiriho kuko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) cyatubwiye ko hari ibikoresho bitaraza kugirango babashe guha amashanyarazi abo baturage.”

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi ishami rya Bugesera, Karisa Rosine avuga ko babonye ibaruwa y’abo baturage isaba ko bashyirirwaho amashanyarazi.

Ati “Tugiye gukorana n’akarere kugira ngo turebe niba hari amafaranga maze abo baturage begerezwe amashanyarazi, ubu ibikoresho birahari.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

URWORU BUGA TURA RUKUND RUJYIRA AMAKURU MEZA ASHYUSHYE

MUKWIYE yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka