Abaturage 150 barashinja Umurenge wa Ruhango ubwambuzi

Abaturage bagera ku 150 barashinja Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, kubambura amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshatu bakoreye mu guharura imihanda.

Aba baturage ngo bamaze amezi ane bishyuza Umurenge wa Ruhango ariko ntubishyura.
Aba baturage ngo bamaze amezi ane bishyuza Umurenge wa Ruhango ariko ntubishyura.

Abaturage baravuga ko uyu murenge wabahaye akazi ko guharura imihanda, guhera tariki 18 Mata 2016.

Umurenge ngo wababwiraga ko bazajya babahemba buri nyuma y’iminsi 15, ariko ngo barakoze iminsi 15 irarenga ntibahembwa, hashize iminsi 30 bafata icyemezo cyo guhagarika akazi, ngo babanze babone ayo bakoreye.

Bavuga ko guhera icyo gihe kugeza n’ubu batarishyurwa, gusa ngo buri munsi bajya kwishyuza, bagerayo ubuyobozi bukababwira ko bataha bagategereza ko amafaranga yoherezwa vuba kuri konti zabo muri SACCO.

Uwamariya Leatitia, umwe mu bishyuza aya mafaranga, avuga ko we na bagenzi be bishyuza amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyoni eshatu. Cyakora ngo nyuma y’igihe kinini bishyuza, mu kwezi gushize hari bamwe bishyuyeho igice, babawira ko banze kuyabahera rimwe ngo batakwa imisoro.

Yagize ati “Baduhaye igice, ariko na bwo ntacyo byatumariye kuko SACCO yaragukataga ugasanga mu mafaranga ibihumbi 18, utahanye nk’ibihumbi 6 gusa. Batubwira ko banze kuyaduhera rimwe kugira ngo tudasora, turabyemera tuzi ko ari impuhwe batugiriye, none dore andi mezi yose ashize.”

Aba baturage kandi bavuga ko kubera kwamburwa aya mafaranga baba barakoreye, bibateza ubukene bukabije bitewe n’uko nta kindi kintu baba bakibasha kwikorera mu gihe umwanya wabo baba barawuhariye ibyo bikorwa by’umuhanda.

Mukandamage Consolée utuye mu Kagari ka Munini, avuga ko aya mafaranga yagomabaga kuyaguramo mituweli, none ngo abana bararwara akabura uko abavuza, kuko atakoreye andi bitewe n’uko umwanya wose awutakaza ajya kwishyuza ku murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nsanzimana Jean Paul, ubwo twaganiraga kuri uyu wa 25 Kanama 2016, yavuze ko iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka, ndetse yizeza abo baturage ko mu gihe cy’iminsi ibiri uhereye kuri iyo tariki, baba babonye amafaranga.

Yagize ati “Ikibazo turakizi, gusa byatewe n’uko amafaranga yabo yahuriranye no gufunga konti z’akarere kugira ngo hategurwe indi ngengo y’imari ariko ubu urutonde rwabo rwageze muri BNR.”

Uretse kuba abo baturage babayeho nabi kubera amafaranga bokoreye ntibayahabwe, ngo hari n’aho biteza amakimbirane mu miryango ndetse ingo zigasenyuka kuko abo bashakanye baba bibaza ko ayo mafaranga yishyuwe ahubwo agakoreshwa ibidafitiye akamaro urugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

N’ubundi basanzwe bambura. Dore natwe twarihanaguye kuko twakoze nk’abasoresha muri 2013 turi contractuers,ariko amasezerano yacu ntibayubahiriza secr contable arayarigisa,bituma tutishyurwa amezi 3 yose. So mwihangane.

Philos yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

Nimwihangane rwose kuko umurenge wa Ruhango ni indashyikirwa ahubwo nicyo kibazo cyo gusoza ingengo y’imari y’umwaka cyabayeho.

Hagenimana Job yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka